Digiqole ad

Abarimu bashinja ababyeyi kubatererana mu gukurikirana uburezi bw’abana

 Abarimu bashinja ababyeyi kubatererana mu gukurikirana uburezi bw’abana

Girabawe Aloysie wo mu Ntara y’Uburasurazuba yahanze agashya mu mashanyarazi akoreresheje ibirayi n’ibijumba

Mu muhango wo kumurika udushya twakwifashishwa mu kuzamura ireme ry’uburezi ku rwego rw’umujyi wa Kigali, kuri uyu wa kane tariki ya 9 Nyakanga 2015 muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Ubumunyi n’ikoranabuhanga (CST) abarimu bagaragaje ko ababyeyi badohotse mu gukurikirana uburere bw’abana bakabona ko bituma ireme ry’uburezi  rikomeza kuhangirikira.

Girabawe Aloysie wo mu Ntara y'Uburasurazuba yahanze agashya mu mashanyarazi akoreresheje ibirayi n'ibijumba
Girabawe Aloysie wo mu Ntara y’Uburasurazuba yahanze agashya mu mashanyarazi akoreresheje ibirayi n’ibijumba

Iyi gahunda yateguwe na Minisiteri y’Uburezi kugira ngo abantu bose bafite igishya bahanga cyakunganira integanyanyisho isanzwe ikoreshwa bakigaragaze  maze ireme ry’uburezi rigikemangwa na benshi mu Rwanda rizamuke.

Iki gikorwa cyateguwe ku rwego rw’igihugu aho MINEDUC yazengurutse mu Ntara zose z’igihugu, kuri uyu munsi hakaba hari hitabiriwe n’abatuye umujyi wa Kigali ari na yo nshuro ya nyuma.

Girabawe Aloysie umurezi uturuka mu karere ka Nyagatare ku ishuri ryisumbuye ryitwa Rukomo SOPEM yahanze agashya ko gukoresha ibijumba, ibirayi, udutsinga n’imisumari  maze bigasimbura amabuye ashobora gukoreshwa muri machine y’abana ibafasha gukora imibare cyangwa gucana itoroshi.

Yavuze ko ibi ababyeyi cyangwa abarimu bashobora kubyifashisha mu gusobanurira abana aho umuriro uturuka kimwe n’uko umwarimu mu gihe yaba yigisha isomo ry’amashanyarazi yabyifashisha kugira ngo abana babisonukirwe neza.

Yagize ati: “Ibi ntibifasha mu gusobanura amasomo gusa kuko abana bagomba kwerekwa ko n’ibiribwa bitifashishwa ku mumaro umwe gusa maze na bo bagaheraho bakora ibintu bitandukanye.”

Kuba ireme ry’uburezi rikemangwa mu Rwanda ngo asanga ababyeyi n’abarimu babigiramo uruhare kuko ngo kugira ngo umwarimu ashishikazwe no gukora imfashanyigisho yakwifashisha mu gusobanurira abana biba bigoranye.

Sindikubwabo Anselme wo mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jari akaba akora ku ishuri ribanza cya Cyuga Catholique  amazeho imyaka 13 yigisha, yahimbye agashya kagaragaza uburyo imvura ikorwa bimwe bita ‘Water cycle’ mu rurimi rw’Icyongereza bityo akaba abona byafasha abanyeshuri kubisobonukirwa neza bitewe n’uko byose biba bihari, haba ibidukikije, ibibaya, ibiti n’ibindi ndetse bakanamenya akamaro ka buri kimwe cyane ko ngo ari ibintu babona umunsi ku munsi.

Ku bwe ngo ireme ry’uburezi akenshi risubizwa inyuma n’ababyeyi batita ku burere bw’abana babo. Yavuze ko yagiye atuma abana ababyeyi kugira ngo baganire ku makosa umwana aba yakoze, ariko ababyeyi ntibitabe bakavuga ko bafite imirimo myinshi.

Yagize ati: “Ababyeyi bavuga ko bafite imirimo myinshi kuko babwira abana ngo mugende  nibabiruka mugaruke.”

Juvenal Habyarimana ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko ibizava mu bishya bizaba byagaragajwe bizashyirwa hamwe maze barebe uko babihuza n’integanyanyisho isanzwe kugira ngo abana barusheho kwiga neza kandi akaba yizeza Abanyarwanda ko iki gikorwa kizatanga umusaruro kuko hagiye hagaragaramo impano zitandukanye.

Umuhango wo guhemba abazaba barahanze ibyiza kurusha abandi uzaba mu kwezi kwa Nzeri ubwo mu Rwanda hazaba harimo inama mpuzamahanga ivuga ku burezi.

Muri buri Ntara bagiye bafata abantu batatu bazahembwa batangeye kubisaba ku rubuga rwa MINEDUC kimwe n’abandi bitabiriye bazandikira iyi Minisiteri basaba ko bazahabwa ibihembo bitewe n’ibyo bakoze.

Ako gashya kahanzwe n'Umunyarwandakazi
Ako gashya kahanzwe n’Umunyarwandakazi
Baramurika imfashanyigisho babashije gukora
Baramurika imfashanyigisho babashije gukora
Uyu arerekana imikoresherezwe y'ibyo yabashije gukora
Uyu arerekana imikoresherezwe y’ibyo yabashije gukora
Imurika ry'udushya ryabereye muri CST i Kigali
Imurika ry’udushya ryabereye muri CST i Kigali

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish