Digiqole ad

MINEDUC irasaba rubanda guhanga udushya ngo tuzamure ireme ry’uburezi

 MINEDUC irasaba rubanda guhanga udushya ngo tuzamure ireme ry’uburezi

Sharon Haba mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere

Minisiteri y’uburezi ivuga ko abarebwa n’uburezi bose hamwe mu Rwanda; ababyeyi, abarimu, abanyeshuri ndetse na Minisiteri bagomba gushakira hamwe ibintu bishya bakora mu burezi bw’u Rwanda bigamije kuzamura ireme ryabwo. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC yavuze ko ibi nibigerwaho bizaba ari igisubizo ku bibazo by’ireme ry’uburezi rigomba kuzamuka mu Rwanda.

Sharon Haba mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere
Sharon Haba mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere

Sharon Haba Umunyamabanga uhoraho muri MINEDUC yatanze urugero rw’abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu Ntara y’Amajyaruguru bahanze agashya ko gukemura ikibazo cy’abakobwa bava mu mashuri kubera kubura ibikoresho by’ibanze by’isuku y’umubiri wabo.

Ati “Abanyeshuri ubwabo baricaye bareba impamvu bashiki babo bava mu mashuri, maze bakora umushinga wo korozanya inkwavu kugira ngo nizororoka bashiki babo bagurishe babone udufaranga two kwigurira ibikoresho by’isuku bakenera. Ubu ikibazo cyo kuva mu ishuri ku bana b’abakobwa cyagabanutseho 80%.”

Uyu muyobozi yavuze ko usibye kuba basaba buri wese urebwa n’uburezi gutekereza ikintu gishya cyatuma uburezi butera imbere, ubu MINEDUC izanahemba imishinga y’udushya mu burezi igamije kuzamura ireme ryabwo. Ubu ngo bamaze kwakira 26 ndetse batangiye kuyigerageza.

Sharon Haba avuga ko muri iyi mishanga y’udushya izemezwa izahuzwa n’integanyanyigisho nshya itangira kubahirizwa mu mwaka w’amashuri wa 2016.

Haba avuga ko Minisiteri y’uburezi  yabonye ko hari ikizere cyinshi mu mishanga y’udushya bamaze kubona mu Ntara eshatu bagezemo n’abafatanyabikorwa babo, bareba udushya twateza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Usibye uruhare mu burezi utwo dushya tuzagira nk’uko Haba abivuga, ngo abakoze iyo mishanga nabo bazabihemberwa mu byiciro birindwi birimo; uburyo bw’imyigishirize, kugaragaza uko abana bagira uruhare mu masomo, guteza imbere ibidukikije mu bigo, Uburezi kuri bose, uruhare rw’ababyeyi mu myigire, kwigisha imyuga, n’ibijyanye n’ubuyobozi n’icungamutungo mu kigo.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • MINEDUC ndabona yatangije gahunda nziza zo gushaka uko bahemba abafite udushya tuzafasha abana kwiga neza cyane

  • Nibyiza kwemera ko iereme ry’uburezi mu Rwanda ryaguye hasi cyane kuva muri 1994.Ingamba rero zigomba gufatwa ntabwo zigoranye kuzimenya.
    1.Gusubiza mwarimu akamaro yari afite ibyo bijyana n’umushahara akongera agahinduka umuntu wubashywe
    2.Kwirukana imburamukoro ziri mu bwarimu zizanwa n’amaramuko ariko mu byukuri zidakunda akazi zikora.
    4.Ibyo kubumbira za kaminuza zose hamwe byari mu mugambi mwiza ariko bagombye kuba barashyizeho standards ibigo bigomba kuzuza mbere yo kubona iryo zina.
    3.Kurekeraho gutanga impamyabumenyi nk’utanga ibisuguti, impamyabumenyi ikajya ibona uyikwiriye koko hanyuma tugateza imbere n’ayandi mashuli yigisha umurimo kuko abanyarwanda bose nibabona za mastazi nta numwe uzi gusaka, gushyira itafari kurindi, ntaho bizatugeza.

  • Ubwo abakuru byabananiye, nimureke nyine abana babyikorere. Ubwo bazishyirireho na programu zidahindagurika uko bukeye n’uko bwije. Amagambo Impamyabumenyi cg.impamyabushobozi asobanure koko icyo agomba gusobanura.

  • Ndashaka gutanga igitekerezo kuri iri rushanwa ryo guhanga udushya mu burezi. Si ubwa mbere habaho igikorwa nk’iki ariko byagiye bigaragaramo gutekinika biteye isoni n’agahinda. Nta muntu wakibagirwa mu karere kamwe ko mu Majyepfo (bariyizi, bariyumva) ubwo igihembo cyagenewe umwalimu w’indashyikirwa cyahabwaga umuntu utarigishaga, wari intendant ndetse wari n’umujura dore ko akimara kugihabwa yahise atorokera i Bugande kubera gukurikiranwaho inyerezwa ry’amafaranga. Muri ako Karere kandi urukozasoni rwarakomeje ubwo haje guhembwa mu mwaka wakurikiyeho umwalimu ngo ”wari warabiitse igikeri muri formol” ngo ak ni agashya di!!!!!! Agire kuba yarakoze ibintu kimenyabose, agire no kuba byari ibitekinikano kuko igihe yavugaga ko yabitsemo icyo gikeri yari ataranarangiza kwiga KIE ngo abone aze kuhigisha. Abakosora bazabe inyangamugayo.Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish