Digiqole ad

IPRC East: Abatoza b’intore bahawe ubundi bumenyi buzabafasha mu kazi kabo

 IPRC East: Abatoza b’intore bahawe ubundi bumenyi buzabafasha mu kazi kabo

Abatoza b’intore za IPRC East bavuga ko bungukiye byinshi mu itorero

Mu Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu Ntara y’Uburasirazuba (IPRC East ) kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kanama 2015 hasojwe itorero ry’abatoza b’Imparirwabumenyi za IPRC East, byitezwe ko ibyo batojwe bizabafasha kwimakaza indangagaciro na kirazira nyarwanda kugira ngo basanishe umurimo wabo w’uburezi n’inshingano bafite ku gihugu.

Abatoza b'intore za IPRC East bavuga ko bungukiye byinshi mu itorero
Abatoza b’intore za IPRC East bavuga ko bungukiye byinshi mu itorero

Itorero ry’abatoza b’imparirwabumenyi (intore za IPRC East) ryasojwe n’abangana na 125, bazatoza abandi banyeshuri. Igikorwa cyo gutoza abatoza cyari cyatangiye kuva tariki ya 6 Kanama 2015 aho batojwe na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) ndetse n’Ingabo z’igihugu.

Umuyobozi wa IPRC East, Dipl.-Ing. Ephrem Musonera avuga ko nubwo iminsi itatu yari mike, ibyo abatozwaga  bifite akamaro kanini kuri bo no ku gihugu.

Yagize ati: ”Iyi minsi itatu yatubereye umusemburo wo kurushaho kunoza no kurangiza inshingano yacu yo gutoza ndetse no kurera neza urubyiruko dushinzwe kugira ngo rube intore zibereye u Rwanda, zifite ubumenyi bukwiye, ariko by’umwihariko zirangwa n’imyifatire y’umunyamwuga ukwiye kandi ubereye aka karere n’igihugu cyacu.”

Bimwe mu bikorwa by’iryo torero byari imyitozo ngororamubiri, akarasisi, kurema amasibo, imikorongiro, ibiganiro byatanzwe n’abatumirwa batandukanye, ibitaramo n’ibindi.

Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC) Landrada Umuraza yavuze ko kugira ngo Abanyarwanda benshi batozwe hagomba kubaho uruhererekane bamwe bagatoza abandi nabo batoza abandi, bityo bityo.

Umuraza avuga ko kuba abatoza ba IPRC East baratojwe bizatuma na bo batoza umubare munini. Avuga ko ari yo mpamvu itorero ryubakwa mu nzego zose kugira ngo urwo ruhererekane rwo gutoza rugerweho.

Irene Nsengiyumva wari ahagarariye umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ari na we mushyitsi mukuru yavuze ko itorero mu mashuri ari  ikintu cyiza cyunganira imyigishirize kugira ngo hihutishwe iterambere igihugu kiyemeje.

Yagize ati: ”Iki gikorwa gifasha umuntu hejuru y’ubumenyingiro yaba afite, kugira imyitwarire ikwiye iranga umunyamwuga nyawe.”

Umwe mu bitabiriye Itorero ry’abatoza, Marceline Uwimana avuga ko yungukiye byinshi muri icyo gikorwa cyo gutozwa birimo kumenya neza indangagaciro nyarwanda, kumenye uburyo butandukanye bw’imitoreze y’intore ndetse no kumenya akamaro k’imyitozo ngororamubiri n’uburyo yafasha mu kugira Abanyarwanda bafite ubuzima bwiza.

Uwimana kandi avuga ko yamenye neza uburyo yanoza umurimo akora w’uburezi awusanisha no kuzuza neza ibyo igihugu kimutegerejeho.

Abatoza b’intore za IPRC East bahize gukora ibikorwa bitandukanye harimo ibijyanye no kunoza akazi k’imyigishirize nko gukorana n’inganda, aho bazajya muri izo nganda kureba ibyo zikora n’ibyo zibura, na bo bakagira ibyo bahungukira, bityo ngo bizatuma barushaho gusanisha ibyo babonye mu nganda n’ibyo bigisha.

Abatoza b’Intore z’Imparirwabumenyi za IPRC East bagizwe ahanini n’abasanzwe ari abarimu n’abandi bakozi bo mu buyobozi (administration) bw’ishuri, naho abatozwa ni abanyeshuri.

Umutahira w'intore za IPRC East Eng. Rita Clemence Mutabazi asobanura uko igikorwa cyagenze
Umutahira w’intore za IPRC East Eng. Rita Clemence Mutabazi asobanura uko igikorwa cyagenze
Abarangije itorero berekanye akarasisi
Abarangije itorero berekanye akarasisi
Abatoza b'intore za IPRC East n'ababatoje mu ifoto y'urwibutso
Abatoza b’intore za IPRC East n’ababatoje mu ifoto y’urwibutso

Ishimwe Theogene

UM– USEKE.RW

en_USEnglish