Digiqole ad

Prof.Mbonye afite icyizere ko Africa izagira abahanga bavumbura ibintu

 Prof.Mbonye afite icyizere ko Africa izagira abahanga bavumbura ibintu

Prof Mbonye Manasse umuyobozi wa CST

Mu myaka itanu cyangwa 10 ngo hari icyizere cyo kuba umuntu azajya yifashisha ikoranabuhanga mu gukoresha ibintu byose ku buryo ashobora kuvurirwa iwe mu rugo cyangwa akohereza imodoka mu rugo kuzana imfunguzo mu gihe yazibagiwe.

Prof Mbonye Manasse umuyobozi wa CST
Prof Mbonye Manasse umuyobozi wa CST

Ibi byavugiwe mu nama iteraniye i Kigali y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba kuri uyu wa mbere tariki 25 Gicurasi 2015 iri kwiga ku buryo ibintu byose byahuzwa ndetse bikanakoreshwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda ku bufatanye n’ikigo cyitwa ‘Abdus Salam International Centre for Theoretical  physics’ cyo mu Butaliyani, yateguye iyi nama kugira ngo abarimu, abanyeshuri biga ikoranabuhanga n’andi mashami bakomeze gukora ubushakashatsi bujyanye no guhuza cyangwa gukoresha ibintu hifashishijwe ikoranabuhanga, ibyitwa ‘Internet of Things’.

Ibyo ngo bazabiheraho babikwirakwiza muri Afurika yose no ku Isi.

Umuyobozi w’Ishuri rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali, Prof. Manasse Mbonye yasobanuye ‘Internet of Things’ yifashishije ingero zirimo ko kuba kugeza ubu hakoreshwa telefoni, mudasobwa n’ibindi mu gukora imirimo itandukanye, hari icyizere cy’uko umuntu   mu myaka itanu cyangwa 10 azajya avurirwa mu rugo ari gukora akandi kazi cyangwa, akaba yakohereza imodoka ye  imuhira kumuzanira ibyo yibagiwe.

Yagize ati: “Kugeza ubu iyo umuntu utwara indege arushye, ararekura ikijyana kandi ntihagire ibyangirika bitewe n’uko ikoreshwa n’ikoranabuhanga.”

Mbonye yatanze urundi rugero avuga ko kuba muri iki gihe hari abantu bakoresha imitima y’imikorano (batavukanye), ngo birashoboka ko no muri ‘Internet of Things’, ngo kubera ikoranabuhanga  birashoboka ko umuntu azajya avurwa yibereye iwe ari gukora ibindi kuko muganga azarya abona ko umutima we ufite ikibazo bitabaye ngombwa ko bahura.

Yakomeje avuga ko abanyeshuri muri iki gihe bafite amahirwe menshi kandi ngo bakagombye kuyabyaza umusaruro uko bikwiye.

Kuri we ngo ibyo dukoresha byinshi bijyanye n’ikoranabuhanga byavumbuwe n’abanyamahanga, ariko ngo igihe ni iki kugira ngo n’Abanyafurika bagire ibyo bavumbura.

Yagize ati: “Ndizera ko Albert Einstein wa kabiri azaturuka muri Afurika.”

Uyu Einstein ni umugabo wakomokaga mu gihugu cy’Ubudage, akaba  yarabayeho mu kinyejana cya 18, ariko yari umuhanga cyane mu bijyanye n’ubumenyi bitewe n’ibintu byinshi yavumbuye bikifashishwa mu kugeza isi ku majyambere magingo aya.

Uretse kuba hari ibihugu bikiri kugereza uburyo ‘Internet of Things’ yakoreshwa, ku isi hose ngo ntaho baratangira kuyifashisha.

Iyi gahunda kandi hizewe ko izakwirakwira mu bihugu bya Afurika nka bimwe mu bikiri mu nzira y’amajyambere kuko idasaba  amafaranga menshi uretse kuba hari ubumenyi n’ubushake.

Iyi nama izarangira tariki ya 29 Gicurasi ni yo ya mbere iri kwiga ukuntu ibintu byose byakora hifashishijwe ikoranabuhanga muri Afurika.

Abari mu nama bizera ko Africa na yo izagira abavumbuzi
Abari mu nama bizera ko Africa na yo izagira abavumbuzi
Abari bitabiriye inama
Abari bitabiriye inama

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • ikoranabuhanga ni inkingi ya mwamba bityo abayikoresha bakwiye kwiyongera mu Rwanda bakayicukumburamo byinshi bityo natwe twanezerwa undi muhanga isi ifataho icyitegererezo abaye umunyarwanda

  • abavumbuzi already barahari, uzabaze umuntu wavumbuye paypal cg MPESA

  • Umunsi ikimenyane n’icyenewabo cyavuyeho mu Rwanda nibwo iyi gahunda izashoboka, impano usanga akenshi zipfukiranwa!

  • Niryari se Afrika itagize abahanga? Azajye muri Sudan El Kuru na Meroe arebe pyramids abanyafrika bubatse hashize imyaka 3000. Hanyuma azamuke Kheops muri Egypt arebe Pyramids za Khufu zubatswe hashize imyaka 5000. Nyuma asabe abarusiya n’abafaransa kumweraka Moscow na Rhind papyri. Zanditseho ama formules y’umubare wa PI, ihame rya triangle rectangle abagereki n’abanyaburayi bitiriye pythagore. Ziriho uko bashaka ubuso na volume bya pyramid, cylinder na sphere kandi zanditswe n’abanyafrika hashize imyaka 4000. Biragara ko uyu muprof ari mubanyafrika badasoma ahubwo barata degrees kuko baba basomye ibijyanye no kwegukana icyo gipapuro cya university gusa. Yagombye kwibaza ati ese kuki tutagikora nka ba sekuru bacu ahubwo abashinwa, abahindi, abazungu n’abarabu basigaye baturusha science na technology? Umutwe w’umwirabura cg umunyafrkia ushoboye kimwe n’iyabo bose. Gusa tugumye gusinzizwa no gusubizwa inyuma n’abanyamahanga n’ingirwanararibonye z’abanayfrika.

    • Ariko se shahu, wowe usa nkaho udafite izina [exabytes] Prof. Mbonye uzi uwo ariwe! Ngo ntabwo yasomye/ntasoma! Jyewe ukubwira, mwene Achema ka Kabuye ka Ndashyikirwa mwene Gatare wa Petero, nkurahiye nkubwira ko Mbonye yize, yasomye kandi asoma. Ese shahu uzi ko yize no gutwara indege zimwe zica hejuru y’ibicu! Ese uzi ko yakoze n’akazi gakomeye muri kimwe mu bigo by’Ubushakashatsi kitwa NASA muri Leta zunze Ubumwe za Amerika! Wowe rero nkubwire: jya wirinda kwandika k’umuntu utazi. Ntuzongere ndakubujije. Uyu n’ Umuyobozi muri Kaminuza. Sigaho!

  • “Ndizera ko Albert Einstein wa kabiri azaturuka muri Afurika”

    Ariko kuki abanyafrika bagenzi bacu bari naive niyo baba bafite PhD?

    Uyu mwarimu amaze gukora analysis na observations supported by facts asanga research na innovation yacu muri Africa iri advanced kuburyo tuzatanga Japan, China, India na South Korea kugira aba researchers bo murwego rwa Einsteins? Aba bantu baratuyobya. Twagombye guhera kuri Engineer tecnhinicians bafatanya na rwandans/africans investors gutangiza small na middle enterprises zikora assembly y’amagare, computers, cell phones, solar panels, electrical cars… tukazamuka buhoro buhoro tudashyize imbere kwegukana ibikombe by’isi cg za Nobel Prize.

  • “Abari mu nama bizera ko Africa na yo izagira abavumbuzi”

    Ariko kuki mugendera kuri presentations na point of views z’abazungu babiri, 3, 4 cyangwa whatever their number was at the meeting or gathering?

    You made me cry. Read and do some research before writing garbage.
    Afrika yabaye iyambere mukugira abavumbuzi.

    http://en.wikipedia.org/wiki/Ishango_bone
    http://en.wikipedia.org/wiki/Rhind_Mathematical_Papyrus
    http://en.wikipedia.org/wiki/Moscow_Mathematical_Papyrus
    http://en.wikipedia.org/wiki/Maat
    http://en.wikipedia.org/wiki/Ge'ez_script
    http://en.wikipedia.org/wiki/List_of_Pyramids_of_Meroe
    http://en.wikipedia.org/wiki/Dufuna_canoe

    Twagize ibibazo guhera ubucakara bukaza umurego muri 1500 aho abanyaburaayi bongereye kubwarabu. Mbere ya 1500 science na technology yaba iyabanyaburayi abanyaziya cg abanyafrika ntaho byari bitandukaniye. Mugihe imibu yaturimbaguzaga malariya nabo smallpox (variole) yarimo ibatsembatsemba. Icyakabiri cyabanyaburayi cyarazimangatanye hagati ya 1000 na 1500.
    Ikibazo: Kuva aho tuboneye ubwigenge ejobundi muri 1960 tumaze gukora iki?

    • exabytes komeza ubabwire, but do not only criticize!! nshishikarije bose kwita kuri ziriya links watanze; bajye basoma. Thanks

    • Babwire kabisa, aba bene wacu nibo baduhejeje mu bucakara, ubjiji n’ubukene. Ariko rero ucukumbure neza urasanga gusubira inyuma kw’abirabura kwaratewe n’ikindi kintu kitari ubukoloni bw’abarabu n’abazungu nk’uko ubivuga !

  • ahaaaaaa,

Comments are closed.

en_USEnglish