Tags : MINECOFIN

RSSB imbere ya PAC yabajijwe iby’abakozi bajya muri “Pansiyo” bagasanga

*Miliyari 16 Frw abakozi bizigamira abakoresha ntibayagejeje muri RSSB, 45% by’aya ni aya Kaminuza Abadepite bashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta (PAC) bababajwe no kuba hari abakozi bakatwa amafaranga y’ubwiteganirize ku mishahara, ariko ntagezwe mu kigo cy’ubwiteganyirize (RSSB). Gatera Jonathan yavuze ko n’ubu hari abakozi bajya mu kiruhuko k’izabukuru bajya kubaza “Pansiyo” bagasanga nta […]Irambuye

Rusizi: Rwiyemezamirimo amaze umwaka n’igice yarambuya abaturage bamuburiye irengero

Abaturage bavuga ko ubukene bubageze ahabi ni abo mu mirenge ya Nzahaha na Bugarama bamaze umwaka n’igice bambuwe amafaranga na rwiyemezamirimo Seburikoko wabakoresheje umuhanda ugana ku rugomero ruzatanga amashanyarazi rwa Rusizi III ngo bamuburiye irengero bamaze kuzuza uyu umuhanda. Aba baturage bavuga ko kwamburwa bibasize mu marira no mu bukene, ngo bagurishije amatungo yabo, abandi […]Irambuye

Muri iki cyumweru umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wazamutseho +0.18

Kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT)” muri iki cyumweru wazamutseho +0.18. Kuri uyu wa 03 Werurwe 2017, umugabane w’iki kigega wageze ku mafaranga 103.93. Kuva kuwa gatanu ushize, umugabane w’iki kigega wazamutseho amafaranga +0.18, kuko kuwa gatanu wo ku itariki 24 Gashyantare wari […]Irambuye

Ngo buri mwaka hateganywa ayo kwishyura abakoraga muri komini ariko

*MINECOFIN ivuga ko abari abakozi ba komini bujuje ibisabwa bose bishyuwe Mu kiganiro yagiranye n’Abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete yavuze ko mu ngengo y’imari ya buri mwaka hateganywa amafaranga yo kwishyura ibirarane by’abantu bahoze ari abakozi b’ibyahoze ari komini n’abahoze ari abarimu muri icyo […]Irambuye

Abamotari ntibabona kimwe inyungu zo gutanga umusanzu wa Koperative rimwe

*Hari ababona ko amafaranga azarushaho gucungwa neza. *Ku batizera abayobozi ba Koperative ngo bizaborohereza kujya barya atubutse. *Amafaranga umumotari asabwa gutanga ku mwaka asaga 264 600. Nyuma y’amabwiriza mashya agenga itangwa ry’umusanzu wakwaga abamotari, aya akaba aheruka gushyirwaho n’Ikigo cy’Igihugu gishizwe iterambere ry’Amakoperative, abamotari ngo banyuzwe no kutazongera gusabwa umusanzu wa Koperative wa buri munsi. […]Irambuye

Leta igiye gukura abakene kuri ‘serumu’ ibafashe byose izakurikirane impinduka

Mu biganiro byiga icyakorwa ngo gahunda za Leta zigamije guteza imbere abaturage zigere ku ntego zazo, byabereye muri Sena ku wa kane w’icyumeru gishize, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka yatangaje uburyo bushya Leta yatangiye gukoresha buzakura abaturage mu bukene, ngo aho gutanga inkunga y’intica ntikize ‘serumu’, umuturage azahabwa byose by’ibanze ‘minimum package’ akurikiranwe nyuma y’imyaka […]Irambuye

PAC isaba MINECOFIN gukurikirana akayabo gashyirwa mu bigo bitagenerwa ‘Budget’

*2014-2015, amavuriro, ibitaro,…hashyizwemo miliyari 233 zidakakurikiranwa, Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire y’imari n’umutungo  bya Leta basaba Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kongera ababaruramari n’abacungamari mu turere kugira ngo bajye babasha gukurikirana imikoreshereze y’amafaranga menshi ahabwa ibigo bitagenerwa ingengo y’imari bizwi nka NBAs (Non Budget Agencies). Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta yagaragaje ko mu mwaka ushize […]Irambuye

Rulindo: Andi makuru ku bujura bwabereye muri SACCO ya Burega

UPDATE: Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanel yabwiye Umuseke ko amakuru aheruka ari ay’uko hafashwe abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu bujura bwaraye bubereye kuri SACCO ya Burega, bukab bwaguyemo umugabo wayirindaga, undi umw eagakomereka bikomeye. Yavuze ko umwe mu bafashwe ari umushoferi ariko ntiyavuze aho yakoraga. Iyo SACCO ya Burega ngo yari ibitswemo amafaranga […]Irambuye

Ruswa mu masoko ya Leta ngo igiye kugabanywa no kuyatanga

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imitangire y’amasoko ya Leta, RPPA kiravuga ko uburyo bushya bwo gutanga amasoko hakoreshejwe ikoranabuhanga buzatangira gukoreshwa mu mwaka utaha, buzaba umuti w’ikibazo cya ruswa n’amanyanga byagaragaragamo nubwo ngo itazacika burundu 100%. Ubu buryo bwo gutanga amasoko hakoreshenjwe ikoranabuhanga ngo buzakemura ibibazo byinshi birimo na ruswa n’amanyanga ajyanye no guhimba impapuro zijyana n’itangwa […]Irambuye

Gitwe: Abambuwe n’ikigo CAF Isonga, itariki yo kwishyurwa bahawe yararenze

Amezi amaze kuba atandatu abanyamuryango b’ikigo cy’imari CAF Isonga (Caisse des affaires Financieres Isonga) bambuwe amafaranga yabo, bitewe n’uko ikigo cyafunze imiryango, mu minsi ishize bakaba barijejwe ko bazishyurwa bitarenze tariki 5 Nzeri 2016 n’ubu baracyategereje, CAF Isongo aho ikorera haracyafunze. CAF Isonga ni ikigo cyo kubitsa no kuguriza cyemewe n’amategeko agenga ibigo by’imari mu […]Irambuye

en_USEnglish