Digiqole ad

RSSB imbere ya PAC yabajijwe iby’abakozi bajya muri “Pansiyo” bagasanga nta musanzu batangiwe

 RSSB imbere ya PAC yabajijwe iby’abakozi bajya muri “Pansiyo” bagasanga nta musanzu batangiwe

*Miliyari 16 Frw abakozi bizigamira abakoresha ntibayagejeje muri RSSB, 45% by’aya ni aya Kaminuza
Abadepite bashinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta (PAC) bababajwe no kuba hari abakozi bakatwa amafaranga y’ubwiteganirize ku mishahara, ariko ntagezwe mu kigo cy’ubwiteganyirize (RSSB). Gatera Jonathan yavuze ko n’ubu hari abakozi bajya mu kiruhuko k’izabukuru bajya kubaza “Pansiyo” bagasanga nta yatanzwe kandi buri kwezi barayakatwaga.

Abayobozi b’ikigo cy’ubwiteganyirizwe bw’abakozi (RSSB) kuri uyu wa kabiri bari bitabye PAC ngo basobanure amakosa y’imicungire n’imikoreshereze mibi y’imari yagaraye muri iki kigo muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2016/2017.
Bagarutse ku mafaranga agera kuri miliyari 16 y’imisanzu y’abakozi ariko ubu atagezwa muri iki kigo kandi buri kwezi abakozi bayakatwa n’abakoresha babo.
Gatera Jonathan uyobora RSSB yavuze ko ayo mafaranga amenshi afitwe n’ibigo bya Leta, kuko ngo byo RSSB itabona uko ibyishyuza ku gahato nk’uko bigenda ku bigo by’abikorera.
Yavuze ko Kaminuza y’u Rwanda (UR) iri mu bafite umwenda munini andi akaba ayo mu bingo bifite isura ya ‘diplomacy’ nk’ibigo bitari ibinyarwanda.
Yagize ati: “Ayo mafaranga amenshi afitwe n’ibigo bya Leta, buriya kuri ziriya miliyari 16 Frw, 45% ni Kaminuza y’u Rwanda iyafite. Abandi harimo n’ibigo bifite ubudahangarwa ‘diplomatic’, bigera hafi 30%.”
Iki kibazo ngo kigaragara muri izi nzego ebyiri kuko ngo mu nzego z’abikorera ho RSSB ijya mu nkiko igakoresha amategeko bagateza cyamunara.
Gusa ngo mu nzego za Leta n’ibyo bigo bitaba ari ibyo mu Rwanda biragorana kuba ubwo buryo bwakoreshwa.
Gatera avuga ariko ko mu nzego za Leta ubu hari gahunda bemeranyijwe na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) y’uburyo izo nzego zigiye kujya zishyura ariko ngo bizatwara agihe.
Abadepite bagize Komisiyo ya PAC, bavuze ko ari ikibazo gikomeye kandi kiba kibangamiye umukozi kuko ngo akatwa amafaranga yiteganyiriza. Ngo kuba adateganyirizwa kandi we yabikoze,  kandi we iyo atabikoze ashobora no kubihanirwa ni ikibazo.
Depite Karenzi Thoneste Visi Perezida wa Komisiyo yagize ati: “Ariko urumva ni jyewe ubihomberamo nk’umukozi. Ibyo bigo byaba ari ibiri ‘diplomatike’, byaba ari za Kaminuza y’u Rwanda, nk’umukozi ni jyewe ubihomberamo. Kuko amafaranga yanjye ntabwo atangwa kandi baba bayankase buri kwezi.”
Umuyobozi wa RSSB  Gatera Jonathan yavuze ko ari ikibazo gikomeye cyane kuko ngo hari abakozi bajya mu kiruhuko cy’izabukuru yarakatwaga amafaranga buri kwezi ariko ngo yajya kureba “Pansiyo” agasanga nta musanzu we wigeze utangwa.
Gatera ati: “Ibyo uvuga ni ukuri, ni ikibazo. Kuko n’ubu ngubu  hari ugera mu gihe cya Pansiyo akaba ari uje gufata Pansiyo agasanga nta musanzu “Contribution” wigeze utangwa.”
 Avuga ko RSSB ifite inshingano ihabwa n’itegeko yo gukurikirana uwari umukoresha kuko bajyenda bakamutereza cyamuranara ariko ngo iyo bigeze mu nzego za Leta n’iziri diplomatic biragorana.
Perezida wa komisiyo ya PAC, Hon Nkusi Juvenal avuga ko MINECOFIN ishinzwe guhemba abakozi, ko iba ikwiye kubibazwa. Kuko ngo ihemba abakozi ikabakuraho imisoro, ikabakuraho n’ibindi ariko ayo kwiteganyiriza ntiyatange.
Ngo ntiba ihembye umukozi kuko ngo iba imuhembye igice. Yagize ati: “Ko ari wowe uhemba abakozi (MINECOFIN), mwafashe inshingano zanyu. Kuko umukizi ntabwo aba ahembwe ahubwo muba mumubeshye ko mumuhembye, ariko mu by’ukuri mutamuhembye kuko hari umusanzu we yagombaga gutanga mu kwiteganyiriza uba utatanzwa. Buriya bariya bakozi ntabwo bigeze bahembwa.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi, Caleb Rwamuganza yavuze ko ikibazo kitari icy’ubu kuko ngo izi nzego zahabwaga ingengo y’imari yo guhemba abakozi bazo.
Yavuze ko habaye amakosa ya kera muri amwe yahoze ari Amashuri Makuru yahujwe agakora ikitwa (Kaminuza y’u Rwanda). Ariko ngo uyu munsi muri Kaminuza y’u Rwanda ubwayo icyo kibazo ntagihari.
Avuga ko bicaranye n’inzego zitandukanye bemeranwa uko bagiye kuyishyura iyo misanzu y’abo bakozi barenganyijwe ntibishyurwa imishahara yabo yose.
Yagize ati: “Twumvikanye ko babanza kwishyurira nibura abageze mu kiruhuko cy’izabukuru. Bakayishyura vuba yo bitarenze uyu mwaka. Noneho andi tukayishyura nibura mu myaka itatu.”
Depite Munyangeyo Thogene we yavuze ko izi nzego ziba zikwiye gukurikirana abakozi baba barakoze ayo makosa.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi,Caleb Rwamuganza avuga ko iki kibazo ari ikosa rya kera
Perezida wa Komisiyo ya PAC, Hon Nkusi Juvenal ngo abakozi batatangiwe umusanzu w’ubwizigame baba babahembye igice

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ibi bizageza 2040 bitarakemuka,ngaha aho nibereye.

    • Kuki se usimbukiye kuri 2040 iyo utabanje kuvuga 2034! Cyangwa ngo uvuge 2050 kuko ari yo viziyo tugezemo? Tekereza kwishyuza ku ngufu abikorera, wagera ku bigo bya Leta ukinumira! None se nka kaminuza ikata abakozi ayo mafranga ikayagumana? Ntibishoboka. Ubwo aho aburirwa irengero ni ahandi. Binyibukije ukuntu bashyize ingufu z’umurengera ku bantu ngo nibavane fibrociment ciment ku mazu yose, abikorera n’amatorero barabikora shishi itabona, none aho hasigariye ibigo bya Leta gusa, barinumiye! Ntiwamenya ko iyo gahunda ikiriho!!

  • Aya RSSB yo amenshi aho yarengeye harazwi. PAC irashaka kwikoza agati hahandi!!

  • Rwamuganza ati ni ikosa rya kera! Ntiwasanga ari iryo ku ngoma ya Habyarimana ko ari bwo hayoboraga abantu benshi badakunda igihugu?

    • Ubivuzukuri iyi nimiyoborere mibi yo kungoma ya Habyarimana. Muzajye kubaza abari arusha abaribo baza kwisobanura maze mureke gutesha agaciro imfura zacu zituyoboye butore.

  • UR nayo ni danger. Bivuze ko 45% ya pension contribution aba ari UR? Iduhemba igice pe!!! Ariko se ko nzi ko habamo aba doctors benshi, kuki batamenya ko bahembwa 1/2 kandi ari abahanga kandi bigisha iby’imari kandi ari naho hitwa ko haba abahanga? yewe ntaho bukicyera

  • Ariko PAC yajya ireka gusetsa? Amafaranga ya RSSB irabizi neza ko hari ibifi binini cyane byayigurije bikikorera gahunda zabyo kugeza ubwo isanduku ya RSSB ikamye. Ibyo bifi siniriwe mbivuga PAC izajye kubaza aho izo cash zarengeye, gusa ndabizi ntibabitinyuka kugirango batabura umugati. Ariya mutubwira ibigo biba bitatanze ni nk’agatonyanga mu nyanja ugereranije nayo ibyo bifi byihaye, muzabibaze abayoboye ikitwaga caisse sociale mbere yuko bayihindura icyiswe RSSB mu rwego rwo guhishira ibihombo gifite maze bakayicanga na mitiweli y’abaturage ngo tujye tugirango amafaranga yishyuwe ubuvuzi bw’abaturage.

  • Ariko PAC yajya ireka gusetsa? Amafaranga ya RSSB irabizi neza ko hari ibifi binini cyane byayigurije bikikorera gahunda zabyo kugeza ubwo isanduku ya RSSB ikamye. Ibyo bifi siniriwe mbivuga PAC izajye kubaza aho izo cash zarengeye, gusa ndabizi ntibabitinyuka kugirango batabura umugati. Ariya mutubwira ibigo biba bitatanze ni nk’agatonyanga mu nyanja ugereranije nayo ibyo bifi byihaye, muzabibaze abayoboye ikitwaga caisse sociale mbere yuko bayihindura icyiswe RSSB mu rwego rwo guhishira ibihombo gifite maze bakayicanga na mitiweli y’abaturage ngo tujye tugirango amafaranga yishyuwe ubuvuzi bw’abaturage…

  • Ibi ni ikibazo gikomeye kabisa. Ushobora kumara imyaka uburana udufaranga bakatukwima bagusiragiza ngo hari amezi ikigo wakoreraga kitigeze kiguteganiriza. Ukibaza niba ntacyo itegeko ribivugaho. Mwakoze ba despite kuko byasaga naho twabuze uwitaho iki kibazo

  • Mu gihugu kigendera ku mategeko leta ni yo ifite inshingano zo kuyubahiriza by’intanga rugero. Ayo mafaranga atarageze muri icyo kigo kandi leta ntibikurikirane, byagombye kwitwa umenda leta ifitiye umuntu witeganirije. Evode ni we uherutse kuvuga ngo iyo hataba amafuku!!!

  • Murebe RCRCA itarateganirije abakozi!

Comments are closed.

en_USEnglish