UN yatangije gahunda yo gufasha Sosiyete Sivili zo mu Rwanda gukomera
Umuryango w’Abibumbye, ufatanyije na Guverinoma y’u Rwanda batangije gahunda nshya y’imyaka itanu yiswe “Strengthening Civil Society Organizations for Responsive and Accountable Governance” igamije kongerera ubushobozi imiryango ya Sosiyete Sivili mu Rwanda kugira ngo ibashe kuzuza inshingano zayo zo kugenzura imikorere ya Guverinoma no kwimakaza imiyoborere myiza ishingiye kuri Demokarasi.
Mu gihe cy’imyaka itanu iyi gahunda izamara, hazibandwa ku kubaka ubushobozi bwa za Sosiyete Sivili, gukora ubuvugizi ku mategeko akorwa, gutanga ubushobozi bw’amafaranga kuri Sosiyete Sivili n’ibindi byose bigamije kubaka imikorere ya SOsiyete Sivili mu Rwanda.
Iyi gahunda biteganyijwe ko izarangira itwaye amadolari ya Amerika 8,619,120, muri yo agera kuri Miliyoni eshatu azaturuka mu bigega by’Umuryango w’Abibumbye nka UNDP na One UN, Miliyoni imwe na 500 akazatangwa na Leta y’u Rwanda, andi akazava mu baterankunga batandukanye.
Kimwe mu byishimiwe n’abahagarariye imiryango ya Sosiyete Sivili yari yitabiriye umuhango wo gufungura iyi gahunda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, ni uko Sosiyete Sivili zigiye kubona amafaranga atuma zishyira mu bikorwa gahunda yazo,ikibazo wasangaga kigaruka kenshi kuri guverinoma ngo yanze gufasha imiryango n’amashyirahamwe ya Sosiyete Sivili.
Munyamaliza Edouard, Umuvugizi w’ihuriro ry’amashyirahamwe ya Sosiyete Sivili mu Rwanda, arishimira iyi gahunda kuko ngo igiye gutuma biyubaka, hanyuma nabo babashe gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zifitiye Abanyarwanda akamaro kandi babashe no kugenzura imikorere ya Guverinoma mu bwisanzure.
Munyamaliza amara impungenge abantu bumva ko ubwo sosiyete sivili yaba igiye guhabwa amafaranga na Leta igiye kubogama cyangwa gukorera mu kwaha kwa Leta, avuga ko nta mpamvu yo kubigiraho impungenge kuko n’ubusanzwe inkunga zo hanze bahabwa ziba zatanzwe n’ibihugu byo hanze kandi ngo ntibyababuzaga gukora akazi kabo, ahubwo ngo bigiye gutuma bakomera.
Mu gutangiza iyi gahunda, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Musoni James yavuze ko biteguye gukomeza gukorana na Sosiyete Sivili nk’uko bisanzwe hagamijwe kuborohereza kongera ubushobozi kugira ngo barusheho gukora inshingano zabo.
Musoni ngo yizeye ko iyi gahunda izafasha mu gukemura ibibazo bitandukanye Imiryango ya Sosiyete Sivili yo mu Rwanda yahuraga nabyo nk’ubushobozi bucye cyane cyane mu mutungo no guhora barambirije ku nkunga zo hanze.
Akenshi ngo izi mbogamizi zituma badashyira mu bikorwa inshingano zabo zo kuvugira abatura no kuba ijisho rya rubanda kandi ubusanzwe ariyo nshingano ya za sosiyete sivili ku Isi yose.
Musoni yavuze ko izi ntege nke za Sosiyete Sivili nta ruhare na ruto Leta ibigiramo, ahubwo ngo yamye yifuza kandi ikora uko ishoboye ngo zigira ingufu n’ubushobozi bwazo.
Mu gihe iyi gahunda ishyizwe mu bikorwa neza imiryango ya Sosiyete sivili ikagira imbaraga ariko n’ubushobozi, Minisitiri Musoni arazikangurira gukora inshingano zabo zo kureberera abaturage no gusiba icyuho ao guverinoma yarangaye, aho kwivanga mu mikorere ya Guverinoma kuko ngo akenshi usanga barengera.
Ku rundi ruhande, Lamin Manneh wari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda ari nawo muterankunga mukuru w’iyi gahunda, arashima intambwe u Rwanda rumaze kugeraho mu kwimakaza Imiyoborere myiza ishingiye kuri Demokarasi kandi ngo hari ibimenyetso byinshi bibigaragaza.
Lamin kandi ashima iterambere n’aho gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge bimaze kugera mu gihe cy’imyaka 20 gusa nyuma ya Jenoside, ariko anasaba Guverinoma gufungura imiryango kugira ngo izi gahunda zose Sosiyete Sivili izigiremo uruhare n’ubwo ashima imikoranire ya Soziyete sivili na guverinoma ariko ngo bikwiye kwiyongera.
Vénuste Kamanzi
Photos: V.KAMANZI
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
ndabonamo n’abigisha ijambo ry’Imana. ni hatari kabisa. amaturo ubanza yarabuze tu!
Comments are closed.