Digiqole ad

Abasenateri barasaba ko MINALOC ikurwa mu bibazo by’imitungo y’abana barokotse

Kuri uyu wa kabiri tariki 10 Kamena, ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yamurikiraga Sena y’u Rwanda aho igeze mu gukemura ibibazo by’imitungo y’abana barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bikagaragara ko hakiri ibibazo byinshi bitarakemuka, Abasenateri basabye ko hashyirwaho Komisiyo yigenga kuko ngo gusaba abayobozi b’inzego z’ibanze kuba aribo bakemura ibi bibazo bisa no kurega uwo uregera, MINALOC yo ikavuga ko iyo ari imyumvire ishaje.

Dr Ntawukuriryayo abwira Dr Mukabaramba uko abona ibyo amaze kubagezaho
Dr Ntawukuriryayo abwira Dr Mukabaramba uko abona ibyo amaze kubagezaho/Photo Timoth Kisambira

Kuva mu mwaka wa 2008 ikibazo cy’imitungo y’imfubyi za Jenoside n’abarokotse muri rusange kugeza n’ubu imyaka igiye kuba irindwi kitarakemuka burundu.

Byinshi mu bibazo bikaba ari ibijyanjye n’ubutaka, aho usanga Leta yarafashe ubutaka bw’abarokotse Jenoside ikabushyiramo ibikorwa remezo bifite inyungu rusange, igatuzamo abantu mu midugudu; n’ubwafashwe n’abantu ku giti cyabo.

Harimo n’ibibazo kandi by’imitungo y’amafaranga y’ubwizigame yari mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize cyahoze cyitwa “Caisse Sociale” n’ayari muri za banki zitandukanye y’abantu bishwe muri Jenoside, ubu abana babo bakaba bayakeneye.

Kuva muri Mutarama 2013, Minisitiri w’Intebe yashyizeho itsinda ryari rishinzwe gukurikirana iki kibazo, rikora igihe cy’amezi abiri gusa.

Muri Werurwe 2013, iki kibazo cy’imitungo y’abana barokotse Jenoside cyashyizwe mu maboko ya MINALOC, itangira kugikurikirana ifatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze, iz’umutekano n’inzego z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bibazo 874 byashyizwe mu maboko ya MINALOC, ibigera kuri 413 ntibirakemuka burundu kubera impamvu zitandukanye nk’uko byagaragajwe none.

Muri ibi bitarakemuka burundu harimo 134 byashyikirijwe Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST) kugira ngo bikemurirwe mu nkiko; 83 byahawe umurongo bizakemukiramo harimo n’inzira y’ubwumvikane hagati y’abafitanye ikibazo, 122 batanze ibibazo ariko ngo kugeza n’ubu bataraboneka n’ibindi bibazo 74 bitarakorwaho namba.

Gusa, umunyamabanga Uhoraho ushinzwe imibereho myiza muri MINALOC, Dr. Alvera Mukabaramba yizeje Sena y’u Rwanda ko uku kwezi kwa Kamena kurangira bakemuye ibibazo 74 bisigaye bitaragira icyo bikorwaho.

Ku ruhande rwa Sena, Abasenateri benshi ntibanyuzwe n’uburyo ibi bibazo birimo gukemurwa.

Hon. Senateri Dr. Bizimana Jean Damascene yavuze ko uko Komisiyo zishinzwe gukemura iki kibazo cy’imitungo y’abarokotse Jenoside ziteye bituma zidashobora kugikemura kuko zirimo abayobozi by’umwihariko ab’inzego z’ibanze kandi ari nabo bakoze ayo makosa yo gufata imitungo y’abana barokotse.

Yagize ati “Hakwiye kujyaho indi Komisiyo yihariye yigenga, idafite aho ibogamiye ishinzwe gukurikirana iki kibazo hanyuma wenda cyazarangira igaseswa.”

Benshi mu basenateri bashyigikiye iki gitekerezo, bavuga ko uburyo bwariho bwasaga no kuregera uwo urega ndetse ngo bishobora kuba ari nayo mpamvu ibibazo bimwe bidindira, ibindi bikoherezwa mu Nkiko kandi bizwi ko abana bashaka imitungo yabo nta bushobozi bazabona bwo kwishyura ababunganira mu mategeko n’ayo gusiragira mu nkiko.

Aha Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascène akaba yasabye Guverinoma ko yaha agaciro kihariye izi manza z’imitungo y’abana barokotse Jenoside, nk’aho yahaye umwihariko ibibazo by’Abagore n’abakobwa bafatwaga ku ngufu n’ibindi, kugira ngo zihute.

Dr. Alvera Mukabaramba wari uhagarariye MINALOC yemeranyije n’Abasenateri ku byifuzo byabo ariko icyo gushyiraho indi Komisiyo yigenga cyo aragihakana.

Dr Mukabaramba Alvera, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC ageza ku Basenateri ibyo bakoze mu gukemura ibibazo by'imitungo y'abana barokotse Jenoside.
Dr Mukabaramba Alvera, Umunyamabanga uhoraho muri MINALOC ageza ku Basenateri ibyo bakoze mu gukemura ibibazo by’imitungo y’abana barokotse Jenoside.

Mukabaramba avuga ko nta kuntu abayobozi b’inzego z’ibanze bariho ubu bataramara n’imyaka itanu batakarizwa ikizere kubera amakosa yakozwe n’abo basimbuye.

Yagize ati “Biriya bibazo bimaze iminsi,… Si ukurengera abayobozi (Minaloc ishinzwe) ariko ni nk’izina ribi ryaturutse mu mikorere mibi ya kera. Ubuyobozi bwagiye buhinduka uko ubu imiyoborere imeze si kimwe n’uko byari bimeze Jenoside ikirangira inzego zitariyubaka.”

Mukabaramba kandi we asanga Abasenateri babaye bashaka ko hajyaho iyo Komisiyo ngo bazahura bagatora uwo mwanzuro, kuko icyo gihe Guverinoma izawubahiriza.

Imbogamizi yahuye nazo mu gukemura ibi bibazo

Dr Mukabaramba avuga ko mu gukurikirana ibi bibazo bahuye n’imbogamizi nyinshi zirimo kubona impapuro z’imirangirize y’imanza zaciwe n’inkiko Gacaca kubera ko Komisiyo Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) izibitse igorana mu kuzitanga.

Avuga ikibazo kandi cy’abana batanze ibibazo ariko ntibaze kubikurikirana, ingurane zitabonekera igihe cyangwa zigatangwa nabi, itegeko ryo mu 1974 rivuga ko iyo warengeje imyaka icumi udakurikiranye ubwizigame bwashyizwe mu kigo cy’ubwishingizi buzimira n’ibindi byinshi.

Ku bijyanye n’amategeko Abasenateri bakaba basabye ko yavugururwa.

Naho ikirebana n’imyanzuro y’imanza zaciwe n’inkiko Gacaca Abasenateri bamwe bakaba basabye ko hakwifashishwa abaciye izo manza dore ko bari inyangamugayo kandi na CNLG igasabwa kujya itanga izo nyandiko kubaziyisabye byihuse.

Vénuste Kamanzi
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ibitekerezo MUkabaramba yatanze nizere ko ari ibye atari ibya ministere kuko birababaje:1) ngo abayobozi bariho ntibaramara n’imyaka itanu ntibabazwa amakosa y’abo basimbuye??? ese usibye ko iyi myaka atariyo kuko inzego ziriho zagiyeho muri 2006 (zimaze 8 yrs) ariko n’iyo zaba zimaze 5 gusa nka minister arumva ari mike cyane ku buryo ufite ubushake ataba yakosoye amakosa yasanze? ese ntazi ko ubuyobozi buhoraho kuburyo nta muyobozi uvuga ngo ibi byakoshejwe n’abambanjirije ahubwo agomba kubikosora?2) ngo CNLG igorana gutanga impapuro? ibi bikavugwa na Minister? harya CNLG si ikigo cya Leta? ese iyo minister yemeza ko ikigo cya Leta cyimana documents zikenewe aba we yarabikozeho iki cyane cyane ko nkeka ko CNLG iri munsi ya Minaloc?

  • ibibazo by;abarokotse jonoside yakorewe abatutsi bimaze kuba byinshi kandi biragera imbere y’abayobozi bamwe ntibikemuke. ubwo rero nihatabaho kwisubiraho kw’abo bayobozi ngo bikosore bishobora kuzababana bibi mu gihe president byamugezeh

  • ibibazo byabarokotse bigenda byiyongera hagakwiye kugira igikorwa mumaguru mashya , ariko ndizerako MINALOC yumvishije kandi hari ingamba zigiye gufatwa zikarishye niba ari ama descente akorwa akorwe , urebye igikenwe kurushaho nukumanuka hasi bikorwe nabavuye hejuru muri ministere

  • ndumiwe peee, ubuse uyu muminisitiri aziko Intore yishakamo ibisubizo???????? cg babanze bamutware kwa  Rucagu abanze abimwigishe.Dr Ntawukuriryayo mukundira ko ataryindimi mubintu nkibi, niba uyumudamu abona Sena yigihugu ifite imyumvire ishaje urumva azabasha kumenya Imibereho yabaturage koko>?????Agahangara akavugango abayobozi batararenza imyaka 5 namwe mwibaze mwisubize niba nawe koko ategereje kumara iyo myaka kugirango akemure ibibazo yasanze muri minisiteri, Manaweee, Kagame aracyafite akazi gakomeye peeeeeee Habumuremyi natange amahugurwa muri guveronoma yeeeee nahubundi abaturage barahagokera.

  • Iyo aza kuba ari Abatahutse bavuye mu mashyamba ya Congo bagasanga hari uwabagiriye mu masambu kuko ntahandi yari afite ajya maze ngo urebe uko bamukuramo!! Ariko Uwacitse ku icumu rya Genocide ni ukwiruka akaruha kugirango asubizwe ibye!! Ndabyibuka abahunze batangira gutahuka ukuntu abacitse ku icumu basohowe mu mazu huti huti bari barabohoje  yo kubamo kuko ayabo bari barayashenye , batangira gukwira imishwaro hirya no hino bashaka aho bakodesha! bagakodesha na bamwe mu babasenyeye, None  Alvera mwasanze ariwe uzabakemurira ibyo bibazo!!! Yeweee cyokoza hari ukwica ukavaho ukibagirana ukanaruhuka imihangayiko n’imibabaro yo muri ino si,hari no gusigara wicwa buhoro buhoro moralement ukazasigara uri igisengengeri cg umusazi.Wahitamo iki ?Bravo Sena H.Ntawukuriryayo .

  • ikigaragara nuko ikibazo kimaze imyaka myinshi kandi ntigikemuke ngo gishire burundu rero usanga bipfira mubashinzwe kubikurikirana kubera kugira imirimo myinshi rero nanjye nshyigikiye ko hajyaho comite ishinzwe kubikurikirana bakabigira priorite naho nibakomeza kubigendamo gahoro bizarangira abo bana batabonye imitungo yababyeyi babo, 

  • ARIKO NIBA KOKO UYU MU MINISTER YARABWIYE SENA KO IFITE IBITEKEREZO BISHAJE UBU NTIRAKWIYE KWEGUZWA, CYANGWA NTAMATEGEKO AHANA UMUNTU NKUYU????BIRATANGAJE KUBONA UMUYOBOZI URI KURWEGO NKURU AHANGARA AKAVUGAKO ABAYOBOZI BAZAKEMURA IBIBAZO ARIUKO BAMAZE IMYAKA IRENGA ITANU KUBUYOBOZI, IRI SISHYANO U RWANDA RUGUSHIJE RA?ARIKO NUKURI UYUMUMINISTER AKWIYE KWEGURA NIBA YARAVUZE AYAMAGAMBO ASHINZWE IMIBEREHO YABATURAGE KURWEGO RWIGIHUGU AGAHANGARA KUBABWIRAKO ABAYOBOZI BAZAKEMURA IBIBAZO BYABO NYUMA YIMYAKA 5 BAGEZE KUBUYOBOZI, NTAMUYOBOZI NKUYU DUSHAKA MU RWANDA RWACU.

  • Ariko gukemura ikibazo cyimitungo yaba korewe Genocide isaba izihembaraga kombona ikibazo cyabaye ingutu?njyembona rimwe narimwe harabayobozi batazi inshingano zabo.niba harasigaye umwana niyo yaba umwe,kuki bamusiragiza,aho iwabo baribatuye harabantu bahasigaye bazi uwo mwana niwabo,aho amakuru aba abonetse,nonese kki biba ikibazo ntahabwe imitungo yiwabo.keretse niba harabayobozi babyihishe inyuma bakaba aribo batuma ibyo bibazo bidakemuka.ikindi FARGE et IBUKA,kuki badakurikirana icyokibazo ngo kirangire,njye natangiye kucyumva 1998,nariziko byarangiye,ikindi inzu zabacika cumu zubakwa nabi ciment bakazira bakubakisha umucanga gusa,kuki muhemukira abanya rwanda?H.E abashyiraho abizeye ariko muramutenguha cyane.umuyobozi wa FARGE yakabaye uwambere guhangayikishwa nicyokibazo afatanyije na MINALOC,UBWO BATEGEREJE H.E ngo azabibakorere,wagorwa President?

Comments are closed.

en_USEnglish