Digiqole ad

Kiliziya na Leta mu biganiro ku mateka n’imikoranire mishya

Kigali – Kuri uyu wa gatanu tariki 13 Kamena, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) n’Inama nkuru y’igihugu y’Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye hagamijwe kunoza umubano n’imikoranire hagati ya Leta n’iri dini rifite abayoboke benshi mu gihugu.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege umuvugizi w’inama y’abepiskopi mu Rwanda (i bumoso) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Musoni James.
Musenyeri Smaragde Mbonyintege umuvugizi w’inama y’abepiskopi mu Rwanda (i bumoso) na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Musoni James.

Kiliziya Gatolika ifatanya na Leta muri gahunda nyinshi zizamura imibereho y’Abanyarwanda binyuze mu isanamitima, uburezi, ubuvuzi n’ibindi. Kiliziya Gatolika ariko kandi yavuzweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, inyubako zayo zimwe na zimwe ziciwemo imbaga.

Nk’uko byatangajwe nyuma y’iki kiganiro cyabereye mu mwiherero, mu ngingo zaganiriweho muri uyu mwiherero harimo ibijyanye no kuvugurura amasezerano n’imikoranire hagati ya Leta na Kiliziya Gatolika by’umwihariko mu burezi, ndetse ngo bitarenze uyu mwaka aya masezerano araba avuguruwe.

Hanaganiriwe kandi ku kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Leta ya Vatican n’ubwo ngo usanzwe ari mwiza dore ko mu Rwanda hari intumwa ya Papa ndetse n’i Vatican hakaba hari Ambasade y’u Rwanda, ni ibyatangajwe na Ministre Musoni James wari uyirimo.

Impande zombi zifuza ko Kiliziya Gatolika yabigiramo uruhare Rwanda na Vatican bikaba byasinywa amasezerano y’ubufatanye mu mikoranire y’ibikorwa by’Iterambere nk’uko u Rwanda rusanzwe ruyagirana n’ibindi bihugu.

Mu ngingo zaganiriweho muri uyu mwiherero harimo ibijyanye n’uburyo Kiliziya Gatulika na Leta babona ibibazo byagiye biranga u Rwanda ndetse n’uko impande zombi zashyira hamwe imbaraga kugira ngo aya mateka anozwe n’amakosa yagaragaye akosorwe.

Aha hakaba hagarutswe cyane ku buryo hari bamwe mu bihaye Imana bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatustsi aho gukiza intama zabo zicwaga ahubwo bakagira uruhare mu kuzica.

Abajijwe niba nyuma y’uyu mwiherero Kiliziya Gatolika yaba igiye kugira uruhare mu gushyikiriza ubutabera abihaye Imana batarahanirwa ibyo bakoze, Musenyeri Smaragde Mbonyintege umuvugizi w’inama y’abepiskopi mu Rwanda yatangaje ko ibyo bitareba Kiliziya Gatulika ko ahubwo ari umurimo wa Leta.

Ati “Uwo si umurimo wacu nka Kiliziya Gatolika, uwo ni umurimo wa Leta, umuntu wese wakosheje aho ari hose agomba gufatwa agakurikiranwa, cyane cyane ko buri wese aba agengwa n’amategeko y’igihugu.”

Musenyeri Smaragde Mbonyintege aganira n'abanyamakuru nyuma yo kuganira na Minaloc.
Musenyeri Smaragde Mbonyintege aganira n’abanyamakuru nyuma yo kuganira na Ministre w’Ubutegetsi bw’igihugu

Ku rundi ruhande ariko Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Musoni James yavuze ko bumvikanye n’inama y’Abepiskopi kuzafata umwanya uhagije bakabikoraho ubushakashatsi bwimbitse ku buryo abihaye Imana bagize uruhare muri Jenoside bose bamenyekana bagakurukiranwa.

Musoni kandi yavuze ko guhura na Kiliziya byari bigamije kumva kimwe amateka Abanyarwanda bose bahuriyeho ndetse n’ingamba zikwiye gufatwa kugira ngo hubakwe umuryango Nyarwanda.

Minisitiri Musoni James asanga ko Kiliziya Gatolika igira uruhare runini mu kubaka umuryango nyarwanda.
Minisitiri Musoni James asanga Kiliziya Gatolika igira uruhare runini mu kubaka umuryango nyarwanda.
Ifoto y'urwibutso y'Abepiskopi bamaze kuganira na Minisitiri Musoni.
Abepiskopi ba Diyosezi Gatolika mu Rwanda bamaze kuganira na Minisitiri Musoni.

 

Photos/Martin Niyonkuru/UM– USEKE
Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Uyu mukino wo kubuguza hagati ya Leta na Kiliziya gatolika ntuzoroha na gato!Bombi n’abahanga b’igisoro.Kugirango hazaboneke uganza undi bizafata igihe!

  • Ikibazo gikomeye ku mugani wa Bwenge…ni uko buri ruhande rushobora kugira icyo rubaza urundi…igisubizo kiba ingorabahizi…Leta niyo yashoye abantu mu bwicanyi…none irabibaza kiriziya…kiriziya ikabaza abana bayo bishwe…ndetse bamwe bakaba batarashyingurwa uko amategeko abigena..ndavuga abasenyeri…ese koko aho iri cenga rizashyira ribyare igitego cg bizahora ari MISWI…ikizakemura impaka…ni uko abantu tuzaeraka kwishyira aheza…tukemera kwicarana no gushungurana buri wese akabazwa mu ruhande rwe…nta kunyura ruhande naho ubundi bizaba mbirimbiri

    • Kajisho wegereranya ibitagererannya. Kiliziya Gatulika ifite amaraso y’abana bu Rwanda ayijojoba mu biganza kuva yaduka mu Rwanda rwa Gasabo. Uruhare ifite mu kumeneka kwayo maraso n’urwacyera uhereye mubyo kubiba amacakubiri hagati y’abanyarwanda byavuyemo ingengabitekerezo ya jenoside, kuba abategetsi biyi kiliziya unashyizemo abo uvuga ko ngo iyi leta ariyo yabishe banategekaga umutwe wa politike wa MRND wateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, kuba bamwe – benshi – mu bspadiri, abafurere n’ababikira biyi kiliziya barijanditse muli jenoside, ndetse bamwe bakareshya abatutsi ngo baze muli za kiliziya ngo niho balibubone agakiza ahubwo icyo bashaka ali ukorehereza abicanyi ‘akazi’ ko kurimbura izo nzirakarengane bitabagoye. Mujyemurekeraho gukora mu bisebe by’abantu mugereranya ibidafite aho bihuriye. Ibyo nabyo n’ugupfobya jenoside no kugerageza kugabanya uburemere bw’icyaha cya kiliziya gatolika. Ninko gushaka kuvuga nkuko ba negationistes babigira iteka ngo: nkuko imhande zose zakoze ibyaha, nta mhamvu dukwiye kubikurikirana, kandi atali bimwe na gato.

      • Kiliziya nta muntu yohereje kwica! Uwijanditse ku bushake bwe ntago imukingira ikibaba!! Ikindi ab’ihayimana bishwe za Gakurazo , Péti séminaire Rwesero,….. bo harya bishwe na nde!!!

        • Jenoside yakorewe abatutsi muli 1994 yabibwe na Kiliziya Gatulika ikorana n’ubutegetsi bwa gikoloni kuva abazungu badutse mu Rwands bakaduteramo amacakubiri n’umwiryane. Hali uwavuga amateka y’ubwicanyi yatangiye muli 1959 akiyibagiza uruhare Perraudin ayafitemo nk’umuyobozi wayo? Hali uwavuga ivangura hagati y’abana b’u Rwanda kuva abazungu baduka akiyibagiza uruhare Kiliziya Gatulika yabigizemo? Hari uwavuga kwirukanwa k’Umwami Yuhi Musinga mu gihugu cye kubera kwanga ko abatizwa cyangwa kwemerera abana be n’abatware be guhinduka abakirisitu bakamusimbuza umuhungu we Rudahigwa utaremeye gusa kubatizwa no gukangurira imbaga z’abanyarwanda guhinduka abakirisitu ariko no gutura u Rwanda rw’abakurambere, u Rwanda rwa Gihanga Kirisitu Umwami – ibyo se yaliyarabwiye abana be bose yuko azabavuma batinyutse guta idini nyarwanda bakinjira iyabanyamahanga? Ariko tuvuye no muli ibyo, kubona abiyise ngo bihaye imana bijanditse muli jenoside yakorewe abatutsi ntacyo hierarchy yabo hari icyo bavuze, ahubwo babacikisha, babafasha bakababonera izindi za paruwasi zo mu mahanga bakoreramo, bamwe barabafashije guhindura amazina ariko bakomeza gukora nk’abapadiri, abandi barabafashije kwihisha ngo badafatwa n’ubutabera, ibyo byose mukabirengaho ngo Kiliziya ntawe yatumye kwica? Imbuto mbi muli uru Rwanda niyo yazibibye, benekanyarwanda zitugwa nabi.

      • @Umunyarwanda,YOU CAN FOOL SOME PEOPLE FOR SOME TIME BUT YOU CAN NEVER FOOL ALL THE PEOPLE ALL THE TIME… Murekeraho kubeshyana turaziranye !!!

        • @kabaija, iyo ni slogan; maneno tupu.

      • Niba uvuze ngo bagiye gutegeka umutwe wa MRDN wateguye jenoside urabashya.Kandi niba tugomba kuvugisha ukuri tujye dutanga ibimenyetso bifatika.Ejobundi Twagiramungu yarivugiye ati: Tujye dukubita ikinyoma izuba riva kumugaragaro.Musenyeri Nsengiyumva nibyo yagiye muri MRND ariko ntabwo yigeze aba perezida wayo yari muri komite central komite central yarimo abantu barenze 15.Ubwo se niwe wategekaga MRND?Ikindi ugomba kumenya, nuko burigihe abanyarwanda bahungira muri kiliziya njye sinzi ahandi nahungira.Muri 1973 abantu bahungiye muri kiliziya sinzi niba ari kiliziya yababwiye ngo bayihungireho.

    • Nidushungurana nyamara igihuru gishobora kbyara igihunyira.Harya Padiri Andereya Sibomana yapfuye ate? yishwe n’interahamwe?

      • Yishwe n’uburwayi.

        • Uransekeje cyane, nikimwe nuko wavugako Karegeya yishwe nuburwayi

  • leta na kiriziya gatorika bifitiye runini abaturage kandi biragaraga ko bafatanyije bateza abaturage imbere

  • Sinkoresha amarangamutima, aliko kandi ndagirango abantu bajijutse kandi bakoresha ukuri basubize amaso inyuma basuzume neza ibyiza byose Kiliziya Gatolika yagejejeje ku Banyarwanda.  Muli 1994, twumvise uko abiyaye Imana bishwe hirya no hino mu gihugu, abasenyeri ntibarashyingurwa mu cyubahiro nk’abandi bose.  Ese niba haba hari uwakoze ikosa, birashoboka, kuko abo basenyeri, Mbonyintege atabasabira kwibukwa.  Nzaba mbarirwa ibyo guhora bitana ba mwana.  Njyewe nifuza ko uwakoze ikosa wese ahanwa, aliko tukirinda kurenganya abazira ubusa.  Imana Ntirenganya kandi byose Irabyitegereza.  Mugire amahoro.

    • Mu byiza kiliziya gatolika yakoze nibyinshi: urugero natanga : musome amazina yasohotse ubwo kiliziya yuzuzaga imyaka 100 mu Rwanda.

  • uwavuga ko katolika yakoze jenoside ntabwo yaba abeshye gusa na none igihe gishize ni kinini ari nayo mpamvu ikwiye gufata indi ntera ikigisha abayoboke bayo gahunda ya Ndi umunyarwanda kandi igafasha leta kwigisha ubumwe n’ubwiyunge,

    • Ibyo uvuga niko bimeze rwose. Kiliziya gatolika yaratwiciye,yaradukenesheje, yaraduteranije. Imana izayihane uko bikwiye kuko twe ntitwayishobora kuko yaratuzahaje. naho se reka mbabaze. Igihe padiri  wa St famille yabaga yitwaje imbunda, iyo ahura n’inkotanyi ubwo yari kuba arenganye ngo nuko yambaye ikanzu?

      • Turebye neza twasanga muri 1990 kiliziya yarifite abapadiri benshi babatutsi kimwe nuko abacuruzi benshi baribakize mu Rwanda barabatutsi.Kiliziya yapfushije abantu benshi cyane muri 1994.

  • @Soso, ninde wakubwiye ko gahunda ya ndi umunyarwanda yigisha ubumwe n’ubwiyunge ?!?!? nuko mutangira kugira ngo muzabone ibyo murega nanone kiliziya muminsi iri imbere !!!

    • ariko mwagiye mureka amarangamutima y’amadini mushyigikiye Katolike niba harimo aba katorike bakoze nabi hari nabakorewe nabi kandi ari aba katorike ndetse no kugeza kubihaye Imana barishwe nabo bazizwa ubwoko bwabo, nkuko musenyeri yabivuzentawuri hejuru yamategeko uwakosheje azahanwe kugiti ke ariko ngirango perrodin yarumuzungu ndumva umunyarwanda wari wifite mo koko ubumuntu atari kwica mwene wabo wumunya Rwanda ngo nuko umuzungu yabivuze kuko ntanububasha yarafite burenze banyirigihugu. Kandi wasanga wowe ucira urwa pirato Katorike uri umwuzukuru wawakoze amahano 1959 ubu ukaba waragiye murindi Dini none ukaba urimo guca imanza! Ariko ubundi ibyo mwabirekeye Leta ko nayo izi gushishoza. Ese ubundi ibyo muzabibaza Mbonyintege nawe utarageraga aho izuba riva icyo gihe genocide irimo gukorwa? Ese muziko hari n’Abihayimana bari mubwoko butahigwaga bemeye kwitangira abahigwaga akabarengera kugera apfanye nabo? ko abafite ibisebe ari benshi mwaretse tukabyomoza kuba ndumunyarwanda tutitana bamwana bamwe mwigirabaza nkaho babasabye guca imana. Ubutabera bwacu buzi gushishoza kandi niba hari aba kidegembya ibyo mwabibaza abazungu babimanye kuko Kiliziya Gatolika ntiyigeze yanga ko bahanwa. tuge tuvugisha ukuri! Abatemenye ndetse nubundi bugome bakoze ntibabukoze babasengera aha naha kuko nta dini ryabatumye! wenda muvuze Leta birumvikana kuko yari hejuru ya kiliziya zose. Reka mbabwire ko Hishe ubwoko babahutu mugihe cya genocide, ubu twihandagaze tuvuge ko abahutu bose bishe kandi hari nabishwe kubera umutima mwiza bagize? nubwo haba harabayeho bake bawugize? Erega nutarishe ariko akarebera ntagirere uwarinshutiye ngo nibura anamuhishe cg amugire inama yaho yaca ngo ahunge uwo nawe simwiza ariko ntabwo tumufata nkumwicanyi kuko ntawe bamushinja. Muri Katorike rero harimo abihaye Imana babaye beza ndetse cyane hari nababaye babi cyane abo babibazwe kugiti cyabo.

    • Umunyarwanda we; ariko mwagiye mureka amarangamutima y’amadini mushyigikiye Katolike niba harimo aba katorike bakoze nabi hari nabakorewe nabi kandi ari aba katorike ndetse no kugeza kubihaye Imana barishwe nabo bazizwa ubwoko bwabo, nkuko musenyeri yabivuzentawuri hejuru yamategeko uwakosheje azahanwe kugiti ke ariko ngirango perrodin yarumuzungu ndumva umunyarwanda wari wifite mo koko ubumuntu atari kwica mwene wabo wumunya Rwanda ngo nuko umuzungu yabivuze kuko ntanububasha yarafite burenze banyirigihugu. Kandi wasanga wowe ucira urwa pirato Katorike uri umwuzukuru wawakoze amahano 1959 ubu ukaba waragiye murindi Dini none ukaba urimo guca imanza! Ariko ubundi ibyo mwabirekeye Leta ko nayo izi gushishoza. Ese ubundi ibyo muzabibaza Mbonyintege nawe utarageraga aho izuba riva icyo gihe genocide irimo gukorwa? Ese muziko hari n’Abihayimana bari mubwoko butahigwaga bemeye kwitangira abahigwaga akabarengera kugera apfanye nabo? ko abafite ibisebe ari benshi mwaretse tukabyomoza kuba ndumunyarwanda tutitana bamwana bamwe mwigirabaza nkaho babasabye guca imana. Ubutabera bwacu buzi gushishoza kandi niba hari aba kidegembya ibyo mwabibaza abazungu babimanye kuko Kiliziya Gatolika ntiyigeze yanga ko bahanwa. tuge tuvugisha ukuri! Abatemenye ndetse nubundi bugome bakoze ntibabukoze babasengera aha naha kuko nta dini ryabatumye! wenda muvuze Leta birumvikana kuko yari hejuru ya kiliziya zose. Reka mbabwire ko Hishe ubwoko babahutu mugihe cya genocide, ubu twihandagaze tuvuge ko abahutu bose bishe kandi hari nabishwe kubera umutima mwiza bagize? nubwo haba harabayeho bake bawugize? Erega nutarishe ariko akarebera ntagirere uwarinshutiye ngo nibura anamuhishe cg amugire inama yaho yaca ngo ahunge uwo nawe simwiza ariko ntabwo tumufata nkumwicanyi kuko ntawe bamushinja. Muri Katorike rero harimo abihaye Imana babaye beza ndetse cyane hari nababaye babi cyane abo babibazwe kugiti cyabo.

  • Umunyarwanda we; ariko mwagiye mureka amarangamutima y’amadini
    mushyigikiye Katolike niba harimo aba katorike bakoze nabi hari
    nabakorewe nabi kandi ari aba katorike ndetse no kugeza kubihaye Imana
    barishwe nabo bazizwa ubwoko bwabo, nkuko musenyeri yabivuzentawuri
    hejuru yamategeko uwakosheje azahanwe kugiti ke ariko ngirango perrodin
    yarumuzungu ndumva umunyarwanda wari wifite mo koko ubumuntu atari kwica
    mwene wabo wumunya Rwanda ngo nuko umuzungu yabivuze kuko ntanububasha
    yarafite burenze banyirigihugu. Kandi wasanga wowe ucira urwa pirato
    Katorike uri umwuzukuru wawakoze amahano 1959 ubu ukaba waragiye murindi
    Dini none ukaba urimo guca imanza! Ariko ubundi ibyo mwabirekeye Leta
    ko nayo izi gushishoza. Ese ubundi ibyo muzabibaza Mbonyintege nawe
    utarageraga aho izuba riva icyo gihe genocide irimo gukorwa? Ese muziko
    hari n’Abihayimana bari mubwoko butahigwaga bemeye kwitangira abahigwaga
    akabarengera kugera apfanye nabo? ko abafite ibisebe ari benshi
    mwaretse tukabyomoza kuba ndumunyarwanda tutitana bamwana bamwe
    mwigirabaza nkaho babasabye guca imana. Ubutabera bwacu buzi gushishoza
    kandi niba hari aba kidegembya ibyo mwabibaza abazungu babimanye kuko
    Kiliziya Gatolika ntiyigeze yanga ko bahanwa. tuge tuvugisha ukuri!
    Abatemenye ndetse nubundi bugome bakoze ntibabukoze babasengera aha naha
    kuko nta dini ryabatumye! wenda muvuze Leta birumvikana kuko yari
    hejuru ya kiliziya zose. Reka mbabwire ko Hishe ubwoko babahutu mugihe
    cya genocide, ubu twihandagaze tuvuge ko abahutu bose bishe kandi hari
    nabishwe kubera umutima mwiza bagize? nubwo haba harabayeho bake
    bawugize? Erega nutarishe ariko akarebera ntagirere uwarinshutiye ngo
    nibura anamuhishe cg amugire inama yaho yaca ngo ahunge uwo nawe simwiza
    ariko ntabwo tumufata nkumwicanyi kuko ntawe bamushinja. Muri Katorike
    rero harimo abihaye Imana babaye beza ndetse cyane hari nababaye babi
    cyane abo babibazwe kugiti cyabo.

    • Mfite abavandimwe n’inshuti z’abapadiri bishwe muli jenoside kuko ali abatutsi. Ntibishye kuko bali abapadiri. Halimo abategekaga kiliziya bali mubateguye banapanga jenoside yabatutsi, haliho nanabwiraga abakirisitu ngo nibice kuko n’Imana abatutsi yarabatanze. Ninayo mhamvu barashyaga abantu ngo baze muli za kiliziya baboneremo ubuhungiro barangiza bagahamagara interahamwe ngo zibicirimo, ndetse bya ngombwa kiliziya bakazibatwikira hejuru cyangwa bagakoresha xa tarakiteri kuzibagusha hejuru. Ariko abo bagizibanabi bose bo mumakanzu Inkotanyi zimaze gukuraho leta ya jenoside zihungiye hirya no hino nko mu Burayi, kiliziya gatulika yabafashe en charge, kugeza naho ibahindurira amazina kugirango bihishe ubutabera bwabashakaga ngo basubize k’uruhare rwabo muli jenoside. Wavugute ngo bakurikiranwe ku giti cyabo ngo kiliziya ntiyabatumye kwica, ariko kandi iyo kiliziya ntako itakoze ngo ibakingire ubutabera butabageraho? Wabivugaho iki ko nts narimwe Vatican yaliya excomuniya abantu bijanditse muli jenoside yahitanyi abandi ‘bihayimana’ ahubwo ikabalinda ngo bogushyikirizwa ubutabera, ikanashyira pression ku bakirisitu ngo bogutanga ubuhamya bushija abo bapadiri? Wabisobanura ute ko Kiliziya ntacyo ikora gufatamu mugongo abacitse kw’icumu muburyo bufatitse ahubwo ikibandika kukubabwira ngo nibagire umutima ubabalira ababiciye banagerageje kubica? Wambwira ute yuko Vatican, ibinyamakuru byayo nka Radiyo Vatican cyangwa Ossorvatore Romano byibasiye leta yahagaritse jenoside ahubwo ugasanga abakoze iyo jenoside aribo Vatican ishyigikiye? Kiliziya ikwiye kwisubiraho igasaba abanyarwanda imbabazi kubera uruhare yagize mubyo gutera imbuto zavuyemo jenoside, uruhare rwabayoboke bayo umurundo muli iyo jenoside, imfashanyo yakomeje ikanaba nubu ikomrza guha abajenosideri ntayo iha abacitse kw’icumu, n’urwango ikomeje kugirira ubuyobozi bw’u Rwanda rw’ubu. Twizere ko ibi byogusaba imbabazi bitazatinda nkuko Kiliziya yatinze gusaba imbabazi ‘abihayimana’ bayo mubyo gukorera abana ibyamfurambi hirya no hino kw’isi.

  • Iki kibazo kirakomeye pe. Erega muri Kiliziya harimo Abatutsi bazize Jenoside  benshi kimwe n’uko harimo Abakatorika benshi b’Abahutu bishe bagenzi (Abavandimwe kuko mu Kiliziya ni ko tubwirana) babo b’Abatutsi muri Jenoside. Bivuze ko ibi bice byombi birimo. Gusa icyo bigaragaraza ni uko Kiliziya yigishije Ivanjili, Abantu barayoboka nyamara ntibahindutse. Ntihindure imyigishirize rero. Ibi bireba n’andi madini. KU BAKRISTU GATOLIKA DUKWIYE KWIGAYA PE, NONE SE UBUVANDIMWE TWIGISHIJWE CG TURIRIMBA BUSHINGIYE KUKI NIBA BIGERA UBWO UMUNTU ATINYUKA KUVUTSA UWO BAHURIRA KURI ALTAR BAHAZWA UBUZIMA? UWO MWASANGIYE UMUBILI WA KRISTU? UWO MWIFURIZANYAGA AMAHORO MU KILIZIYA (TWIBUKE Y’AKIRA AMAHORO YA KRISTU YO MURI BURI MISA) TWE MBONA UMUTIMA WAGOMBYE KUBA UDUKOMANGA KURUSHA ABANDI KUKO BITEYE ISONI KDI BIGOYE NO KUMVA.. TWARAGITSINZWE NIDUSABE IMANA IMBABAZI DUHINDUKE TWERE IMBUTO Z’URUKUNDO DUFASHA URWATUBYAYE KWIYUBAKA NO GUTERA IMBERE. MANA TUBERE UMUSHUMBA UDUHOZAHO IJISHO NTIDUTANE NGO TUVE MU RWURI RUTOSHYE WATWIHEREYE.

  • Bavandi,nyujije amaso muri izi commentaires zanyu numva biranshimishije!!!! Kuko murasubizanya nkabafite ibintu muzi nk’ukuri kwibera mumitima yanyu,mutinya gushyira hanze!Gusa kandi ndashimira uwagize uruhare muguhuza Leta na Kiriziya,kuko koko aba bantu bombi bicaranye, ariko hatagira utunga undi agatoki cyangwa ngo yigire umwere, ahubwo  bagasasa inzobe buri wese akaza avuga aho yagize integenke, ndetse akavuga nicyakorwa, ndababwira ukuri Intambwe isigaye y’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’iterambere ryihuse ni ako kanya!!!!Birasaba kumena utwo tubyimba turi mu mitima y’impande zombi.Nibakomeze ibiganiro  Turabashyigikiye!!!!

  • Umva, mu mateka hari abapadiri bera bavugwaho uruhare mu guhembera amakimbirane hagati y’abahutu n’abatutsi. Abo se nibo mwita kiriziya? Ndumva bishoboka ko bamwe bakiriho numva bagomba gukurikiranwa . Ku bayoboke bishe abatutsi n’ababahishe muri jenoside, ibyo ni ukuri, benshi barabibajijwe muri gacaca no mu zindi nkiko. Icyo nongeraho ni uko abishi batari abagatulika gusa. Mu madini yose habonetse abicanyi. Nta dini ritabafite. N’irishya muri aya yavutse nyuma ya 19994 mu bayayobotse n’abagize uruhare muri jenoside barimo. Hari iritabafite ryakwigaragaza, riko narisaba kubakira kuko Yezu ntiyazanywe n’abazima ahubwo n’abarwayi.

  • Umva, mu mateka hari abapadiri bera bavugwaho uruhare mu guhembera amakimbirane hagati y’abahutu n’abatutsi. Abo se nibo mwita kiriziya? Ndumva bishoboka ko bamwe bakiriho numva bagomba gukurikiranwa . Ku bayoboke bishe abatutsi n’abari bababahishe muri jenoside, ibyo ni ukuri, benshi barabibajijwe muri gacaca no mu zindi nkiko. Icyo nongeraho ni uko abajenosideri batari abagatulika gusa. Mu madini yose habonetse abicanyi. Nta dini ritabafite.Ugiye no mu ijanisha wasanga hari abarusha gaturika nubwo ari yo yari ifite abayoboke benshi mu gihugu.  N’idini rishya muri aya yavutse nyuma ya 1994, mu bayayobotse n’abagize uruhare muri jenoside barimo kuko ntibahejwe. Haramutse hari  iritabafite ryakwigaragaza, ariko narigira inama yo kubakira no kubigisha kuko Yezu ntiyazanywe n’abazima, ahubwo n’abarwayi.Ubwo rero baba bataragera aho ruzingiye wa mugani wa ba bana.

Comments are closed.

en_USEnglish