Digiqole ad

Gahini- Ibarura ku bukana bw'ubumuga mu Rwanda ryatangijwe

Mu  Ntara y’ Uburasirazuba ku Bitaro bya Gahini, mu Karere ka Kayonza Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ifatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze batangije gahunda yo kubarura abafite ubumuga mu rwego rwo kumenya ubukana bw’ubumuga bwabo ngo bavuzwe.

Perezida-w_inama-y_igihugu-y_abafite-ubumuga-avuga-ko-ibyiciro-byari-bisanzwe-by_abafite-ubumuga-bitagaragazaga-neza-ubufasha-bakwiye-guhabwa
Perezida w’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga Niyomugabo Valens /Photo Kigali Today

Abafatanyabikorwa muri iyi gahunda barimo abaganga bazafatanya  na MINALOC gushyira abafite ubumuga mu byiciro bitanu, nk’uko byavuzwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC , Dr Alvera Mukabaramba.

Uyu muyobozi yatangarije abifatanyije muri uriya muhango ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda ndende yo gufasha abafite ubumuga kwivuza no kwivana mu bukene nk’abandi banyarwanda bose.

Dr Mukabaramba yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze gushishikariza imiryango ibamo abafite ubumuga kwitabira iri barura mu duce twatoranyijwe mu gihugu hose.

Umuganga ubaga amagufwa ukuriye iki gikorwa, Dr. Dominique Savio Mugenzi, yatsindagirije akamiro cy’iki gikorwa hanyuma asaba abaturage gufasha abafite ubumuuga kugera aho ibi bikorwa bizabera ngo kuko hari bamwe bitazorohera kubera ubukana bw’ubumuga bwabo.

Yagize ati“Turifuza ubufatanye bwa buri wese muri iki gikorwa  kandi ni inshingano za buri wese gufasha bagenzi bacu kugera aho biriya bikorwa bizabera.”

Umwe mu bayobozi b’umuryango w’abafite ubumuga i Gahini, Emmanuel Gashirabake yashimye iyi gahunda avuga ko iziye igihe kuko muri iki gihe hari abafite ubumuga benshi bakeneye ubufasha bugaragara.

Ashingiye ku kinyuranyo cy’ubukana bw’ubumuga bw’Abanyarwanda , Gashirabake yasabye  inzego zizakora iri barura kubanza kumenya neza igikenewe. Yagize ati “ Ibyo dukeneye bitandukana bishingiye ku bumuga dufite. Hari abakeneye amagare yo kugenderaho, abandi imbago zo kugenderaho, utwuma two kumva neza n’ibindi.

Bityo rero abazakora iri barura bagomba kubanza bakamenya neza ubumuga  abantu bafite naho ubundi nta musaruro byazatanga.” Mu mwaka wa 2007, hatowe itegeko risobanura ibyo amategeko agenera abafite ubumuga.

Kuva icyo gihe Leta yashyizeho gahunda zitandukanye zo gufasha abafite ubumuga kwiteza imbere no kwivuza. Ariko kubera ko nta mibare ifatika y’abafite ubumuga n’ubukana bw’ubumuga bwabo, bamwe ntibagezweho n’ubufasha Leta igenera Abanyarwanda muri rusange.

Dr Mukabaramba  Alvera/Photo Kigali Tiday
Dr Mukabaramba Alvera/Photo Kigali Today
Emmnauel Gashirabake/Photo Kigali Today
Emmnauel Gashirabake/Photo Kigali Today
Dr-Savio Mugenzi aganira n'abanyamakuru/Photo Kigali Today
Dr-Savio Mugenzi aganira n’abanyamakuru/Photo:Kigali Today

The New Times

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish