Digiqole ad

Gicumbi: Aborozi barasabwa kugemura amata bakibuka no gusigira abana

Mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kunywa amata, Umushinga wa USAID witwa SHISHA WUMVA urasaba abaturage b’i Gicumbi, kubungabunga amata no kudakunda amafaranga cyane kurusha ubuzima bwabo, n’ubw’abana babo ngo kuko byagaragaye ko aborozi bagemura amata yose ntihagire ayo basiga yo kunywa.

Mu Rwanda kunywa amata ntibiragera ku rwego ruteganywa n'ibipimo mpuzamahanga
Mu Rwanda kunywa amata ntibiragera ku rwego ruteganywa n’ibipimo mpuzamahanga

Akarere ka Gicumbi ngo ni ko kabonekamo umusaruro w’amata kurusha utundi turere tw’igihugu, ariko hari imiryango imwe n’imwe igemura amata yose ishaka amarafanga ntiyibuke ko amata ari ingirakamaro ku mubiri w’umuntu dore ko afite 90% by’intungamubiri.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu Kagenzi Stanislas yavuze ko bakangurira aborozi kumenya ko amata ari ingenzi ku bana n’abantu bakuru

Yagize ati: “Amata agenewe abantu bose, buri wese biramureba mu rwego rwo kugira ubuzima bwiza, mugomba kunywa ariko mugasagurira n’amasoko.”

Aborozi bagaragaje ko bafite ibibazo bibakomereye bituma batabona umusaruro uhagije birimo kuba abashinzwe ubworozi mu mirenge ari bake cyane ku buryo kumubona igihe inka ye yarwaye cyangwa ishaka kwima bigorana.

Bagashasha GodFred, umworozi wo mu murenge wa Kaniga yagize ati: “Hari igihe inka iba ishaka kwima ugashaka uyitera intanga ukamubura kugeza irinduye, hari n’inka zipfa kubera kubura abazivura.”

Kuri iki kibazo cyo Kagenzi Stanislas yemeje ko abashinzwe amatungo bakiri bake kuko umuntu umwe hari igihe afatanya imirenge ibiri bigatuma atabonekera igihe. Gusa yijeje aborozi ko buri murenge ugiye kujyamo umuntu ushinzwe amatungo kuko mu igenamigambi ry’umwaka utaha akarere kazabiteganya.

Aba borozi kandi ntibashimishijwe n’amafaranga bahabwa kuri litiro y’amata kuko ngo bibaca intege cyane ugereranije n’imbaraga baba batakaje. Ubusanzwe umworozi ahabwa amafaranga 150 kuri litiro imwe naho koperative iyazana i Kigali igahabwa amafaranga 250 kuri litiro.

Aya mafaranga bahabwa ngo nubwo ari make na yo ntibayabonera igihe, basaba ko imikorere yakosoka kandi n’igiciro kikiyongera, kikagera nibura ku mafaranga 250 kuri litiro.

Ku kibazo cy’uko amata atabungwabungwa neza kuko hari ighe usanga harimo umwanda cyangwa hasutswemo amazi, umushinga wa Rwanda Diary Competitiveness Program II witwa Shisha Wumva uterwa inkuga n’ikigo cy’Abanyamerika USAID kibinyujije muri Land O’Lakes utanga ibikoresho bipima amata arimo amazi n’arimo ifumbi y’inka.

Shukuru Bizimungu Ruyondo, umuyobozi ushinwe ubuziranenge muri Land O’Lakes yavuze ko kuva batangira guha aborozi ibikoresho, amata atagipfa cyane kubera ko yabugabunzwe nabi kuko ngo babaha n’amasomo atandukanye.

Nubwo akarere ka Gicumbi ariko ka mbere mu kugira umukamo w’amata mu Rwanda kuko haboneka litiro ibihumbi 65 ku munsi, Abanyarwanda ntibragera ku rwego rugenwa n’umuryango mpuzamahanga mu kunywa amata, kuko bari ku kigero cya litiro 40 ku mwaka mu gihe umuntu yagombye kunywa nibura litiro 200 ku mwaka.

Ibumoso ni Stanislas Kagenzi;  umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi ushinzwe ubukungu
Ibumoso ni Stanislas Kagenzi; umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe ubukungu
Bari bakenyeye biteye nk'abarozi bo mu Rwanda
Bari bakenyeye biteye nk’abarozi bo mu Rwanda
Abana bahawe amata
Abana bahawe amata
Shukuru Bizimungo Ruyondo
Shukuru Bizimungo Ruyondo
Agakino kari kagamije kwigisha aborozi kubungabunga amata
Agakino kari kagamije kwigisha aborozi kubungabunga amata

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • BAKENYEYE NK’ABOROZI NOT ABAROZI

Comments are closed.

en_USEnglish