Digiqole ad

Kigali: Abakozi bo mu rugo ntibashaka ababita ba ‘Karyarugo’

Mu gusoza amahugurwa bari bamazemo igihe cy’icyumweru kimwe, kuri uyu wa kabiri tariki 24 Gashyantare abakozi bo mu rugo bakorera mu mirenge itatu yo mu karere ka Nyarugenge ariyo Gitega, Nyakabanda na Gisagara banzuye  bavuze ko badashaka ihohoterwa bakorerwa rivanze n’agasuzuguro  ko kubita amazina abatesha agaciro arimo nka Karyarugo, Rwesamadongo, abayaya, ababoyi n’andi.

Bamwe mu bakozi bo mu rugo n'ababafashije kubona amahugurwa
Bamwe mu bakozi bo mu rugo n’ababafashije kubona amahugurwa

Aya mahugurwa yasorejwe mu nzu y’urubyiruko ya Kimisagara akaba yarahawe abakozi bo murugo 220 nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na ADBEF mu rwego  rwo gukumira ihohoterwa rikorerwa abakozi bo mu ngo ririmo kwirukanywa n’ijoro, ihohoterwa rishingiye kugitsina bakorwa n’abakoresha babo, gukubitwa n’ibindi byinshi.

ADBEF ikaba yarashyizeho iyi gahunda mu rwego rwo kwibutsa aba bakozi inshingano zabo ndetse n’uburenganzira bwabo mu kazi bakora.

Janvier Uwase umwe mu bakozi bo mu rugo bahawe aya mahugurwa yavuze ko bishimiye ko hari inzego zibatekerezaho nka ADBEF na Leta bakabaha umwanya wo kubigisha mu gihe hari ababasuzugurira akazi bakora babita amazina asuzuguritse arimo rwesamadonga, abayaya, karyarugo, n’ayandi.

Uwase yabwiye UM– USEKE ko ibibazo bahura nabyo bukubiyemo kwamburwa amafaranga baba barakoreye ndetse n’abayabonye ntibayabonere igihe, hohoterwa bakorerwa n’abakoresha babo, kwirukanwa mu ijoro bikabaviramo guhohoterwa n’abagizi ba nabi, aho usanga bibaviramo gutwara inda batateganyije, itotezwa rishingiye mu gukoreshwa amasaha menshi ntibabone akanya ko kuruhuka nk’abandi bakozi, gufungiranywa mu bipangu ntibabashe gukurikirana no kwitabira gahunda za Leta nk’abandi baturarwanda, gukubitwa no kwicishwa inzara aho usanga hari abagaburirwa intica ntikize kandi n’ibindi aribo baba babiteguye.

Uyu mukobwa yongeyeho ko kuba abakozi bo mu rugo  bakorerwa biriya bintu bya mfura mbi ari imwe mu mpamvu nyamukuru ituma bagira umutima mubi utuma bamwe muri bo bafata nabi abana ba ba Shebuja nab a Nyirabuja.

Ibyifuzo byatanzwe n’aba bakozi bo mu rugo birimo :

_ Kubafasha gusubira kwiga kuko hari abifuza gukomeza amashuri bacikirije ariko bakabifatanya n’akazi kabo,

_ Kubafasha kubona amasezerano y’akazi hagati yabo n’abakoresha babo,

_ Gukurirwaho amazina abatesha agaciro nka Rwesamadongo, Karyarugo ,Abayaya n’ayandi atesha agaciro akazi kabo,

_ Kubafasha kubona ikiruhuko mu kazi kabo kuko hari abo usanga bakoreshwa nk’uburetwa amanywa n’ijoro ku buryo bahorana umunaniro,

_ Gushyirirwaho urwego rwa Leta rushinzwe abakozi bo mu rugo,

_Kuba inteko nshinga mategeko yashyiraho itegeko rirengera umukozi wo mu rugo n’ibindi.

Immaculle Uwizera ni umwe mu bakoresha bari baherekeje abakozi babo mu gusoza amahugurwa.

Yavuze ko yishimiye kuba umukozi we yarahuguwe ku bijyanye n’akazi ke kimwe na bagenzi be kuko bizabafasha kubahiriza inshingano zabo ndetse n’abahohotewe bakamenya ko bashobora kurenganurwa.

Yashimiye kandi ADBEF yahuguye aba bakozi mu bijyanye no kumenya kwizigamira kuko  bose bakiri bato  bityo bikazabasha kwihangira imirimo babikuye mu mafaranga make bakorera ariko bagiyebabika buhoro buhoro.

Abari muri iyi nama bemeranyijwe ko n’ubwo bwose nta tegeko risobanutse neza rirengera abakozi bo mu rugo, bitagimbye kuba intandaro yo guhohoterwa n’abakoresha babo cyane cyane ko ingingo ya 11 y’Itegeko nshinga rihana abantu bakorera abandi ihohoterwa iryo ariryo ryose.

Mbere y’uko  aba bakozi bo mu rugo  bahabwa  aya mahugurwa, ADBEF yabanje guhugura abayobozi bi mu nzego z’ibanze basaga 50 baturutse mu karere ka Nyarugenge kuko aribo usanga bahura n’ibibazo byishi bagezwaho n’abakozi bo mungo n’abakoresha babo bityo amahugurwa bahawe akaba ari ayo kubongerera ubumenyi mu gukemura ibyo bibazo.

Aya mahugurwa yamaze igihe cy’icyumweru kimwe yatangwaga mu gihe kingana n’amasaha abiri ku munsi akaba yarateguwe na ADBEF ku nkunga y’umuryango  FCIL wo muri Canada.

Biri mukozi  wayitabitiye yatahanye impamyabumenyi yerekana ko yahuguwe.

Abakora akazi ko mu rugo bari mu mahugurwa
Abakora akazi ko mu rugo bari mu mahugurwa

UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW

en_USEnglish