Digiqole ad

Gatsibo: Umugabo arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 3

Iki gikorwa kigayitse cyabaye ku itariki 9 Werurwe mu kagari ka Ndatemwa, mu murenge wa Kiziguro, ho mu karere ka Gatsibo, aho umugabo w’imyaka 18, akekwaho gusambanya akana k’agakobwa k’imyaka itatu gusa y’amavuko.

Akere ka Gatsibo kari mu ruziga
Akere ka Gatsibo kari mu ruziga

Polisi y’igihugu yatangaje izina ry’uyu mugabo nka  Temahagari Samuel ivuga ko amakuru y’ibanze yerekana ko uyu mugabo, uturanye n’iwabo w’uyu mwana, yamusambanyije ubwo yazaga iwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yagize ati: “Ukekwa yari wenyine iwe ubwo uwo mwana yahamusangaga ku gicamunsi, maze agafata umwanzuro ugayitse wo kumusambanya.”

Yakomeje agira ati: “Asubiye iwabo, ababyeyi be babonye ko arwaye. Bahise bamujyana kumusuzumisha kwa muganga maze basanga yasambanyijwe. Bahise babimenyesha Polisi, maze ifata ukekwa ndetse itangira n’iperereza.”

Temahagari afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kiramuruzi mu gihe iperereza rikomeje, naho umwana yahise ajyanwa ku bitaro bya Kiziguro kuvurwa.

IP Kayigi yagize ati: “Iki ni igikorwa cy’ubunyamaswa. Abantu nk’aba n’ubwo atari benshi, barahari mu muryango nyarwanda, bagomba kurwanywa kandi buri wese akwiye kumva ko biri mu nshingano ze kubikumira no kudahishira uwo ariwe wese ubikoze. Ababayeyi n’abarezi bakwiye by’umwihariko kumenya buri gihe aho abana babo bari kugira ngo babarinde ibyo byonnyi.”

Yakomeje agira ati: “Amakuru akwiye guhabwa Polisi ku gihe kugira ngo abahohotewe bahabwe ubufasha mu maguru mashya ndetse hakusanywe ibimenyetso by’icyaha bitarasibangana.”

Yibukije ko mu gihe umwana asambanyijwe, ababyeyi be, abamurera, abaturanyi ndetse n’undi wese wabibona cyangwa wabimenya, agomba guhita ahamagara Polisi y’u Rwanda kuri nomero 3 512 (itishyurwa) mu gihe icyaha kiri kuba, kikimara kuba cyangwa igihe cyose kimenyekanye no guhita bajyana umwana wasambanyijwe kwa muganga kugira ngo yemeze koko ko yasambanyijwe, bityo amuvure no kumuha imiti imurinda kwandura agakoko gatera SIDA, n’ubundi bufasha.

Yibukije abantu ko batagomba gukora isuku ku myanya umwana yakoreweho iki cyaha kuko byasibanganya ibimenyetso by’icyaha. Yakanguriye abana na bo gutinyuka bakajya bavuga ihohoterwa ribakorerwa.

Yakanguriye abaturage kwirinda kunywa urumogi na kanyanga, kimwe n’ibindi biyobyabwenge n’inzoga zitemewe mu Rwanda, kuko biri mu bituma bamwe bafata abana ku mbaraga, kimwe n’ibindi byaha.

By’umwihariko, Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami ryihariye rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina; irikorerwa mu ngo n’abana (Directorate of Anti-Gender-Based Violence and Child Abuse Protection).

Ingingo ya 190 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, isobanura ko, gusambanya umwana ari imibonano mpuzabitsina yose cyangwa ishingiye ku bitsina ikorewe umwana uko yaba ikozwe kose n’icyaba cyakoreshejwe cyose.

Iya 191, ivuga ko, umuntu wese usambanyije umwana, ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko. Polisi y’u Rwanda yongeye gukangurira Abaturarwanda gukumira no kurwanya ikintu cyose gishobora guhungabanya uburenganzira bw’umwana.

RNP

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Hari abakobwa bakuze nubwo atari abo gufafata ku ngufu,izo mpinja bazishakaho iki?Njye ngufatiye ku mwana wanjye ntabwo nahamagara Police nakwirangirangiriza akaba arinjye ujya gufungwa.Ubwo murasobanubanura ko umwana w’imyaka itatu umusambanya ute?Cg nindi form y’abicanyi yadutse

  • ubwo ni ubunyamaswa bukabije ese ubwo aba yumva iki mu by’ ukuri?yaba babatwikaga ahubwo kuko aba yishe ahazaza h’ umwana aba amuteye ihungabana muri we aba ateye ababyeyi b’umwana intimba n’ ibindi byinshi utarondora.

  • Mbega isi Byee Byee ibyahanuwe byarageze.j
    Huhuuuuu 3 years? ?

Comments are closed.

en_USEnglish