Digiqole ad

“Sinshyigikiye itegeko ryo gukuramo inda,” Ingabire Marie Immaculée

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Mme Ingabire Marie Immaculée yatangarije abari mu birori byo gutangiza ubukangurambaga bugamije kumenyesha abaturage akamaro k’Umuryango wa Africa yunze Ubumwe (AU), no kubereka uruhare bagira mu gutuma amasezerano asinywa n’u Rwanda n’ibindi bihugu, “My African Union Campaign”, ko adashyigikiye itegeko ryo gukuramo inda ku bakobwa n’abagore babyifuza.

Ingabire Marie Immaculée umuyobozi wa Transparency Rwanda ubwo bamurikwaga raporo igaragaza uko ruswa ihagaze (UM-- USEKE)
Ingabire Marie Immaculée umuyobozi wa Transparency Rwanda ubwo bamurikwaga raporo igaragaza uko ruswa ihagaze (UM– USEKE)

Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru nibwo hatangijwe ubu bukangurambaga bugiye gukorwa n’impuzamiryango y’imiryango itari iya Leta (CLADHO) mu gihe cy’ibyumweru 12 biri imbere.

Chairman wa CLADHO, Jean Léonard Sekanyange yavuze ko ubu bukangurambaga bugiye gukorwa n’imiryango yo mu bihugu 10 bya Africa, ahanini hagamijwe kwereka ibihugu ko bigomba gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje.

Yagize ati “Turasaba igihugu kudasinya no kwemeza gusa, ahubwo no gushyira mu bikorwa amasezerano cyasinye.”

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Mme Ingabire Marie Immaculée ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye ibi birori yagarutse ku masezerano menshi yasinywe n’u Rwanda ajyanye no kubahiriza uburenganzira bw’umugore, kumukura mu bukene, ndetse no kumurinda ivangura iryo aryo ryose.

Ingabire yavuze ko umugore ariwe shingiro ya byose, haba mu kubyara, kurera ndetse no kwigisha ahanini usanga bikorwa n’abagore.

Yagize ati “Ndi Umunyarwandakazi kandi mbifitiye ishema. Tugomba kwirukana icyo aricyo cyose cyatera ivangura rikorerwa abagore.”

Ingabire ariko yavuze ko adashyigikira amategeko yihariye agenga abagore gusa, ngo keretse bibaye ngombwa.

Yavuze ko arwanya amategeko yo kwemerera abagore n’abakobwa gukuramo inda ku bushake, ati “Gukuramo inda simbyemera kuko umuntu aba umuntu agisamwa.”

Umuyobozi wa Transparency Rwanda, yagaragaje ko ubukene bukiri imbogamizi kuri Leta y’u Rwanda nubwo ngo igaragaza ubushake bwo gushyira mu bikorwa amasezerano yiyemeje gusinya.

Yagize ati “Mu Rwanda abakora uburaya benshi usanga ari abagore, ni ko bimeze ariko nanjye sinzi impamvu. Ubukene ni ikigeragezo gikomeye, abana barangiza amashuri ni mbarwa, ibihugu byasinyiye kurinda abaturage inzara, ariko abantu barya kabiri ku munsi nibura bishoborwa na bake.”

Yashimye byinshi u Rwanda rwakoze mu kubahiriza amasezerano rwiyemeje yo kurengera umugore no kumuteza imbere, n’andi masezerano aho u Rwanda rufite umwanya wa gatatu nyuma ya Mali na Africa y’epfo mu gusinya amasezerano menshi, ariko avuga ko hakiri byinshi byo gukorwa.

Yagize ati “U Rwanda rwakoze byinshi ariko si ukuvuga ko ruri hejuru, haracyari urugendo, gusa nshima ubushake bw’abayobozi b’u Rwanda. Gusa mu gushyira mu bikorwa haba intege nke bitewe n’ubushobozi buke bw’igihugu, ariko uburiye umubyizi mu kwe nta ko aba atagize.”

Umuhanzi Tom Close, watoranyijwe nk’ ‘Intwararumuri mu bukangurambaga’ (Champion of the Campaign), mbere yo kuririmba indirimbo yise ‘Ishema ryawe’ izakoreshwa mu minsi y’ubukangurambaga, yavuze ko Abanyafrica nibunga ubumwe nta muntu uzabatanya.

Yaciye umugani w’umusaza n’abahungu be batatu, aho yabahaye inkoni eshatu ziri hamwe bakananirwa kuzivuna ariko bazihambura, bakajya bavuna imwe imwe bigashoboka.

Umuhanzi Muyombo Thomas uzwi nka Tom Close, yagize ati “Kwishyira hamwe, Africa yunze Ubumwe, ni ukugira ngo twe nk’Abanyafurika dushyire hamwe, ntawazadushobora.”

Ubu bukangurambaga buzamara ibyumweru 12, umuryango CLADHO umanuka ukajya guhura n’abaturage bakigisha ku masezerano ajyanye n’Amatora, Demokarasi n’Imiyoborere myiza, ajyanye n’uburenganzira bwabo, hagamijwe kubereka uruhare bafite n’akamaro k’umuryango wa AU.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • INGABIRE MARIE IMMACULEE Ati ;”Gukuramo inga sibyemera kuko umuntu aba umuntu agisamwa ndabirwanya ” Arongera ati : “Sishyigikiye amategeko yihariye agenga abagore gusa cyereka bibaye ngombwa .” Arongera nanone ati : “Umugore niwe singiro rya byoseee haba mu kubyara ;kurera ;ndetse no kwigisha “.Mbega umubyeyi mwiza ! Uyu niwe mfura y’abari n’abategarugori dusigaranye ahari mu Rwanda .Harya ngo ndibasira igitsinagore ? Niba mbeshya hazagire umpakanira ko 95% by’abari n’abatagarugori batakuyemo inda rwihishwa kandi nta kibazo bafite .Nzabisubiramo Igitsinagora ni ikiremwa kidasanzwe cyaremanwe imbaraga zidasazwe; ubwenge bwinshi bwuzuyemo uburyarya ;ubwirasi bukabije ;kwishongora .Mumbabarire simvuze bose kuko hari n’abeza nka Ingabire Marie Immaculee ndetse n’abandi .Erega turabakunda cyane kuko nibo batubyara arikooo ????.

    • Come on! 95% bakuyemo inda rwihishwa? Niba atari buswa mu mibare, I wonder where you got your statistics from!

    • Aho ntiwaba uri injiji yize? 95 ku 100 uyikuye he kuki ushaka gushyira abantu bose mugatebo kamwe?niba uhereye kuri bene wanyu babikoze( bashiki bawe, inshuti zawe, ……) mwagiye mureka gutesha ba nyoko agaciro mukabubahira ko babonkeje? ndakugaye ubona iyo utanga igitekerezo uvuga uti abagabo bakoze ibi nibi byagabanya inda zitateguwe kuba gore n’abakobwa?kuko sibo bazitera cg uti umwe nateye inda ejo bundi nzamufasha kurera umwana ntazayikuremo n’abanadi bagabo bumvireho

    • Ariko J D’AMOUR nta soni koko ngo 95% bakuyemo inda ubu bushakashatsi bwawe wabukoreye he ya baabaaa ndakugaye ahubwo uri umuntu muzima wasaba imbabazi ubwo nta bushakashatsi burimo idee yawe ni zero icyakura nibura washyigikiye Immaculee nange ndamwemera ko afite ibitekerezo bizima peee ubutaha nujya kwandka ntugakora idee igeneralisa like this

    • erega ahanini kuzikuramo nuko muzibatera zamara kugeramo(munda)mukazigarika nyabusa!!!!!!!!!!!!

  • @ Jd’Amour we ubwo burozi bw’icyo bita misogyny waburiye he ko numva ugeze kure. Nakomeje kujya mbona posts zawe bikantungura ariko ubu niyemeje kwandika. Umenye ko ibyo urimo gukora ari icyaha gihanirwa kuko ni ukwamamaza no guhembera urwago ku gice kimwe cy’abatuye isi. Igikabije kurenza abo wibasiye ni ba Nyinawumuntu. Cyokora mu magambo wandika hagaragramo ihungabana n’ibikomere bikabije. Kubw’iyo mpamvu nyarukira ku bitaro bya Ndera cyangwa Centre Psychosocial/CHUK, ukeneye ubufasha bw’aba psychotherapists/psychiatrists. Bitabaye ibyo Police irakunyata ube utaka ngo nyanyanya! Mbaye nkuburiye Mwene Rubaga.
    Babyeyi, Bafasha, namwe bashiki bacu nimwihorere kuby’uyu muntu w’indero kama nke, utesha agaciro abantu bose uhereye kuri nyina umubyara. Aho guharanira kugira amagambo meza nimuhere aha cyane ko abahaza ari abajijutse mumwamagane kandi muhamagarire inzego zibishinzwe gukora akazi kazo.

    • Abanyumvise nabi cyane cyane abari na’abategarugori ndabasaba imbabazi .Ndabinginze mumbabarire kuba hari abo nakomerekeze .burya hari ubwo umuntu ashobora kwibeshya kuri idee yakoze abitewe n’impamvu yo kwihuta cyane no kugenekereza kubyo ashaka kuvuga ku ngingo yatanzwe .Nongeye kubasaba imbabazi ndabinginze ba mama namwe bashiki bacu .Koko ndabona nanjye narengereye pee ariko ntabwo ari ukubibasira oya bitarwa n’uburyo basigaye bagaragara muri iyi minsi.

  • D’amour, imbabazi urazihahwe. Kandi nifatanyije nawe mu gushimira yu mubyeyi werekanye uburenganzira n’agaciro by’umugore byubakiye cyane kuba ari igisabo cy’ubuzima. Abashyigikiye gukuramo inda ibyo barabyirengangiza cg barapfobya. Courage Mme Ingabire. Dukeneye benshi nkawe…..

  • ni ibyo nyine!!!

  • Birababaje kumva uyu wakabaye avugira abagore ari we uvuga ko atemera gukuramo inda. Ubuse icyiza nuko bajya bazikuramo bihishe zikabahitana? Cyangwa bikwiriye kwemerwa ushaka kuyikuramo akajya kwa muganga ubifitiye ububasha?

  • GUKURAMO INDA=KWICA.
    “Wari uziko iyo barimo gukuramo inda ‘akana’ kagerageza guhunga, kabumbuye umunwa kagerageza kuvuza induru itumvikana, ariko bikanga???”
    AHAAA! REKA RERO UMUNSI UMWE TUZAJYE KUBISOBANURA IMBERE Y’UWITEKA-USHOBORABYOSE…! NGO AMAVI YOOOOOOSEEEEEEE, AZAMUPFUKAMIRA.

  • Mwikosa …,J.D’Amour ibyo yavuze ntibyakosozwa ibitutsi.
    Ahubwo ukibona uwibeshye nkawe umuha ibisobanuro byu kuri bityo ukaba uramujijuye kubyo atarazi maze ikiganiro kigakomeza neza kiryoshye kirimo kungurana inama.

    Bravo J d’Amour kubashije gusobanukirwa ugasaba n’imbabazi.

    Gukuramo inda kirazira rwose nu buhotozi abahanga ku buzima bw’umuntu babizi kuturusha, ariko na bashatse bagize chance yo guherekeza abadamu babo muri ecogra. Barabibonye uruhinja ruri mu nda rwose n’umuntu.

    Jye nkunda umugore nka mwubaha bikomeye, yarabyaye, amfatiye runini mu buzima, anezeza ingingo zajye ntabona ku kindi kintu, inama ye nyumviye bicamo, niwe rukumbi twajya inama atambara mo inyungu,…. Umugore ni kintu kinini mu buzima, ku mugore ugize ibikorwa bibi ni gihombo nki bindi byose ariko abadamu bose si babi n’abagabo bose si babi,…

    Ni byiza kuta generaliza abantu ,buri wese yivukirana uko ateye yihariye !!!!

    Inda zikurwa mo rwihishwa Ni nyinshi cyane ariko imibare biragoye kuyemeza.., ikibabaza nuko abagabo babigira mo uruhare rukomeye bakaba aribo banasakuza, nawe se iyo ukoze amour sans preservatif uba wibaza iki ???
    Ukeka se ko watomboye ingumba ??
    Ese iyo umuteye inda ntumube hafi ngo murushinge uba wibaza ko azakura he umutwarana uwo mwana umysigiye ???
    Ese ninde mukobwa wakwanga kurushinga ??
    Ese kumusigira uwo mwana utazarera uteganya ko azatungwa nande ??
    Ibyo byose nibyo umukobwa yegeranya muri ya mezi bahabwa ngo ikurwemo yabiburira igisubizo akishakira cash nke yo gukuramo ya nda akaba bukeye kabili nibuze !!!!

    Mbere yo kurwanya gukuramo inda.
    Kubwajye ni higishwe abagabo ibijyanye ni myitwarire mizima yu mugabo wateye inda nu buryo umugabo yakwirinda gutera inda atifuza.
    Hageho ibihano ku mugabo wateye inda yuwo atazarera.
    Basoze bakuraho gukuramo inda.
    Umukobwa nu muhungu bateranye inda nyuma yibyo byose higishwe umuco wo kugaya bombi babirenzeho.

    Icyo gihe ibinyendaro bizacika.

  • Ibi Munyarwanda avuze nibyo iyaba abagabo bumbaga uburemere bwo gukorera aho (amour sans protection) ikibazo kinda zitunguye abari n’abatega rugori cyagabanuka. Niba batabyumva rero reka hajyeho itegeko ribahana. Dore uko mbibona. Umugabo uteye inda ntabashe kurera uwo mwana nafungwe imyaka 18 hanyuma leta ifashe uwo mukubwa kurera umwana. Ibi bizagabanya n’ubwandu bwa Sida kuko umugabo wese azajya abanza kubitekerezaho mbere yo kugira icyo akora
    Ba kristu ntimunyumve nkaho nshyigikiye ubusambanyi ndabizi ko ari icyaha ariko akariho karavugwa.

  • J Damour,ihangane niba hari abagore bagukomerekeje ariko ntukabihereho wibasira abagore bose. Uhora utwita indyarya, abagome n’andi mazina menshi ariko ikigaragara nuko ufite ibindi bibazo wihariye. Ikibabaje utazi nuko n’abo mufitanye amateka bashobora kuba badasoma izi comments zawe cg ntibanamenye ko ari wowe wazanditse. Gusa ndagushimye ko ufite ubutwari busaba imbabazi. Bravo Ingabire, kuko n’ubundi kwica ibyo bitambambuga si byo bizakemura ibibazo muri société. La vie commence dès la conception, avortement ni icyaha kandi abenshi bagikoze ntibanagira ubutwari bwo kucyihana nyamara bahorana icyo gikomere ku mutima. Bagabo mwige kuba responsables, ndabwira abatera inda bakigaramira.

Comments are closed.

en_USEnglish