Digiqole ad

England: Imyitwarire y’abana b’abakobwa kuri Internet iteye inkeke

Icyegeranyo cyakozwe cyagaragaje ko abana bari munsi y’imyaka 10 mu Bwongereza, bashyira kuri Internet amafoto y’urukozasoni abagaragaza bambaye ubusa, ahanini ayo mafoto bayafatisha camera ntoya bari ku buriri ngo baba bashaka kwiyerekana.

Aba bana ngo bashuka n’abantu bakuru bareba filimi z’urukozasoni kuri Internet, ariko ngo bo ntibaba bazi ko amafoto cyangwa amashusho yabo yagwa mu biganza by’inkoramabi zayakoresha ibyo zishaka nk’uko umuryango Internet Watch Foundation (IWF), wabigaragaje mu bushakashatsi bushya.

Mu mezi atatu ashize, abashakashatsi batahuye ko amafoto na video 4 000 byahererekanyijwe kuri Internet aho abana 667 bari mur ayo mafoto n’amashusho bari munsi y’imyaka 15 no kumanura kugaza ku myaka 10, mu gihe abasaga 286 bari bafite imyaka 10 cyangwa bari munsi yayo.

Ubwo bushakashatsi buvuga ko abakobwa 93% muri ayo mashusho n’amafoto bari munsi y’imyaka 15.

Sara Smith wakoze ubu bushakashatsi yagize ati “Ubu nibwo bushakshasti buteye inkeke mu bundi bwinshi nakoze, kandi twatangajwe n’ibyo twabonye, kubera imyaka abana bafite.”

Imwe muri izo video zatahuwe, ngo igaragaza umwana w’imyaka 7 wambaye akenda k’imbere yitaragaje kuri kamera kugira ngo bamubone.

Uyu mwana ngo yegereye camera akajya agira ati: “Mama ashobora kubona ibi bikamubabaza, emera, usibe izina ryanjye.”

Indi video yerekana umwana w’imyaka 12 akoresha camera ayegereye ‘akanyara’ video igasoza abwira umuntu ati “Bityo, ubu, byemewe tubaye inshuti y’umuhungu n’umukobwa. Ni ukuvuga, inshuti y’umuhungu n’umukobwa kuri Internet, kuko tutabonana ngo ‘turyamane’.”

Uyu Smith wayoboye ubu bushakashatsi avuga ko batashoboye kumenya impamvu ituma abana bato bahitamo kugira iyi myitwarire y’urukozasoni, ariko bakeka ko abo bana baba babikoreshejwe cyangwa barabyigishijwe.

Indi mpamvu ngo ni iy’uko abo bana baba bashaka kumenyekana cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa barandikiwe basabwa kubikora.

Abashakashatsi banabonye video y’umwana w’imyaka 10, urira “agaragaza kutishima”, akaba yarazunguzaga umutwe mbere yo kwigaragaza kuri camera yambaye ubusa.

Iyi video yanditsweho amagmbo ayisobanura, avuga ko uwo mwana yahaye video abantu bohereza ubutumwa kuri Internet bamwizeza amafaranga, ndetse bakamutera ubwoba bavuga ko nadakomeza gukora izindi nyinshi, bazayifata bakayishyira ahagaragara buri wese akayibona.

Claire Lilley, ukuriye umutekano w’ibinyuzwa kuri Internet mu kigo NSPCC, avuga ko abana badafite ubushobozi bwo kumenya icyo amafoto yabo aba azakoreshwa, akongeraho ko ashobora guhererekanywa ubuziraherezo kuri Internet.

Ku bwe ngo abona ko ari ikibazo gikomeye gishobora kuzagira ingaruka ku bana igihe cyose. Akavuga ko hakwiye kongera uburyo mu masosiyeti arwanya ibyaha byo kuri Internet, kugira ngo abo bana barindwe.

Gusa aho mu Bwngereza, umuvugizi w’urwego rwitwa ‘Home Office’ yavuze ko bari gukorana n’abantu batandukanye n’abafatanyabikorwa mu gushakisha uko imbuga zihererekanywaho ayo mafoto n’amashusho byangiza abana zafungwa burundu.

Yavuze ko hashyizweho uburyo bwizewe buzajya bufasha gushyira hamwe amafoto n’amashusho by’abana.

Yagize ati “Ibi bizafasha inzego zishinzwe kubahiriza itegeko, kuzajya zigenzura amafoto yafashwe, harebwe ateye isoni kandi hamenyekane, abana bayakoreshejwe.”

The Independent

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Yebaba we isi irashaje ni ugusenga cyaane.

  • demokarasi=decrasse

  • demokarasi=démon ecrasé

  • Nabo mu Rwanda iyo mbonye imwe mu myifatire ngira ubwoba ! siho honyine .

  • no mu Rwanda kuri skype biraba, gusa wenda ho biba hagati y’abantu 2, even no kuri whatsapp

  • Uwakubwira ibyo nakoze!!Cyakora Imana imbabarire n’abo twazoherereanyaga bose ibababarire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish