Digiqole ad

Ufite bumenyi ki ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina?

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rifatwa nk’igikorwa gikorerwa umuntu cyangwa kimukorerwaho, hagamijwe kumuvutsa uburenganzira bwe bw’ibanze, burimo kubaho, umutekano, uburinganire, no kutavangurwa.

Ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byaragabanutse cyane ku buryo bugaragara mu Rwanda mu myaka ishize. Ibi byatewe n’uko inzego zitandukanye zashyizeho ingamba zo kurushaho kurwanya no gukumira iki cyaha, kigira ingaruka mbi ku muryango mugari nyarwanda.

Mu ngamba Polisi y’u Rwanda yashyizeho, harimo gukorana n’izindi nzego, zirimo Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, ndetse n’ubukangurambaga ku buryo butandukanye, bukangurira abaturage kubaha uburenganzira n’agaciro bya bagenzi babo.

Uretse ibyo, Polisi y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing) nk’inzira abaturage bayiheramo amakuru, ayifasha kurwanya no gukumira ibyaha, birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Guha Polisi amakuru ku gihe bituma abahohotera abandi kubera igitsina cyabo bafatwa kandi bituma uwahohotewe ahabwa ubufasha ku gihe.

Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye mu rwego rwo kurushaho kurwanya no gukumira iki cyaha no gufasha abahohotewe.

Muri izo harimo gahunda yo kongera umubare w’ibigo byita ku bahohotewe bizwi ku izina rya Isange One Stop Center mu bitaro byose by’uturere bitarenze muri 2017.

Isange One Stop Center byatangiye muri 2009 mu bitaro bya Polisi y’u Rwanda biherereye Kacyiru. Itanga ubufasha ku bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, harimo ubujyanama, imiti no kubagira inama ku bijyanye n’amategeko. Imaze guha bene ubu bufasha abagera ku bihumbi birindwi, kuva itangiye.

Byaragagaye ko ubujiji buri mu bintu bitera ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko abarikora baba batazi neza ingaruka zaryo, uretse ko ntawe ugomba kubyitwaza kuko itegeko ririhana rirahari kandi rirasobanutse.

Birakwiye ko buri wese yubaha itegeko, kandi, mu kubikora, azubaha mugenzi we, bityo hirindwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Urugero, ingingo ya 202 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese ukoresha imiti, ibiyobyabwenge, amashusho, ibimenyetso, imvugo cyangwa inyandiko, agamije gukora ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, biza ku isonga y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Bishobora gukorerwa ku kazi no mu ngo, kandi bihanishwa imyaka irindwi, hakurikijwe ingingo ya 196 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Iyo ibi bikorewe umuntu ufite nibura imyaka 18 y’amavuko, uwabikoze ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Ingingo ya 203 ivuga ko umukoresha cyangwa undi wese witwaza imirimo ashinzwe agahoza uwo akuriye mu kazi ku nkeke akoresheje amabwiriza, ibikangisho cyangwa iterabwoba agamije kwishimisha bishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000).

Iya 206 ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, umenyesha ko afasha ushaka kujya mu buraya, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana abiri (200.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Ku rwego rw’umuryango, ingingo ya 228 iteganya ko umuntu wese utita ku mwana yabyaye kubera ko ari umuhungu cyangwa umukobwa, akamutoteza cyangwa agatoteza uwo bamubyaranye, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

Ikomeza ivuga ko umuntu wese utita ku mwana ashinzwe kurera ashingiye ku gitsina, ahanishwa ibihano bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Ingingo ya 275 ivuga ko umuntu wese uhatira undi gushyingiranwa n’uwo adashaka cyangwa akamubuza gushyingiranywa n’uwo ashaka akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose ahanishwa igifungo kuva ku kwezi kumwe (1) kugeza ku mezi atanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Gucuruza abantu ntibirafata intera ndende mu Rwanda. Inzego zibishinzwe zashyizeho ingamba zo kurwanya ko iki cyaha cyakorwa mu Rwanda cyangwa ko rwaba inzira yo kugikora.

Ingingo ya 252 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese utwara cyangwa utuma batwara, ufata cyangwa ufatisha, ufunga cyangwa ufungisha, utunda cyangwa utundisha abantu abo ari bo bose, agamije kubahindura abacakara cyangwa kubagurishiriza kuba abacakara, kubagira abasabirizi ku gahato, kubabera umubyeyi utarababyaye mu buryo butemewe n’amategeko hakoreshejwe ikiguzi kubakoresha mu mashusho y’urukozasoni, mu masiporo ateye ubwoba, kubashora mu ntambara, kubana na bo nk’umugore n’umugabo hagamijwe iyicarubozo cyangwa icuruzwa ry’ingingo z’imibiri yabo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshanu (5.000.000) kugeza kuri miliyoni icumi (10.000.000).

Iyo ibyo bikorwa bivugwa mu gika kibanziriza iki bikozwe ku rwego mpuzamahanga, uwabikoze ahanishwa igifungo kuva ku myaka icumi (10) kugeza ku myaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni icumi (10.000.000) kugeza kuri miliyoni makumyabiri (20.000.000)

Polisi y’u Rwanda yakoze ubukangurambaga n’amahugurwa atandukanye mu rwego rwo kurushaho kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Guverinoma y’u Rwanda yasinye burundu amasezerano agamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku rwego rw’akarere no mu rwego mpuzamahanga.

Ayo masezerano arimo Universal Declaration of Human Rights yasinywe muri 1948, International Covenant on Civil and Political Rights, Convention on the Elimination of all Forms of Discrimination against Women (CEDAW), yasinywe muri1979, na Platform for Action adopted at the UN World Conference on Women in Beijing , yasinywe muri 1995.

RNP

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Iyi nyandiko mvugo iragoye kuyumva pee !!

  • Good article

Comments are closed.

en_USEnglish