Tags : Makuza Bernard

​Turifuza ko raporo yo kurwanya ruswa 2017 u Rwanda ruzaza

Kuri uyu wa gatanu, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko harabera inama nyunguranabitekerezo  ku “guhangana na ruswa, inzitizi zikigaragara, n’ingamba zafatwa”. Afungura iyi nama Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite, Hon. Donatille Mukabalisa yasabye Abanyarwanda bose gusenyera umugozi umwe mu kurwanya ruswa, ngo u Rwanda rurifuza kuzaba ku isonga mu bihugu byarwanyije ruswa muri 2017. Iyi nama […]Irambuye

U Rwanda ntirwanze ibiganiro, icyo rudashobora kwemera ni agasuzuguro no

Perezida wa Sena Bernard Makuza wayoboye ibiganiro Abadepite n’Abasenateri bagiriye mu Ngoro y’Inteko Nshingamategeko bavuga ku myanzuro y’abadepite b’U Burayi, itesha agaciro ibyemezo by’ubutabera, yavuze ko u Rwanda rutanze ibiganiro n’uwo ari we wese ushaka kuvuga ku bibazo by’igihugu, ariko ngo icyo rwanze ni agasuzuguro no kwivanga mu bibazo byarwo. Abadepite n’Abasenateri basaga n’abababaye bikomeye […]Irambuye

Huye: Ubumwe n’Ubwiyunge ni ibikorwa si amagambo- Hon Makuza

Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge, kuri uyu wa  01 Ukwakira, Perezida wa Sena, Makuza Bernard yasabye abaturage bo mu murenge wa Karama mu karere ka Huye ko Ubumwe n’Ubwiyunge bitarangirira mu magambo ahubwo ko bijyana n’ibikorwa. Muri ibi biganiro byabimburiwe n’igikorwa cy’umuganda, Hon Bernard Makuza wari wifatanyije nabo muri iki gikorwa, yibukije […]Irambuye

Ibibazo byakirizwa Kagame yasuye abaturage, Abadepite bagiye kubibonera umuti

*Asoza itorero ry’abayobozi b’uturere n’Umujyi wa Kigali, Kagame yanenze abayobozi bafata iby’abaturage bakabigira ibyabo, *Kurushaho kwegera Abaturage,…Intumwa za rubanda zivuga ko ari wo muti w’ibibazo byakirizwa Umukuru w’Igihugu iyo yamanutse mu baturage, *Perezida wa Sena avuga ko abavuye munsi y’umurongo w’ubukene bashoboraga kuba benshi iyo hatabaho uburiganya muri gahunda zo kuzamura abaturage, *Presidente w’Inteko ati […]Irambuye

Rwanda: Abanyepolitiki bayijyamo bishakira umugati aho gukorera abaturage

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda kuri iki cyumweru ari mu kiganiro ‘SESENGURA’ cya City Radio FM yagarutse ku bibazo biri mu Rwanda, umuco wo kudahana utuma ruswa ifata intera bigahesha amanota make u Rwanda, avuga ko abanyepolitiki mu Rwanda bayijyamo bashaka umugati. Ingabire Immaculee yanenze cyane uburyo hari imishinga igaragaramo ruswa ariko ntihagire ubihanirwa. Yavuze […]Irambuye

Byari ngombwa gusubira mu baturage tukabaha raporo y’akazi badutumye –

Ngoma- Perezida wa Sena Bernard Makuza n’itsinda yari ayoboye basuye baje gukangurira Abanyarwanda gutora itegeko nshinga rivuguruye, Makuza yavuze nyuma y’uko Inteko Nshingamategeko yari imaze gukora akazi yasabwe n’abaturage, ivugurura iryo tegeko, byari ngombwa ko basubira kubwira abaturage ko basohojwe neza ubutumwa bahawe na bo. Muri gahunda y’Inteko ishinga amategeko imitwe yombi yaba, Sena n’Abadepite […]Irambuye

Inteko yoherereje Guverinoma Itegeko Nshinga yavuguruye

None tariki ya 24 Ugushyingo 2015, Umutwe w’Abadepite washyikirije Guverinoma Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 Kamena 2003 imaze iminsi ivugurura muri uyu mwaka wa 2015, inayisaba ko hakorwa ibiteganywa n’amategeko kugira ngo hakorwe Referandumu. Itangazo rigenewe abanyamakuru ryaturutse mu Nteko Nshingamategeko rivuga ko Ingingo nyinshi z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda […]Irambuye

Amatora ya 2017 azaba nubwo abaturage bashaka ko Kagame ariwe

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Bernard Makuza avuga ko nta mpamvu n’imwe izabuza amatora kuba muri 2017 igihe Perezida Paul Kagame abaturage bamaze kugaragaza ko ariwe bashaka n’aba amaze kwemera kuziyamamaza kimwe n’abandi bazabyifuza. Hari bamwe bavuga ko itegeko nshinga ryavuguruwe kugira ngo Perezida Kagame azayobore ikindi gihe, ndetse ingingo ya 172 y’umushinga w’itegeko nshinga […]Irambuye

Amagambo akomeye abadepite bavuze ku ‘Gukura Imana’ mu itegeko nshinga

Mu kwemeza umushinga w’itegeko nshinga rivuguruye, ku mugoroba wo kuwa kane tariki 29 Ukwakira, abadepite bagiye impaka zikaze ku ijambo ‘Imana’ ngo rigaragare mu irangashingiro ry’uyu mushinga, amatora akorwa kabiri habura ubwiganze, bisaba ko haba ikiruhuko ngo utorwe. Irangashingiro ry’uyu mushinga w’itegeko nshinga, harimo itsinda ry’amagambo agira ati “Twebwe, Abanyarwanda, tuzirikanye ko Imana isumba byose […]Irambuye

Mu muganda Urubyiruko rwagaragaje inyota yo kubaka igihugu

*Bamwe mu rubyiruko bemereye bagenzi babo ko bazabagabanyiriza igiciro cyo kubigisha gutwara imodoka *United Driving School yemereye igare umwe mu rubyiruko washaka uburyo yabona ubwisungane mu kwivuza, *STRAMORWA yemereye abanyonga amagare bazabona ibyangombwa kubaha moto, *Urubyiruko rwasabwe kuba imboni y’umutekano no kwibutsa abantu gutanga ubwisungane Mu muganda w’igihugu wahuje urubyiruko rwibumbiye mu makoperative akora imirimo […]Irambuye

en_USEnglish
en_USEnglish