Digiqole ad

​Turifuza ko raporo yo kurwanya ruswa 2017 u Rwanda ruzaza imbere – Hon Mukabalisa

 ​Turifuza ko raporo yo kurwanya ruswa 2017 u Rwanda ruzaza imbere – Hon Mukabalisa

Hon Mukabalisa Donatile Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite

Kuri uyu wa gatanu, mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko harabera inama nyunguranabitekerezo  ku “guhangana na ruswa, inzitizi zikigaragara, n’ingamba zafatwa”. Afungura iyi nama Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite, Hon. Donatille Mukabalisa yasabye Abanyarwanda bose gusenyera umugozi umwe mu kurwanya ruswa, ngo u Rwanda rurifuza kuzaba ku isonga mu bihugu byarwanyije ruswa muri 2017.

Hon Mukabalisa Donatille Perezida w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite

Iyi nama ihuje inzego zinyuranye zifitanye isano no kurwanya no gukumira ruswa, harimo Ubushinjacyaha, Polisi, Umuvunyi, Transparency International Rwanda, Itorero ry’Igihugu, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Abadepite n’Abasenateri bagize ihuriro APNAC Rwanda rigamije kurwanya no gukumira ruswa.

Umuyobozi w’iri huriro APNAC Rwanda, Hon.Senateri Mukasine Marie Claire yavuze ko iyi nama igamije gusesengura inzitizi zikigaragara mu kurwanya ruswa no gufata ingamba zihamye zo kuyihanshya.

Muri izo nzitizi, Hon Mukasine avuga ko hagenda haduka amayeri menshi yo gutanga ruswa ku buryo yahinduye isura, no kuyakira.

Indi nzitizi ihari ngo ni uko hakiri abarebera igihe ruswa itangwa, n’abatinyuka kuvuga bakaba bakiri bake.

Umuyobozi wa APNAC Rwanda yavuze ko bo kimwe n’izindi nzego zishinzwe kurwanya ruswa bafite indoto ko ruswa izarandurwa, kandi ngo iyo ndoto ntizakomeza kuba inzozi.

Ati “Intero; kirazira gusaba ruswa, kirazira gutanga ruswa, kirazira kwakira ruswa, ikwiye kuba ingiro.”

Kuri Hon Mukabalisa Donatile Perezidante w’Inteko Nshingamategeko Umutwe w’Abadepite, yavuze ko urugamba rwo kurwanya ruswa “tugomba kurufatanya”, buri Munyarwanda akabigiramo uruhare.

Perezida w’Abadepite avuga ko u Rwanda rufite umwanya wa gatatu muri Africa n’umwanya wa 54 ku Isi mu bihugu birangwamo ruswa nke, hagendewe ku cyegeranyo cya Transparency International, ariko ngo no kugera ku mwanya wa mbere birashoboka.

Ati ”Nubwo u Rwanda rutarwanya ruswa kugira ngo tugere ku mwanya mwiza, kandi tukaba tutishimira ko inyuma yacu haba abantu benshi, twifuza ko Raporo ya 2017 u Rwanda rwaba ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu byarwanyije ruswa.”

Yavuze ko abantu bose bazi ingaruka ruswa igira mu kumunga ubukungu bw’igihugu, ngo abantu nibiyemeza gushyira hamwe mu rugamba rwo kurwanya ruswa bazayitsinda.

Muri iyi nama haratangwa ibiganiro bitatu, icya mbere “Kureba aho ruswa yiganje, amayeri yo kuyitanga” kiratangwa n’Ubushinjacyaha, Polisi na PAC, kiyoborwe na Hon Karenzi Theoneste.

Ikiganiro cya kabiri kiravua “Inzitizi mu Kurwanya ruswa, icyakorwa ngo irandurwe burundu”, kiratangwa n’Urwego rw’Umuvunyi, Transparency International Rwanda, n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (Auditor General Office), kirayoborwa na Hon Bazatoha Adolphe.

Ikindi kiganiro gisoza, kiravuga “Ingamba n’indangagaciro nyarwanda ku guca imikorere n’imitekerereze byo gutanga ruswa”, kiratangwa na Minisitiri w’Umuco na Siporo, Urwego rw’Itorero ry’Igihugu, kiyoborwe na Prof. Nkusi Laurent.

APNAC  Rwanda yateguye iyi nama ni ihuriro ryashinzwe 2005, rigizwe n’Abadepite n’Abasenateri 65, yunganira ibikorwa by’Inteko byo kumenya ko gahunda za Guverinoma zigera ku baturage, no gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu no kureba ko amahame remezo Leta yiyemeje kugenderaho yubahirizwa.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • nimushobora kuyirwanya mu rwego rw’imyubakire muri kigali , mu nkengero za yo n’ahandi mumijyi y’u rwanda. mukayirwanya mu muhanda. mugashobora kurwanya iyitwa munyumvishirize. muzaba aba mbere. mutarakora ibyo ndakurahiye rwose mba nkwambuye ntaho muzagera dore aho nibereye!

  • Ibyo Hon. Donatille Mukabalisa avuga ni ukwirarira kandi nawe arabizi. Niyo uRwanda rwaza ku mwanya wambere, ntibyaba bivuze ko ruswa idahari, dore ko ruswa yo mu rwanda isa na ya virus ushobora gupimira muri Laboratoire ntuyibone nyamara yarashegeshe umubiri (igihugu).

    Ruswa yo mu Rwanda nyinshi iba mu mizi y’igiti (ubutegetsi), ku gihimba no mu mashami y’igiti (rubanda) hakaboneka nke. None ubwo iyo ruswa wayirandura ute??? Ushatse kuyirandura n’imizi, igiti cyose cyagwa hasi kandi sibyo tugamije, sinabyo twifuza.

    Ni ukubigendamo buhoro rero, tukajya turandura umuzi umwe umwe ushobora kurandurwa, bityo, bityo, wenda Imana nidufasha cya giti cyatangira kumera indi mizi mishya itarwaye nk’iyambere, cya giti kigakomeza guhagarara neza kuri ya mizi mishya itarwaye.

Comments are closed.

en_USEnglish