Digiqole ad

Ibibazo byakirizwa Kagame yasuye abaturage, Abadepite bagiye kubibonera umuti

 Ibibazo byakirizwa Kagame yasuye abaturage, Abadepite bagiye kubibonera umuti

Mu Nteko Nshingamatego y’U Rwanda umutwe w’Abadepite

*Asoza itorero ry’abayobozi b’uturere n’Umujyi wa Kigali, Kagame yanenze abayobozi bafata iby’abaturage bakabigira ibyabo,

*Kurushaho kwegera Abaturage,…Intumwa za rubanda zivuga ko ari wo muti w’ibibazo byakirizwa Umukuru w’Igihugu iyo yamanutse mu baturage,

*Perezida wa Sena avuga ko abavuye munsi y’umurongo w’ubukene bashoboraga kuba benshi iyo hatabaho uburiganya muri gahunda zo kuzamura abaturage,

*Presidente w’Inteko ati ‘twagize uruhare mu kugaragaza ibitagenda neza’.

Hagaragagazwa ibyagezweho n’Inteko Ishinga Amategeko; Imitwe yombi mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2016, kuri uyu wa 05 Mata, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko; Umutwe w’Abadepite Mukama Abbas yavuze ko mu ngengo y’imari (y’Inteko Ishinga Amategeko) y’umwaka utaha hazashyirwamo amafaranga menshi mu ngendo zo kwegera abaturage kugira ngo ibibazo bibugarije bimenyekane ntibige bimenyekana ari uko Umukuru w’Igihugu yabasuye.

Mu Nteko Nshingamatego y'U Rwanda umutwe w'Abadepite
Mu Nteko Nshingamatego y’U Rwanda umutwe w’Abadepite

Mu mpera z’ukwezi gushize, Umukuru w’Igihugu yasuye uturere twa Gakenke na Rubavu aganira n’abaturage, bamwe bamugaragarizaga ibibazo bahura na byo binabadindiza mu nzira y’Amajyambere.

Aba baturage bagaragarije Perezida Kagame ko zimwe muri gahunda zabagenewe nka ‘Girinka’ zigenerwa abatazikwiye, abandi bavuga ko bagiye bimurwa mu mitungo yabo (ku bw’inyungu rusange), ariko ntibahabwe ingurane, n’abagaragaje ko bambuwe ibyabo na zimwe mu nzego z’ubuyobozi.

Umukuru w’Igihugu wahitaga asaba inzego zibishinzwe gukurikirana no gukemura byihuse ibi bibazo byabaga bimaze igihe, yanongeye kugaragaza ko atishimiye iyi myitwarire ya bamwe mu bayobozi kuwa 31 Werurwe ubwo yasozaga itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibanze baherutse gutorwa bari i Gabiro muri Gatsibo.

Nk’intumwa za rubanda; babajijwe icyo bakora kugira ngo ibi bibazo byakirizwa Perezida Kagame bige bitahurwa mu maguru mashya, kuri uyu wa Kabiri Abadepite n’Abasenateri bavuze ko bagiye gukaza umurego muri gahunda yo kwegera abaturage.

Depite Mukama Abbas ati “…Icyo dushaka gukora ni uko muri ya minsi yo kwegera abaturage mu ngengo y’imari y’umwaka utaha hashyirwa amafaranga menshi muri iyi gahunda bya bibazo byagaragaraga mu baturage Inteko ibimenye bisange na ya mabaruwa bandika bagaragaza ibibazo bahuye na byo byose bifatirwe ibyemezo hakiri kare.”

Hon Mukama wahuzaga ibi bibazo no gucunga no gukoresha nabi umutungo wa Leta byagiye bigaragara kuri bimwe mu bigo na za Minisiteri, yavuze ko muri uku kwegera abaturage bizatuma n’abanyereza ibya Leta batahurwa kare.

Ati “Buri Komisiyo (yo mu nteko) iba ifite Minisiteri ikorana na zo, …buri gihembwe igomba (Komisiyo) kumanuka ikareba niba amafaranga Minisiteri yahawe hakurikijwe gahunda yagaragarije Inteko imitwe yombi, yakoze (amafaranga) ibyo yagombaga gukoreshwa.”

Uretse gahunda ya ‘Girinka’, gahunda y’Ubudehe na VUP (Vision Umurenge Program) zose zashyizweho hatekerezwa kuzamura imibereho y’abaturage ariko ngo zose zavuzwemo ibibazo bigatuma zitagera ku ntego zazo.

Perezida wa Sena; Hon Makuza avuga ko izi gahunda zagize uruhare mu kuzamura abaturage ariko ko uburiganya bwazigaragayemo bituma bamwe mu Banyarwanda bakomeza kubatwa n’ubukene.

Ati “…Abazangiza bakanyereza amafaranga yazo cyangwa bagaha umuntu ibyo atagenewe, ni na byo twibazaga ko abavuye munsi y’umurongo w’ubukene bashoboraga no kwiyongera.”

Atanyuranyije na mugenzi we Hon Mukama; President w’Umutwe w’Abadepite Mukabalisa Donathile yavuze ko mu bizibandwaho mu gihehembwe gitaha ari ukwegera Abaturage no kwigerera aho ibikorwa bibera by’umwihariko kwegera abaturage bizanongererwa ingengo y’imari.

Hon Mukabalisa avuga ko iyi gahunda yatangiye kuko mu mwaka ushize, Inteko yose yamanutse ikajya kureba uko hashyirwa mu bikorwa gahunda zo kuzamura imibereho y’abaturage nka Girinka, VUP, Ubudehe na gahunda y’isuku n’imirire.

Perezida wa Sena Bernard Makuza n'Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite; Mukabalisa Danathile baganira n'abanyamakuru.
Perezida wa Sena Bernard Makuza n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’Abadepite; Mukabalisa Danathile baganira n’abanyamakuru.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Uyu Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Mukama Abbas se nibwo yamenya ko ibibazo abaturage byabazonze bakaba babitura Nyakubahwa Perezida wa Repubulika iyo babonye akanya agiye kubasura.

    Inteko y’abadepite ngo umwaka utaha irateganya gushyira muri budget yayo amafaranga yo kuzasura abaturage? Baragira ngo bazibonere amafaranga ya za “missions”. Gusura abaturage se bisaba ko hongerwa ingengo y’imari y’Inteko? Ayo mafaranga ya za “missions” zabo se ahubwo kuki Leta itayashora mu bikorwa byo kuzamura abaturage?

    Ubundi ahandi abadepite baba babana n’abaturage umunsi ku munsi bakumva ibibazo byabo bya buri gihe. None hano mu Rwanda abadepite bose bo bibera mu magorofa yabo yo mu mujyi wa Kigali ku buryo rwose basa naho bitaje abaturage bahagarariye.Ngo kugira ngo abadepite bamenye ibibazo by’abaturage ni uko bagomba kubanza guhabwa amafaranga ya “mission” ngo bajye kubasura aho bari mu cyaro cyangwa mu mujyi. Biteye kwibaza.

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ahora agorwa no kuba buri gihe asanganizwa ibibazo by’abaturage aho agiye hose kubasura, akaba ariwe ubyikemurira, ku buryo Abadepite abaturage basa naho babatakarije icyizere kubera ko ntacyo babamariye, kandi bitwa ngo ni intumwa za rubanda.

    Abo badepite bashyizweho muri 2013 mandat yabo ikazarangira muri 2018, none ngo umwaka utaha muri 2017 nibwo bagiye kumva ibibazo by’abaturage? mu gihe hazaba hasigaye umwaka umwe gusa ngo bacyure igihe?

    Ubundi se ahubwo nibabyumva bazabikoraho iki??? ko ubona bose basa naho baruma bahuha!!. Abayobozi benshi muri iki gihugu ko usanga bahishirana, abandi bakaba ba NTITERANYA Ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wenyine ariwe ubona ufata ibyemezo nyabyo binogeye abaturage ntawe atinya.

  • Abadepite mukoze umushinga mwiza wo kurya twa missions twinshi. Ubundi se muri intumwa za rubanda mwatewe ikimwaro nuko abo muhagarariye babaza ikibazo mwagombye kuba mwarabashijemo mwangiza ngo kongera ingengo y’Imari ahubwo mwongereye ingengo y’ibizajya mu mifuka yanyu. Gusa President wacu ndamwemera ariko jye mbaye umujyanama we nabanza nkabaza mwebwe intumwa z’abaturage niba ibyo bibazo bamubaza nibura mubizi??? WAPI.
    Ahubwo mukureho CAGUWA gusa ubundi abaturage rubanda rugufi babure icyo kwambara. Umuturage waguraga umwenda wa 200 akawumesa neza akawanika yajya mu misa akaba yarimbye muzamuzanira mangaze igura 5000 azayakura he?
    Sha jye bimwe mubyo mukora birancanga pe. Reka ndekera aho

  • Buriya bibutse kumanka kuzajya bumva ibibazo by’abaturage, buriya muririya nama yarabasomeye bucya babitekerezaho, ukagirango n’ubusanzwe ntibiba mu nshingano zabo bahagarariye kubegera bakajya bamenya ibibazo bafite n’ibyananiranye gukemurwa aho bipfira bakicara hamwe bakabishakira umuti Prezida atarabimenya ko hari abaturage bagowe. Ariko wamugani, ko bamwe mu bayobozi b’inkundamugayo bakingirana ikibaba, mugirango no bundi bizatang’iki? S’ukukumva yarangiza agatelefona wawundi hamwe bipfira, n’uko ejo wasubirayo ugasanga arakuka inabi ukagirango haricyo mupfa, cga akagukangisha ngo simboneka ngiye munama, ugasiragiraaaa. Ahubwo se Umukuru w’Igihugu we arabiyobewe ko haba abaturage barengana ko ariyo mpamvu yimanukira kugirango arebe ibitagenda. kdi burya no kubasura erega burya nawe biri mu snhingano ze kuko atimanukiye bahora bamuha za fausses informations. We se n’umwana, aba abizi. Ninkumugabo utita ku mwana we ngo amuhe umwanya wo kuzajya baganira ngo amubwire uko nyina wabo amufata. Abagabo bataha nijoro bagahitira muburiri ejo bugacya ajya ku kazi atabonanye n’umwana we uregwa n’umugore utari nyina, umwana ashiriraaaamo, agakurana uburakaaaari, ni kimwe n’abaturage badasurwa n’umukuru w’Igihugu ntamenya ukuntu haba akarengane mu baturage be. Yego mwikubite agashyi namwe mujye noneho mukora ibri munshingano zanyu maze nawe yazongera kujya gusura abaturage, ibizaba azabe arimwe mubitangira ibisubizo, kwakundi abaza ati: uwo bireba cga n’ahandi uyu muturage yagejejeho iki kibazo, mwabikozeho iki? Gusa Umukuru w’Igihugu baramunaniza cga baramuhemukira sana. Uzi gutunga abaturage babarakare ariko? kdi bitewe na bamwe mu bayobozi ariko iyo umuturage yirukaaaanse aho hose bamuringana cga se bamuguze,ahita agira ngo ni bose. Aha niho bibabariza, niwamugani ngo umukobwa mubi atukisha bose. Ariko burya twaje kubimenya ko harimo abayobozi bajujubya abaturage babigambiriye kubera inyungu runaka utasobanura zitandukanye harimo nogushaka kuhindura abaturage abarakare. Iyo umuturage 1, 2-10 babaye abarakare, hakongezwa bangahe? Cga n’abandi baturage bazi ko arengana arikontihagire umurenganura bo babifata bate? Mubyibaze namwe. Ubugome ntibuvukanwa, byigwa bitewe na za circonstances nk.izo zose. Niho ubona abantu bahora bari muri za négatiif, atazi ko hari ahandi ibintu biba muri positif.

  • Aba ba Type barasekeje kabisa. Nyuma yimyaka 20 nibwo bibunseko nagomba kumanuka bakegera abaturage bakunva ibibazo byabo, bakabafasha kubikemura ibyo badashobiye bakabibagereza kubabushyinzwe. Ndabona bakozebe kuko babonyeko kugirango bagabanyirize Kagame akazi. Aba type bagobye gukorera abaturage Atari ukugabayiriza akazi Kagame.

  • Ese ubundi aba nabadepite bahe bokajya, nabakozi b’ingoma ya RPF iri klubutegetsi mu Rwanda ntituzongere kujya dukoresha iryo jambo abadepite kuko tuzi umudepite icyaricyo ninshingano ze ndetse ninzira anyuramo kugirango yicare kuririya ntebe.

  • Za mission bagomba kuzirya da!!! None se ko système yo mu RWANDA isa nkaho ibibemerera. None se ko ubundi umudepite agira aho yiyamamariza bakanamutora, none twe ni ukumaranira kujya kuri LISITI. Ishyaka ryatsinda uri imbere kurutonde akaba abonye amahirwe. Iyo nibura za bureau politique zaguye zaburi shyaka zajyaga zitora koko abazazihagararira kandi abatowe bagashingwa akarere (région) akanaka. Aha rero niho depite watowe yajya amenya ibibazo biri muri iyo ntara ye, ndetse akagira n’ibiro , ndetse n’urubuga rwazajya rwakira ibibazo byabaturage. Maze bakabona aho bahera bakorera muri komisiyo . None se bazamanuka begere abaturage mu kavuyo batazi n’icyo bagiye kureba? Ibibazo se bazabibwira n’abayobozi bo mu turere kandi akenshi aribo baba ari banyirabayazana. Bagomba gushyiraho uburyo bufatika, bwizewe bazajya bagezwaho ibibazo n’abaturage. Aha rero niho bagomba gukorana na SOSIYETE CIVIL yo ibana n’abaturage umunsi ku munsi. BYOSE BIRASHOBOKA , kandi igitekerezo ubwacyo rwose ni kiza, ahasigaye mu bishyire mu bikorwa kandi bidahenze cyane. ESE BURIYA MURI BURI KARERE NTIHAJYAHO IBIRO BY’INTEKO bifite abakozi 2 na moto 2 ; nsanze mbabariye ibihumbi 500 mu kwezi, byatwara miliyoni 360 mu mwaka ku turere 30. Ashobora kujya munsi ushyizeho Umukozi umwe w’umuyobozi w’ibyo biro ukamuha umunyamabanga 1; Muri make ibitekerezo byo ni byinshi ntanze ibyanjye, nawe tanga ibyawe. Ariko rwose turebe ko abaturage bakira akarengane kandi umukuru w’igihugu yunganirwe ye gukomeza kuvunika akandi hari izindi nzego.

  • ABA BADEPITE BARASEKEJE UBUNDI SE NTIBAZI KO ARI INTUMWA ZA RUBANDA?

  • Aba batype bankuyeho peeee hhhhhhh
    Ubwo Ngo bagirengo namwe mwabaye abadepite!!!!!mwibeshye muvuge icyo umwami adashaka,murebeko mutaba dr mukankomeje cg col ton byabagamba nabo barikumwe? Subutu?murebere kubadepite ba Uganda bo bavuga ibifite akamaro kd leta ntibakurikirane kuko arabanyamwuga,ubu basabye ibisobanuro byukuntu,police irikubangamira uburenganzira bwa dr kizza byisige•.ngaho nihagire uwibeshya avuge kumuntu leta ibangamiye aha murwanda,arebeko ataburirwa irengero se? Mukwaha.com

  • Murashaka kundyana success sha? nooooooo, ntibishoboka

Comments are closed.

en_USEnglish