Tags : Makuza Bernard

“Mwibuke twese turangiza kwiga ubukene twari dufite…” Hon Mudidi

Hon Depite Emmanuel Mudidi, wabaye Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda mu bihe byashize, ntashyigikiye ko umunyeshuri uzagurizwa amafaranga yo kwiga yazahita atangira kwishyura inguzanyo yahawe akibona akazi ngo kuko umuntu arangiza akennye kandi afite byinshi byo gukemura, abihuriyeho na bamwe mu badepite, ariko Komisiyo y’Uburezi isanga ari amaranga mutima atakwiye gushingirwaho. Umushinga w’Itegeko rigenga itangwa ry’inguzanyo […]Irambuye

Ibyo abacuruzi bakomeye b’i Kigali basabye Kagame n’icyo yabasubije……

Bahawe ijambo bagera nko kuri 15, ni abacuruzi bakomeye i Kigali babonanye na Perezida Kagame kuwa 10/08 ubwo yatahaga inyubako ya M Peace Plazza n’izakoreramo Umujyi wa Kigali. Babanjirijwe na Bertin Makuza wujuje inzu ndende kandi nini cyane muri Kigali, abanza gushima ko byose bigerwaho ku bw’amahoro n’umutekano, maze asoza ijambo rye ati “Turashaka ko twazakomezanya […]Irambuye

Inyubako nshya y’Umujyi wa Kigali yubatswe bitanyuze mu ipiganwa

Umujyi wa Kigali ni wo wari utahiwe kwisobanura imbere y’abadepite bagize Komisiyo yo gukurikirana ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta (PAC), kimwe mu bibazo byagarutsweho ni icyo kuba inyubako nsha ikoreramo ibiro by’Umujyi wa Kigali yaratwaye miliyoni 12 z’amadolari ariko yubakwa bitanyuze mu ipiganwa. Ibyo ni ibikubiye muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2012-13, […]Irambuye

U Rwanda mu bihugu 13 bifite ubukungu buzamuka cyane ku

Raporo ya Banki y’Isi yo mu cyumweru cyashize, yashyize u Rwanda ku mwanya wa 12 mu bihugu 13 bifite ubukungu buzamuka cyane ku isi, iyi raporo iyobowe n’igihugu cya Ethiopia. Iyi raporo igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda muri 2015 buziyongeraho 7,00%, bukazakura kuri iki kigero muri 2016, mu mwaka wa 2017 bukazazamukaho 7, 50%.  Impuzandengo […]Irambuye

Amateka azabaza EAC icyo yamariye Uburundi- Prof Munyandamutsa

Kuri uyu wa gatanu ubwo ubuyobozi bwa Never Again Rwanda bwagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru i Kigali, Dr. Nasson Munyandamutsa ukuriye uyu muryango yavuze ko aho ibintu bigeze mu Burundi, Umuryango w’Africa y’Iburasirazuba ariyo ikwiye gufashaka umuti, bitaba ibyo amateka akazabaza icyo uyu muryango wamariye Abarundi. Iki kiganiro cyari kigamije gusobanurira abanyamakuru aho igikorwa cyo kumenyesha abanyeshuri […]Irambuye

‘Kamarampaka’ ku Itegeko Nshinga, Inteko izabyemeza cyangwa ibihakane muri Kamena

Perezida wa Sena, Bernard Makuza aratangaza ko inteko rusange izafata icyemezo ku gukoresha ‘KAMARAMPAKA’ abaturage ku bijyanye no guhindura ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ibuza Umukuru w’igihugu kurenza manda ebyiri ari ku butegetsi, mu gihembwe cy’Inteko gisanzwe kizatangira mu kwezi kwa Kamena 2015. Makuza yabibwiye abaturage bari bazanye amabaruwa 251,966 ku wa kane tariki 21 Gicurasi […]Irambuye

Abahinzi b’icyayi ba KITABI bandikiye Inteko basaba guhindura igingo ya

Abahinzi b’icyayi bo muri koperative y’icyayi cy’imisozi y’ubutumburuke (KOBACYAMU-KITABI) bo mu murenge wa Kitabi bandikiye Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda ibaruwa isaba ko bahindura ingingo ya 101 y’itegeko Nshinga ibuza Perezida w’u Rwanda kwiyamamaza inshuro zirenze ebyiri. Aba bahinzi bavuga ko banditse basaba kugira ngo Perezida Paul Kagame azongere guhabwa amahirwe yo kwiyamamariza manda ya gatatu bityo […]Irambuye

en_USEnglish