*Iyi nkunga irimo toni 147 z’ibishyimbo byose byaguzwe mu Rwanda, *Ambasaderi wa Japan mu Rwanda ati “N’umuceri w’iwacu uraza vuba aha.” Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita yashyikirije ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa (WFP/PAM) mu Rwanda inkunga y’ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 165 Japanese Yen (1.466 USD) byo kugaburira impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi […]Irambuye
Tags : Mahama Camp
Bamwe mu batuye mu nkengero z’inkambi yatujwemo impunzi z’Abarundi iherereye mu murenge wa Mahama mu karere ka kirehe baravuga ko bakorerwa ubujura bw’imyaka yo mu mirima n’amatungo, bakavuga ko bakeka ko bukorwa na bamwe mu bacumbikiwe muri iyi nkambi basohoka bakaza kubiba. Aba baturiye inkambi yatujwemo impunzi z’Abarundi bavuga ko ubu bujura budakorwa n’izi mpunzi […]Irambuye
*Impunzi ngo zigomba kubaha buri Munyarwanda wese zikamufata nk’umuntu uzicumbikiye, *Abaturage na bo begereye inkambi ya Mahama bagomba kumenya ko impunzi ari abashyitsi babo. Mahama – Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi nyuma y’amakimbirane ya hato na hato hagati yazo n’abaturage baturiye inkambi, Minisitiri Mukantabana Seraphine ufite impunzi mu nshingano yazibwiye ko zigomba kumenya ko zitari hejuru […]Irambuye
Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama, mu karere ka Kirehe hatashywe ku inyubako zigezweho zizatangirwamo serivise z’ubuzima zitandukanye, igikorwa cyabaye kuri uyu wa kane tariki 26 Mutarama. Hatashywe Ikigo Nderabuzima n’ikigo cyita ku babyeyi (Maternity) n’ikigo cyakwifashishwa mu gihe haba habaye ikibazo cy’indwara y’icyorezo yandura. Impunzi zasabwe no kugerageza kwirinda indwara no kugana ibyo bigo […]Irambuye
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Mahama mu karere ka Kirehe ziravuga ko zititeguye gutaha igihe cyo Perezida Pierre Nkurunziza atarekuye ubutegetsi ngo hajyeho inzibacyuho, kuri bamwe ngo aho gusubira iwabo “bajya mu ruzi rw’Akagera rukabatwara”, mu Burundi ngo umutekano nturagaruka nk’uko byemezwa n’Ubuyobozi bw’inkambi. Bigirimana yaganiriye n’Umuseke umusanze aho bafatira ibyo kurya bibamaza ukwezi. […]Irambuye
Kirehe- Mu nkambi ya Mahama yatujwemo impunzi zaturutse mu gihugu cy’u Burundi haravugwa ikibazo cy’ubujura bukorwa n’abana b’inzererezi bahunze batari kumwe n’imiryango yabo, ngo iyo ijoro riguye birara mu mahema bakiba ibiribwa baba bahawe nk’imfashanyo. Aba bana batungwa agatoki guteza umutekano mucye, ngo ntibajya kwishuri nk’uko bagenzi babo babigenza ahubwo birirwa baryamye mu mihanda iri […]Irambuye
Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi, MIDIMAR irashimira ibihugu n’imiryango nterankunga ku nkunga byagiye bitera Leta y’u Rwanda kugira ngo ibashe kwita ku mpunzi ziri muri iki gihugu gusa iyi Minisiteri ikavuga ko izi nkunga zikwiye kongerwa kuko impunzi ziri mu Rwanda zirenze ubushobozi bw’iki gihugu. Ni mu ruzinduko rwa bamwe mu bahagarariye ibi bihugu byabo […]Irambuye
Inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe haravugwa ikibazo cy’ubwiyongera bw’abakobwa babyara n’abatwita inda z’indaro (zitateganyijwe). Iyi nkambi ya Mahama ibamo abasaga ibihumbi 50 biganjemo abagore n’abana n’urubyiruko, abayirimo baravuga ko hari ikibazo cy’uko abana bo bakomeje kwiyongera ku bwinshi, kuko ngo abangavu bayirimo babyara umusubirizo. Bavuga ko hari ubwo mu cyumweru […]Irambuye
*Impunzi 177 ni zo zizaherwaho buri umwe ahabwa 120 000 Rwf. Inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, icumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 45, bamwe bakora imirimo itandukanye ibyara inyungu, nk’ubucuruzi n’ubukorikori kugira ngo ijye ibunganira mu mibereho badateze amaso ku byo bahabwa n’imiryango ntera nkunga gusa, nibo bazaherwaho mu guhabwa inyunganizi […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare, ubwo Minisitiri ufite impunzi mu nshingano mu Rwanda yasuraga inkambi ya Mahama icumbikiye Abarundi, abasobanurira icyemezo cyo kubajyana ahandi, impunzi zavuze ko zamagana ibirego bishinja u Rwanda gutoza abarwanya ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, zivuga ko ahubwo bigamije guharabika isura y’u Rwanda rwabakiriye na Perezida Kagame ubwe. Ibi birego […]Irambuye