Digiqole ad

Mahama: Impunzi z’Abarundi zicuruza zizahabwa Frw 120 000 nk’inyunganizi

 Mahama: Impunzi z’Abarundi zicuruza zizahabwa Frw 120 000 nk’inyunganizi

Impunzi zikora ubucuruzi n’indi mishinga ibyara inyungu zizajya zifashwa kongera igishoro.

*Impunzi 177 ni zo zizaherwaho buri umwe ahabwa 120 000 Rwf.

Inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, icumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 45, bamwe bakora imirimo itandukanye ibyara inyungu, nk’ubucuruzi n’ubukorikori kugira ngo ijye ibunganira mu mibereho badateze amaso ku byo bahabwa n’imiryango ntera nkunga gusa, nibo bazaherwaho mu guhabwa inyunganizi ya Frw 120 000.

Mu isoko ryo mu nkambi ya Mahama
Mu isoko ryo mu nkambi ya Mahama

Muri iyi nkambi iyo ugezemo usanga ibikorwa bitandukanye nk’ibyo wasanga mu mujyi uwo ari wo wose, gusa ho ni uko usanga bidakorwa mu buryo buteye imbere.

Amasoko, utubari, ibyokezo by’inyama n’amaresitora, inzu zerekana filime n’imipira, izikorerwamo ubukorikori byose muri iyi nkambi urabihasanga.

Abakora iyi mirimo bavuga ko nubwo batabona inyungu z’umurengera, ariko ngo ibyo aribyo byose barunguka bikabafasha mu mibereho, kuko byunganira ubufasha bahabwa nk’impunzi.

Nyiraminani Venerand acuruza boutique agira ati: “Ntabwo twunguka menshi, ariko biradufasha. Biranyunganira kubera ntirirwa nicaye iyo bampaye ariya magarama mbasha kwigurira nk’icyo gitoke batampaye n’ibindi batampa. Ariko iyo wiriwe wicaye urindiriye ariya magarama biba ari ikibazo cane.”

Miburo Emmanuel twasanze acuruza amakarita yo guhamagara bizwi nka Me to you za MTN.

Agira ati “Yego hano Me to You ntabwo bazigura cane, ariko si kimwe n’uwirwa yicaye, hano nubwo aba ari make mbasha kubonamo ayo ngura ibyo bataba bampaye urumva ko atari kimwe n’uwirwa yicaye.”

Imirimo nk’iyi ikorerwa mu nkambi ngo ifasha abayikora b’impunzi kubaho badahanze amaso amagarama y’ibiribwa ndetse n’ibindi by’imfashanyo baba bagenewe.

Ngoga Aristarique umuyobozi w’inkambi y’impunzi ya Mahama avuga ko imirimo ibyara inyungu ikorwa n’impunzi izifasha mu buryo butandukanye. Ngo niyo mpamvu baba bashaka kubatera ingabo mu bitugu ari igikorwa kigomba kwitabwaho.

Ati: “Bihindura imibereho yabo kuko iyo agiye gucuruza udufaranga dukenya ashobora kwigurira wa muceri adahabwa, akabasha kwigurira igitoki n’ibindi.”

Ngo izi mpunzi zifite imishinga ibyara inyungu zigiye gufashwa kugira ngo imishinga yazo ibashe gukura.

Ngo iyi gahunda yo kongerera ubushobozi impunzi zikora imishinga ibyara inyungu igiye gutangizwa n’umuryango ARC (American Refugee Commitee ) uzatangira utera inkunga impunzi 177 zifite imishinga ibyara inyungu.

Ngoga Aristarique ati: “Ikiriho gikorwa hari gahunda zitandukanye nk’ubu umuryango ARC watangiye igikorwa cyo guteza imbere abaturage cyo gutera inkunga imishinga ibyara inyungu. Hatangiriwe ku bantu bafite business 177 bazahabwa amafaranga 120 000 kuri buri muntu.”

Ngo ubushobozi uko buzajya buboneka impunzi zikora imishinga ibyara inyungu zizajya zikomemeza kongererwa imbaraga kuko biba ari ukuzifasha kwibyazamo ibisubizo.

Mu nkambi ya Mahama ubu harimo amasoko abiri manini kandi uzangamo ibikorwa ibyo ari byose biboneke mu yindi mijyi.

Mu nkambi harimo ibikorwa bitandukanye byaterwa inkunga koko
Mu nkambi harimo ibikorwa bitandukanye byaterwa inkunga koko
Ngoga Aristarique umuyobozi w'inkambi ya Mahama.
Ngoga Aristarique umuyobozi w’inkambi ya Mahama.
Harimo amasoko abiri manini.
Harimo amasoko abiri manini.
Hakorerwamo ubucurzi bw'amoko yose
Hakorerwamo ubucurzi bw’amoko yose
Impunzi zikora ubucuruzi n'indi mishinga ibyara inyungu zizajya zifashwa kongera igishoro.
Impunzi zikora ubucuruzi n’indi mishinga ibyara inyungu zizajya zifashwa kongera igishoro.
Ngo abakora utumo tw'ubucurizi turabafasha ngo ntabwo ari kimwe nabirirwa bicaye.
Ngo abakora utumo tw’ubucurizi turabafasha ngo ntabwo ari kimwe nabirirwa bicaye.
Mu nkambi uhasanga ibikorwa bitandukanye by'ubucuruzi nk'ibiba mu mujyi.
Mu nkambi uhasanga ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi nk’ibiba mu mujyi.
Mahama impunzi zatangiye kubakirwa amazu zikavanwa muri shitingi
Mahama impunzi zatangiye kubakirwa amazu zikavanwa muri shitingi

Amaforo @NDUWAYO/UM– USEKE

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Umuzunguzayi w’umunyarwanda nyabugogo yinjiza angahe kukwezi? Ahubwo nabo bajye basora kuko niba umuyede winjiza ibikumbi 40 kukewzi abisorera ndumva aha harimo tena igomba gukemuka vuba nabwangu kuko natwe turajya gushaka ibyangombwa kwa Nkurunziza nyuma tuze tujya Mahama.Amezi atarenze 3.Ahubwo murakoze kuduha iyi nkuru, kumbi nuko bimeze?

  • Mwabonye uyu muyobozi koko urabona rimpunzi haricyabaye? Wasanga ahubwo yinjiza burikwezi aruta ayo yakoreraga mu Burundi.

  • Mwe Masibo na Kavuyo, ndagira ngo mbibutse ko gushinyagurira impunzi nkizi ntacyo biteze kubamarira, nkeka ko nta munyarwanda mugihugu wakwandika ibintu nkibi. Njye mpise mbamenya nkurrikije imvugo zanyu.

    Mwe muvuga impunzi ntimwibuka Mugunga ko hali na ba bourgmestre, ba Perefe, ubucuruzi bwose, igisoda mbese byarigihugu mukindi, none mwe muvuga abakuru bmpunzi bose baba basobanutse. Uriya Ministre Mukantabana mubona ntiyarakuriye impunzi Brazaville?

    Mujye mukura ubuswa bwanyu na kamere mwavukanye, muri kino kinyejana dukeneye abanyarwanda badatunzwe nishyari ryicyo undi yagezeho, ibyo biherukwa mungoma ya Habyara aho umuntu yubakaga inzu akayizitiza igipangu kiyisumba kugira ntihakazagira nuwumva impumuro yibyoatetse…

    • @Shalom ndumva utari kujyana ibintu kimwe bitewe nuhande ubobamiyeho wigeze wumva izo mpunzi za mugunga zicuruza bakazongeraho 120.000frw nukuvuga amadolari arenga 100 buri kwezi? Ese izompunzi nubu ko zihigwa usibye kuziha amahoro (vanamo ubucuruzi uvanemo na 120.000frw) Njyewe ntashiti ngifite yuko aha harimo gahunda tutazi ese impunzi z’abanyamurenge zimaze imyaka irenga 20 nazo niko zibayeho?Ibiri kubera kubera mu Rwanda ni danger.Nyamuke ishobora kuba nyamwinshi koko kandi ibyo sijye wabivuze.Usibyeko abobose ntacyo bahuriyeho uwo mubare ni wrong rwose.

  • @ Masibo uyu muyobozi ntago ari Umurundi ni Camp Manager wa MIDIMAR, he is a Rwandan citizen.

    • Nabyo ubwabyo biteye inkenke kuko ubundi ari UNHCR iyobora inkambi igakorana na leta umuyobozi w’inkambi wa gvment ntabaho.Nonese impunziko ziba zitagomba kugira aho zihurira na polititi,Mbese zigahabwa rugari ntuwuzugalije, ibikenewe ari ibiribwa no gufatwa neza kugirango ubuzima bukomeze uwo muyobozi wa leta abaje kumaramo iki?

    • Umuyobozi winkambi aba ari HCR ubusanzwe.

  • Umuyobozi w’inkambi ni umukozi wa MIDIMAR ntabwo ari impunzi

  • Nyamara iki kibazo cy’impunzi z’abarundi nikitigwa neza, gishobora kuzakururira ibibazo abanyarwanda. Dore aho nibereye.

    Iyo urebye neza muri izi mpunzi harimo zimwe zifite imigambi udashobora kumenya, abazifasha nabo harimo bamwe bafite imigambi udashobora kumenya. None se byashoboka bite ko impunzi ngo zihabwa amafaranga yo kuzifasha gukora ubucuruzi mu Rwanda nk’aho zije gutura burundu, no mu gihe tuzi ko abanyarwanda batari bake bitwa ngo baracuruza ku gataro birirwa bahigwa babuzwa uburyo n’inzego z’umutekano ngo nibareke gucuruza ku mihanda, kandi nabo bakeneye kubaho.

    Ibi bishobora kugaragara nk’aho impunzi y’u murundi mu Rwanda ije kurusha agaciro umunyarwanda kavukire. Yego ubuzima bw’impunzi tuzi neza ko butoroshye kandi ko ari ngombwa gufasha impunzi z’abarundi ngo zishobore kubaho, ariko nanone hari icyo kuba impunzi bivuze. Twizeye ko Minisiteri ishinzwe impunzi iki kibazo izacyigaho bihagije.

  • ibi byitwa iki ra!

    • Ivangura rikabije.

  • Inkambi y’impunzi iyoborwa n’umwene Gihugu,hanyuma n’impunzi zikagira uzihagararira we w’impunzi.

Comments are closed.

en_USEnglish