Muhanga – Cyril Habyarimana warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi nyuma y’ibyumweru bibiri abwiwe ko azakurikizwa benewabo yapfuye, harakekwa ko yaba yararogewe mu bukwe yitabiriye mu mpera z’icyumwru gishize. Cyril Habyarimana yarokokeye mu cyahoze ari Nyabikenke, ubu habaye mu Murenge wa Kiyumba, ariko yari asigaye atuye mu kagari ka Ruli, umurenge wa Shyogwe. Habyarimana ngo yari afite […]Irambuye
Tags : Kwibuka
*Burya n’abagabo batari bacye bafashwe ku ngufu muri Jenoside *Soma ubuhamya bw’uwakorewe ubutinganyi, akanafatwa ku ngufu n’abagore muri Jenoside Muri Jenoside yakorewe abatutsi habayemo amarorerwa menshi, gufatwa ku ngufu n’abicanyi ni imwe mu ntwaro yakoreshejwe n’interahamwe, ndetse Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwaje kwemeza icyaha mpuzamahanga cyo gufata ku ngufu nka kimwe mu byaha […]Irambuye
Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, imiryango ya ‘GAERG’ na ‘AERG’ yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu kwibuka imiryango isaga 7 797 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabaye ku nshuro ya cyenda wabereye mu Karere ka Rubavu wabanjirijwe n’urugendo rwerekeza ku rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ahazwi nko kuri ‘Commune […]Irambuye
Mukandagwa Annonciata ni umupfakazi waciwe umugabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, atuye mu murenge wa Kibungo ho mu karere ka Ngoma ashimira cyane abakozi n’abaganga bo ku Bitaro bya Kibungo bamusaniye inzu yendaga kumugwaho, mu gikorwa cyatwaye asaga milioni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibungo buvuga ko uyu mugore wapfakaye muri Jenoside yari abayeho […]Irambuye
Mu muhango wo kwibuka Abatutsi bishwe I Gatovu mu karere ka huye, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya komisiyo yo kurwanya Jenoside, Dr Havugimana Emmanuel yavuze ko hakiri imibiri myinshi itarashyingurwa mu cyubahiro, asaba abazi aho iyi mibiri yajugunywe kwicungura bakahavuga. Ati “ Ibanga mumaranye imyaka 23 mubitse mu nda ntirizabatera cancer?” Muri uyu muhango wo kwibuka […]Irambuye
Mu mpera z’icyumweru gishize, kuwa gatandatu, abayoboke b’itorero rya ADEPR_Nyarugenge bibutse Abakristu baryo basengeraga ahahoze hitwa ‘La Fraicheur’, ku Murenge wa Muhima bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abakristu ba ADEPR mu rusengero rw’ahahoze hitwa ‘La Fraicheur’ bagaragaje ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi hari bagenzi babo baje kwihisha mu rusengero ariko birangira bishwe, bakazirikana […]Irambuye
Kuri uyu wa kane, abakozi b’ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (ILPD) n’abanyeshuri baryo biga mu ishami ryo mu Karere ka Nyanza biganjemo abanyamahanga, basuye urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kwirebera amateka nyakuri ya Jenoside kugira ngo nibasubira iwabo bazabashe kuyirwanya. Aimable Havugiyaremye, umuyobozi w’iyi Kaminuza yavuze ko bahisemo […]Irambuye
*Bamusanze mu cyumba cye bamwica bamunigishije imigozi *Bamaze kumwica bamushyizeho za bougie zaka iruhande rwe *Umuzamu we babanje kumutera ibyuma bagira ngo bamwishe *Umwana we uri hanze yaherukaga kumusura mu byumweru 2 bishize Mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro hishwe umugore witwa Christine Iribagiza wacitse ku icumu rya Jenoside n’abantu bataramenyekana bakoresheje umugozi […]Irambuye
Caporal Commandant Karamaga Thadee ubu ni umurinzi w’igihango, yakoze byinshi mu kurokora abari bamuhungiyeho haba mu 1993, no muri Mata 1994 yarokoye abana barenga 10 yari yasanze mu nkengero z’urugo rwa Perezida Juvenal Habyarimana i Kanombe, ababyeyi babo bamaze kwicwa. Karamaga avuka mu ntara y’Amajyaruguru, mu cyahoze ari Ruhengeri, ubu ni mu karere ka Burera, […]Irambuye
Agace kitwa ‘Commune Rouge’ kari mu mujyi rwagati wa Gisenyi, munsi y’umusozi wa Rubavu iruhande rw’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisenyi, ni ikibaya cyajugunywemo abatutsi benshi mu gihe cy’ubwicanyi bw’igerageza no kwica ibyitso, ndetse no mu gihe cya Jenoside. Innocent Kabanda uyobora umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka mu Karere ka Rubavu […]Irambuye