Kicukiro: Umugore warokotse Jenoside yishwe bamusanze mu cyumba cye
*Bamusanze mu cyumba cye bamwica bamunigishije imigozi
*Bamaze kumwica bamushyizeho za bougie zaka iruhande rwe
*Umuzamu we babanje kumutera ibyuma bagira ngo bamwishe
*Umwana we uri hanze yaherukaga kumusura mu byumweru 2 bishize
Mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro hishwe umugore witwa Christine Iribagiza wacitse ku icumu rya Jenoside n’abantu bataramenyekana bakoresheje umugozi baramuniga bamusanze iwe. Aya makuru yamenyekanye kuri uyu wa kane ahagana saa tanu n’igice. Birakekwa ko yishwe ahagana saa mbili za mugitondo bikamenyekana bitinze gato nk’uko umunyamakuru w’Umuseke ugezeyo ubu abyemeza.
Uyu mugore w’imyaka 58 yishwe bamusanze iwe mu mudugudu wa Gakeke mu mu kagari ka Niboye Umurenge wa Niboye.
Umunyamakuru w’Umuseke uriyo avuga ko yamenye ko uyu mugore yabaga mu nzu wenyine, afite n’umuzamu. Ngo yari afite umwana umwe ariko ubu ntiyari ari mu rugo kuva mu byumweru bibiri bishize. Abahaturiye bavuga ko umwana we ashobora kuba yari yaragiye mu biruhuko ahandi hatari mu rugo.
ACP Theos Badege, umuvugizi wa Police y’u Rwanda yabwiye Umuseke ko batangiye iperereza ku rupfu rw’uyu mugore.
Umwe mu bantu batabaye mbere utifuje gutangazwa yabwiye Umuseke ko yitambukiraga agiye hafi aho akumva umuzamu ataka maze we n’abandi benshi bagatabara bagasanga amerewe nabi cyane.
Uyu avuga ko umuzamu abagizi ba nabi bamujombaguye ibyuma mu buryo bukabije bashaka kumwica maze bagakomeza bagasanga nyirabuja mu nzu.
Iribagiza ngo bamusanze mu cyumba cye, baramuzirika ubundi bamuniga bakoresheje umugozi kugeza apfuye.
Uyu mutangabuhamya wageze ku mubiri wa nyakwigendera ati “Twamusanze ku buriri bwe yapfuye anizwe, kandi bamutamirijeho za bougie zaka, ntabwo twamenye impamvu yabyo.”
Uyu muzamu ngo yabanje guterwa ibyuma n’abagizi ba nabi baje mu gitondo ahagana saa mbili. Uyu muzamu ubu akaba ari kwa muganga amerewe nabi kuko ngo abagizi ba nabi bagize ngo nawe bamwishe.
Hari amakuru y’abahageze mbere avuga ko abagizi ba nabi bishe Iribagiza baje ari batatu barimo n’umugore umwe.
Amakuru aravuga ko Iribagiza yari aherutse kugaruka kuba mu Rwanda avuye mu Bubiligi.
Yari atuye hafi y’umuhanda wa kaburimbo uva Kicukiro – Sonatubes werekeza nk’ahitw akuri Duhamic-Adri hafi neza y’ahakorera NPD-Cotraco.
Christine ngo yari ari kubaka inzu ya etage i Gikondo,
Umwana umwe afite w’umukobwa ubu ari mu Bubiligi akaba yari amaze ibyumweru bibiri avuye gusura nyina.
Umunyamakuru wacu uriyo avuga ko mu rugo rwe ubu hari abapolisi benshi bari mu iperereza n’abayobozi mu karere n’Umurenge hamwe n’abayobozi ba IBUKA.
Photos © D S Rubangura/UM– USEKE
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
87 Comments
birababaje pe
Kwicishwa umugozi saa mbiri za mugitondo!Umugozi?Abagome bishe uyu mubyeyi ni bakabuhariwe mu kwica.Gusa reka duharire police yacu ikore akazi kayo………!Roho ye niruhukire mu mahoro.
BIRABABAJE BYO ,BAVANDI MWIHANGANE TUREBE IBIVA MU IPEREREZA RYA POLICE , NJYE NEMERA KO BYOSE BISHOBOKA KUKI UTASANGA HARI ABITWIKIRIYE ICYUNAMO BAFITE IBINDI BAPFA BAGASHAKA KUYOBYA UBURARI ,AHA TWAVUGA MURI BUSINESS YAKORAGA CYANGWA N’IBINDI BIJYANYE NA POLITIKI
MANA YANJYE UBU INTERAHAMWE ZAKUNAMUYE ICUMU KOKO, AHO BICIYE NTIBARAMBIRWA
Mureke dusenge abo bagizi ba nabi bafatwe. KANDI BIRASHOBOKA. Kuko UWATUREMYE arabaruzi byanze bikunze
Hmmmm Mwihuta gutunga agatoki! Rwigara se yishwe n’interahamwe? Abagizi ba nabi si interahamwe gusa kandi mwese muzi ko zatsinzwe ruhenu. Kuba bibaye mugihe cy’icyunamo nibintu bishengura imitima y’abarokotse muri rusange ariko ntibivuze ko ari interahamwe rwose.Niyo etage yayizira.
ufite ikibazo.
Abagizi ba nabi batagira ubwoba bwo kuza mu gitondo?????
Ngo iki? Ariko ibi ni iki kweli? Interahamwe ndumva zakamejeje. Murabeshye Yesu ni umwami . mwaratsinzwe
mana yanjye!! what is this? babakurikirane kbsa.
Mana ukunda u Rwanda Mana ukunda abacitse ku icumu ibi koko ni ibiki?? aba bahanya batemye inka babonye bidahagije none badukiriye n’abantu? ubu umutekano wabacitse ku icumu uraza kurindwa ute? twemere twongere dupfe nk’intama?? ibi birakabije
Mana Yanjye izi nkoramaraso zizageza hehe koko!? Zashubije inkota mu rwubati tukabana neza koko!; Hanyuma abarokotse Genocide ngo bababarire pe. Cyakoze Imana niyo ikwiye kurenganura Abacitse ku icumu ryi izo Nkoramaraso zikomeje umugambi wo kurimbura ubwoko bw’Imana. RIP
Ngo ubwoko bw’Imana? Uzi ko mutagira isoni. Karegeya se nawe ni interahamwe zamusanze muli Afrika y’epfo?
kudakubita imbwa byorora imisega burya bamaze kuhabwa inka banyoye amata barazitemye bati ka tunashinyagurire abacitse ku icumu kuki turebera inzi mbwa aka kageni koko izi nterahamwe zahawe imyanya muri leta zarangiza zikatumaraho amabtu twakora iki koko imana yakire uyu mubyeyi
Ufite ikibazo? Noneho abahutu bose ubahinduye interahamwe. Ubuse utaniye he nazo zishe abatutsi zibita inyenzi? Ariko mwagiye mucisha make koko! Ubumwe n’ubwiyunge twigishwa wowe urumva ntacyo bukubwiye? Ikikwemeza ko ari interahamwe ni iki? Mwaretse Police ikarangiza iperereza ryayo? Ubu se ntashobora kwicwa azira imitungo ye ko njye ahubwo mbona aricyo yazize. Nta nterahamwe niyo zaba zihari zatinyuka gukora ibintu nk’ibi cyane cyane mu gige cy’icyunamo. Abahutu bose mwarabakanze bagenda bubitse imitwe ubwo, urumva hari uwabitinyuka? Ni mufungure amaso murebere ahandi mutarashira ngo ni interahamwe!
Sinzi izo mbwa uvuga ziri muri government gusa icyo nzi ni uko uri inyangabirama, ukaba inyangarwanda. Ukeneye Muganga w’umwihariko
uramurenganya ariko.aravuga akoresheje amarangamutimaye nyine kuko.n’umunyamakuru title ye nicyo yashatse kuvuga ko aricyo yazize kandi iperereza ritatarangira.njye mbona uyu munyamakuru yabangamiye theme :duharanire kwiyunga dusigasira ibyagezweho”
kuba yapfuye yararokotse mu myaka 23 ishize simpamya ko aricyo yazira cyonyine…..(surtout que interahamwe nyinci zifunze umutekano ni wose,ntawapfa guhohotera umuntu amuziza uko yaremwe muri uru rwanda)
reka iperereza rikorwe ubundi icyamwishe kigaragare
uwabigizemo uruhare ahanwe.
ariko umunyamakuru guhita uhubuka title ukavuga ngo nicyo yazize.waba unyuranyije n’ukuri(n’intego ya gouvernement y’ukuri….aha nta nta guhumuriza abantu kurimo….ahubwo title wayikosora….. uziko ari nko kuvuga ngo baracyabahiga???(ibyo byagiye nk’ifuni iheze ntibizongera ukundi…buri wese atuze ashire impumu…… umutekano ni wose.
Nta muntu ugeregeza kwica bitari bisanzwe bimuri mu mutwe ntakabuza uwakoze ibi wasanga ari bamwe bahawe imbabazi kubera kwemera ibyaha bya nyirarubeshwa kukio ntawundi watinyuka gukora ibi ngibi, igihe kirageze ngo hasubizweho igihano cy’urupfu kuko barica bagafungwa bakababarirwa bakagaruka bakica.
Muzica abantu se mubamare, murashaka se guca intege abantu ngo mugaragaze ko nta gikorwa ku mutekano? Message ni iyihe?
U Rwanda ni igihugu kitazatezuka ku kurinda abana barwo.
Imana imwakire mu bayo, ariko aba bagizi ba nabi Police ikomeze ibashakashakire hasi no hejuru, ariko nibamenyekana bazahanirwe mu maso y’abanyarwanda!
Uvusha amaraso wese azabarwaho urubanza!! Uko bizagenda kose, amaraso y’ uyu mubyeyi Imana ubwayo izayahorera
Ibihe turimo byo kwibuka nibyo zino nterahamwe zikoresha kugira ngo ziduhe ubutumwa ko zigifite umugambi wo kuturimbura, igihe kirageze ngo ukoze ibi afatwe maze abiryozwe ku buryo bw’umwihariko.
aba banyagwa bakomeje guhekura u Rwanda bica abana b’abanyarwanda b’inzirakarengane, ubu se koko uyu munyarwandakazi bamujije iki? niyiruhukire mu mahoro
igihe mwiciye ntimurananirwa? ubu igisigaye ni ukugaruka mukareba abo mwagiye musiga nabo mukabica? ibi ntabwo bizakomeza kuko niba ari nubutumwa mutanze turabibonye ubu umutekano ugiye gukazwa ntabwo bizasubira. Imana ihe iruhuko ridashira uwo mubyeyi
Kwica ndabona barabigize umwuga, ariko ntibizaca intege abanyarwanda. Tuzakomeza dutere imbere.
No muri Jenoside bashatse kutumara, ariko ntibyabashobokeye kandi uyu munsi turiho, twariyubatse, ndetse turakomeye.
Birababaje pe! Imana yakire mubayo uyu mubyeyi uzize akarengane. kd police nayo nigerageze ikore akazi kayo ifate aba bagizi banabi
Abagome baracyariho, abagifite imigambi yo kwica abacitse ku icumu baracyuzuye mbese turacyafite urugendo rurerure mu bumwe n’ubwuyunge ntabwo wanyumvisha ukuntu uyu mudamu yateraguwe ibyuma atazizwa ubwoko bwe dore ko interahamwe arizo zizobereye mukwica zikoresheje intwaro gakondo. iruhukire mu mahoro mubyeyi ugiye ntawe wanduranyijeho kandi abakwishe bazakomeza gusaba umunyu bazarinda bajya ikuzimu ari abatindi.
Imana yonyine yomu ijuru niyo izahorera abana bayo, RIP maman.
ese ni ryari uwarokotse Genocide yakorewe abatutsi azabaho muri iki gihugu adafite ubwoba, ni ryari se icumu rizunamuka maze uwarokotse akumva ko nawe iki gihugu ari icye, birababaje cyane kuba hari benshi bagifite imitekerereze mibi yo gushaka kurimbura abarokotse Genocide ndetse umunsi ku munsi bakaba bagikomeje gushakisha icyuho kugirango bamare abarokotse bose! igihe kirageze ngo hagire igikorwa ku bantu nkaba baba bagifite iyi mitekerereze!
Ese koko ubu nkibi bizashira ryari. Ese ubu koko ntabwo barashira agahinda? Ese ubwo bazi ko ntabapfira gushira? Ntacyo amateka yabigishije kweli ? Ahaaa, umva mwa nterahamwe mwe, mwa nkora maraso mwe, mwa bivume mwe,Imana yacu ihora iri maso ntisinzira, kdi umugambi wImana ni mwiza kuli twe. Muzabona ishyano nimutihana. Amarasa yabatutsi azabahama . PU, Muragakizwa .
Mwokabaho mwe mwakonamuye iryo cumu ryanyu, mugaha amahoro abarokotse Genocide mwabakoreye n’ubwo mutabamariye kubamara, ko babahaye amahoro, bakaba imbabazi, bakemera mugaturana kandi mwarabahemukiye, uyu munsi murabashakaho iki koko!
Mwa nkoramaraso mwe, amaraso mubyeyi abahame n’abanyu bose.ese muzi ko muzapfa?mwungutse iki?ko mwisanzuye mukica nkaba mbona hari benshi bakiri abatindi.Nagirango mbabwire ko muzabona ishyano.Aba rescapés bakoze byose basabwa, igihugu kibaha ibyiza byose bishoka.Imana izabaryoza ubugome mufite bw’indengangakamere.
Ntitaye kuwabikoze n’icyo yaragambiriye!!! Umuntu wica undi ku maherere aba ari hasi y’ingurube mu mitekerereze!!!Ibi bituma umuntu yibaza icyatumye bene nkaba bavuka,bakaryoherwa n’ubuzima ariko aho kurengerwa kubuzima bwabo bakarengerwa ku bw’inzirakarengane bikakuyobera.
Imana izadufashe igaragaze aba bagizi banabi bahanwe bya nyabyo wenda bizabera ingingo imwe mu masomo yagahawe abafite imyumvire nk’iya sekibi.Turambiwe umuzimu w’icyaha cyo kwica wibasiye ikiremwamuntu.
Izi nterahamwe zirabeshyera ubusa Imana yaturokoye niyo kwizerwa kandi zimenyeko ntabapfira gushira Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu bamenye ko dushinganywe mu maraso ya chrito zirabeshyera ubusa pe!
Mwahisemo umugabane mubi umwami wanyu mukorera shitani azabahemba
Hababaje abana banyu bavukana umurage mubi bavukira kubiganza byakoze amaraso umuvumo ukazabakurikirana ntaruhare babigizemo maze mwebwe muzature nkinisozi aho mwohereza abandi ntimuzajyeyo Rip Mubyeyi mwiza egera abandi uruhuje mumahoro
RIP MAMA WACU GUSA HAKURIKIJWE UBUSHISHOZI NDETSE NUBUSHOBOZI BWA RETA YACU ABA BAGIZI BANABI NIBAFATWE KD BAHANWE
Birababaje cyane. Ntago hari hakwiye kubaho ibikorwa bya kinyamaswa bimeze uku. Abantu bafite ibitekerezo byo kwica bari bakwiye kwihana, bakareka kwicana. Police ikore akazi kabo, icyo nzi nuko aba bantu bashobora gufatwa, bazahanirwe mu ruhame. Imana yakire uyu mubyeyi, aruhukire mu bwiza bw’Imana.
Abagome baragwira, ababo na shitani izababwira iti nimugende mwe murandeze. aliko koko niyo mutikunze mwe ntimunababarira n’abana banyu ubu mwiyemeje kubaraga uwo muvumo w’amaraso y’inzirakarengane mumena amanywa n’ijoro?
Umva ko delivrance zibaho, iyo yo niyo wateka ibuye rigashya ntibazababeshe nta pasteur cg apotre uzayigukorera nabazabakomokaho bose muzapfa nuwo muvumo muboshye niyo mwajya iyo za burayi na america aho mwirirwa murorongotana ngo murahunga, murahunga se muhunga iki k’umuvumo mwiteje ubarimo ntaho muzawuhungira mukirirwa mubeshya amahanga ngo murahunga igihugu, sha ndabibabuiye ndi Pasteur nta mahoro muzapfa mugize n’iyo mwasaba za mbabazi za nyirarureshwa mwilirwa musaba ngo mufungurwe aliko muzahorana uburoko bwo mumutima ubuziraherezo! amaraso mwanyoye niyo atuma muzahora mubunda isi yose nakarago kumutwe mushakisha amaraso yokumena!!!!
Hanyuma nk’uyu ukajya kumwigisha ndi umunyarwanda????? natwe twagorwa ye, tuzajya tubaha imbabazi muli ndumunyarwanda ntakundi babafungure aliko harizo mutazapfa muhawe haba muli iyi si nanyuma y’ububuzima bwo kwisi, muzahora muli gereza yo kumutima kuko ntawuhungikimirimo mwamaze kwiciraho iteka,
Muzapfa ururenze urwa Gahini umuvumo mwiteje ntanubwo uzabavaho iteka ryose, YESU niwe wabwiye yuda kwazamwihakana yuda amusubiza kwadashobora kumwihakana, YESU amubwira ati birutwa niyo utavuka
Murasetsa iyo muca imanza mwarangiza mukitwaza Yesu,Imana ntireba ubwoko ntireba isura kdi ntanuzabazwa ibyo atakoze buri wese nagasaraba ke
Mwaretse police igakora Iperereza umunyabyaha akagaragara agasobanura icyo yabikoze agamije!Abanyarwanda hari ibintu mukizirikaho by’ubwoko kdi ku isi hose ibyo byatewe ishoti ntacyo bikimaze ibintu utajya nokuri boutique ngo baguhe ikibiriti mwumva ari uwuhe mumaro wabyo??
Umva Muvandimwe wiyise Lolo, urakoze cyane kuba wivugiye ko uri “Pasteur” uretse ko mbishidikanya kuko hariya wavuze uwihakanye Yesu si Yuda ahubwo ni Petero! Eka ibyo tubyihorere kuko sibyo byanzinduye Wenda wibeshye:
Jya wirinda guca imanza kuko Polisi iracyari mwiperereza kandi ntiratangaza abishe uriya mubyeyi, burya rero abicanyi ntibagira ubwoko; Wenda wasanga abamwishe ari abajura cg abandi bafite ibindi bapfa bitagize aho bihurira n’ubwoko, ariko unyumve neza simpakanye ko hariho n’abagifite ingengabitekerezo yo kurimbura abandi babahoye gusa uko baremwe. Ariko hano twitonde inzego zibishinzwe zikore iperereza, maze nizimara kugira icyo zitangaza aribwo tuzagira abo dutunga intoki!
Uwo muzamu niba atarashiramo umwuka yatanga amakuru yabo yabonye nuko Bari bameze yewe wasanga bari banasanzwe baza gusura uwo mubyeyi wishwe,nanone niba ari hafi yu muhanda nkuko mwabyanditse biroroshye kumenya aba mwishe.
leta nirebe uko yashyira za cameras ku mihanda,zafasha cyane
abakora ibi baragirango ubumwe nu bwiyunge mu rwanda busubire inyuma
Mubareke ntibazi ibyo bakina nabyo bizabagaruka ndetse bizagaruka nabazabakomokaho nta Mahoro y’Umunyabyaha bazakomeza bazerere ntabuturo bazabona Ku Isi
yewe ndabona hakuiliye kubakwa n’urwibutso special ruzajya rugaragaza ubugome bwabo nyuma ya genocide bakoze, kuko iyonayo ni continuité ya genocide kandi ubugome bahoranye bwarabokamye bwababanye karande kuberamaraso banyoye imyaka nimyaniko, muragapuuuuuuuu
Kwica inzirakarengane subutwari ahubwo nubugwari,ushobora kuvuka kugisambo ariko ukaba padili,ntukavuge abazabakomokaho nkaho ariwowe ugena ahazaza iyi niyo mpamvu abantu nkatwe bavukiye hanze tuba twumva tutaza mu rd rufite amatiku yamoko nkayo ,njua ngira ipfunywe ryo kwitwa umunyarwanda gusa H E PK akangarurira ikizere Uwo mubyeyi Imana imwakire ababikoze izabagaragaze.
Abantu bagiye kwica barikumwe n’umugore, ababo barafatwe tu. BARAFATWA rwose.
Mbega akaga ariko aba banyagwa bazunamura icumu ryari koko? Imana imwakire ntakindi navuga kuko birarenze
mbese kuki umuntu yicwa mugahita muvuga ngo yishwe n’interahamwe etc? KUKI SE ATARI ABAJURA BABA BAMWISHE? Hari n’igihe yaba yishwe na bene wabo….ubuse abacikacumu bicwa mu RWANDA bose bicwa n’interahamwe? YEWE NDABONA MU RWANDA DUFITE IBIBAZO BIKOMEYE CYANE.
Ese wowe ko numva uvugira interahamwe ibyo zakoze ninde utabizi? Upfana iki nazo ko numva bazivuga ukababara?
Icyo avuze kitumvikanan ni iki? Kuki wemeza ko ari interahamwe? Reka nkwibarize, izo nterahamwe zanyuze he abasirikare bacunga umutekano bahora mu mihanda muri karitsiye? Cg ntuhazi ? ahaaa, nyamara ibi bintu ni urujijo, Imana idufashe gusa.
tuvugishije ukuri gushyuha mu mutwe byatewe n’uwanditse title kuko iyo bavuga umugore usanzwe byari kwumvikana abantu ntibatekereze kure. kuko iperereza ritaraba ntago yari guhita yemeza ko yazize ko yarokotse..banyamakuru mujye mwirinda kwandika inkuru zikora ku mitima y’abantu ngo mu zihe title iri sensitif nk’iriya iperereza ritarajya ahagaragara(iriya isubiza ubumwe n’ubwiyunjye twari tumaze kugeraho). bitewe n’ibihe bibi turimo ndumva kuko abamwishe ntawe uzi icyari kigenderwe utari guhita uyiha title imeze kuriya.
ntimunyongere comment kuko mbanenze
ko ubavugira se nizo nyine
Rimwe na rimwe revenge irakenewe
You are not serious Mr
ntiraba harya? egokooo Yezu tabara
Mana weee birababaje nukuri,ntamapnvu yo kwizera ngo byararangiye nuguhora ducanye amaso kko umugome aracyahari,nihanganishije umuryango wa nyakwigendera,kd poloce turabizera mukore iyo bwabaga rwose mudufashe uyumugome aboneke abere abandi isomo,mukomere kd mukomezanye muribi bihe bitoroshye,murakoze
abantu bica gutya barazwi! Churchill niwe wavuze ngo ““the fascists of the future will be called anti-fascists”
Rip mubyeyi mwiza! Imana itabera ihumure maso abasigaye ntitugwe mumutego wo kwangana aribyo Satani ashaka.
Ngo so yishwe n’iki? Inzego z’umutekano se zirica? Mwagiye mureka guharabika Igihugu, iyo muvugira interahamwe mwe muba mutaniye he nazo?
Kimana ihangane nawe utaye ururimi nta nterahamwe ziri muri leta gusa tubabajwe na Nyakwigendera kandi ndizera ko abamwishe bazafatwa byanze bikunze ni agasuzuguro kandi abacitse ku icumu ni muhumure ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka abo babikoze ntawundi bazica. Intare mumutara zicaga inka ariko nazo ntizongeraga, ariko inka ziracyariho nyamara intare ubu dutunze izavuye muri Afrika yepfo. Inama nagira abicanyi niba bakunze ubuzima bwabo nibubahe ubwabacitse kwicumu.
Umva iyo nterahamwe nayo ngo ni shima Rwigara aho wanterahamwe we siwowe wamwishe Imana izabikubaza
Bavandimwe banyarwanda, nimurekere aho ahubwo musabire Nyakwigendera kandi musabire n’igihugu cyacu Imana Ikirinde umuzimu wo kwica. Njye Umwicanyi wese mwita “UMWICANYI” kandi nta rindi zina akwiriye. Nta gihamya dufite yo kugira uwo dushinja. Gusa birabaje. Abacitse kwu icumu nabo dukwiriye kutagwa mu mutego nk’uw’abicanyi. Ushobora gusanga uwo dukeka ko atari we mwishi ariwe watumazeho abantu. Naho uwabajije niba inzego z’umutekano zishobora kwica azabibaze abari bashinzwe kurinda umutekano muri 1994. Barishe kandi bica abo bagombaga kurinda. Kandi ga ngo ingoma zisa ntacyo zipfana!!! Ni ukwihangana tukanga ikibi tugaharanira ukuri n’ubutabera aho kuba abafana b’ingoma mpotozi zagiye ziranga Urwanda.
Nshuti Banyarwanda, mwikita ku bugoryi bw’abicanyi ngo namwe muvuge ibidakwiye. Nta wuzi mu by’ukuri niba yishwe n’interahamwe cg undi mukeka kuko haracyakorwa ubushakashatsi. Twikomereze inzira y’ubumwe kuko wowe uhise utekereza kwihorera ibitekerezo byawe ntaho bitaniye n’uwakora biriya yitwaje ubwoko. Imana ifashe abantu ikintu cyose gikoma muhita musubira mu ndorerwamo y’amoko muhinduke. Ndabagaye pe. Kuba uri umututsi, umuhutu cg umutwa ntabwo byacana itara. Kora witeze imbere va mu matiku. Imana izi byose ihorere umuryango w’uyu mu mama kandi ababikoze bazabiryozwe. Twibuke dusigasira ibyagezweho.
Abantu nkaba nibafatwa bagakuiye guhita baraswa nabo kuko ntacyo bamariye societe
yewe sinabajya kugororwa ngo bazagororoka wapi ,nabashaka gusubiza ibintu inyuma , ariko ntibashobora gusenya ibyagezweho baribeshya
mana yange we abanyarwanda koko tuzigishwa kubana neza kugeza ryari? gusa abafite umutima muzima uzirikana abandi tufatanye twicungire umutekano kuko biragaragarako harabagifite ingengebitekerezo ya genocide mbese muribamwe ntabwiyunge ahubwo nagahenge batanga nugutinya itegeko nubuyobozi bwiza dufite butarebera ibyiza. gusa uyu mumama imana imwakire mubayo kuko numuziranenge
Imana ivume umunsi aba bagizi ba nabi bavutseho.Ikibi kiranze gikomeje kunesha icyiza mu Rwanda.
Nta migambi dufite nk’abana b’abantu yatugeza kundunduro yikibi.Nyamara ibi ntibizakomeza.Bidatinze amaraso y’abana bu Rwanda bazira uko bavutse azabavutsa ishya n’ihirwe. Bazahorana intimba kumutima bicuza cg baticuza ni igihano cy’Imana. Imana izi byose ihorere umuryango w’uyu mubyeyi kandi ababikoze bazabiryozwe. Twibuke dusigasira ibyagezweho.
Bavandi mbere na mbere mwibaze ku muntu wica undi saa mbiri z’amanywa????ubundi mbona igihe isi izaba itarumva ko kugirira nabi umuntu nawe ubigiriwe byakubabaza sinzi rwose.turi abanyarwanda kandi duharanire u Rwanda rwiza.Habayeho za ”Kangura”ariko se nibaa uno munsi hari noneho website urashyiraho comment nkahita nyibona tukaba tuzanyemo iby’amoko byazatugeza he.Ubundi mbona ari ubugoryi umututsi ni iki umuhutu ni iki dutandukaniye he se usibye ibitekerezo by’ubugoryi twishyiramo,gihari byaba byiza kwa muganga bavugaa ngo amaraso ya ”groupe sangue Oy’umututsi/umuhutu”.Icyo njyewe mbona nuko Abanyarwanda turi injij,injiji*100000000.Wenda muzapfe kuko ntihabura ibiteranya abantu ari ku moko ho uzamenye ko ari ubugoryi bwa mbere.Ndacyari muto kandi mfite inzozi zicyo nzamarira u Rwanda gikomeye ariko ku bwanjye nta na rimwe nzababarira umuntu ugendera ku bwoko agahungabanya umutekano w’abandi.
Mubatanze ibitekerezo hano niwowe naha igihembo
Buri wese ugendera kubwoko azatsindwe mu izina rya Yesu ntawutifuza kubona urwanda rwuje ubumwe maze buri wese akiyumvamo ubunyarwanda kurusha uko yakwiyumvamo tutsi/hutu or Twa Imana iguhe ahazaza heza nshuti!
Diana, you’re right.
Birababaje kuba ibintu nkibyo bikorwa mucyunamo
Kubwanjye nakumva ari Genocide ideology
Mana yanjye ibi bintu muvuga si byiza pe kuko nibyo byatumye Igihugu cyacu kibamo ibidakwiye ahubwo mureke dusengere umuryango wa nyakwigendera Christine tunamusabira kuruhuka amahoro ariko kandi na bicanyi nabo Imana izabahana bafatwe baryozwe ibyo bakoreye nyakwigendera. RIP christine!
iri perereza police ivuga tuzaritegerza turinde dutagangara. dore aho nibereye!
ntukabye muvandi uwakubaza Imbwa yahawe akazi muri Leta wayibona Koko ibyo ni iteshagaciro ntaho utandukaniye n’abavugaga ngo bari kwica inzoka kandi ari umuntu bishe rwose ibibi bijye bigawa ariko tudahanisha icyaha ikindi, gusa abakoze ubu bugome bashakishwe nibaboneka bahanwe by’intanga rugero ,gusa guhita tubihuza no guhohotera abarokotse nibwirako hakiri kare impamvu ya mbere ni uko hari mumasaha y’amanywa kuburyo ababikoze bari benshi kuburyo guhuza Uwo mugambi byagoora ikindi kuba hari mu masaha y’inama isoza icyunamo (keretse niba kigali ho batarakoze inama yo gisoza icyunamo)kuburyo bigoye kwibwira ko uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi yaba atagiye mu nama, gusa nubwo umuntu atakwirengagiza guhuza byinshi mu iperereza ariko no kuba umwana we yari aherutse kuza kumusura (Wenda hari ibintu bihenze yari yamuzaniye bakaba bashakaga kubyiba )cg kuba yari arimo kubaka etage bakaba bamukekagaho amafrw menshi bakaza kuyiba ARIKO HARIMO AMAYOBERA PE BANTU BAHANGAARA KWIBA BISHE KIGALI KU MANYWA birababaje cyane
iyi si koko izashirana no kwifuza kwabayo buri munsi badutoza never again arko bamwe nibabyumva. Imana yagaragaje abo bagizi banabi koko. ko hari byinshi baba bagarura muri twe kdi twariyubatse.gusa uwo mubyeyi. aruhukire mumahoro. nubwo aruhutse atabishakaka. ibyo bigizi byanabi bisize umwana mugahinda.Imana izabibaryoze na leta ubwayo.so Rip maman.
Ariko amaherezo mwankoramaraso mwe namwe muzapfa. birandenze
Imana imwakire mubayo kd imuhe ikiruhuko kidashira gusa kwigaragaza uko sibyiza little police ikore niyo uzagaraza ukuri
Yewe yewe !! Mbega ubwicanyi! Ibyuma … neza neza bimeze nk’ibyaberaga i Burundi mu bihe by’iyicwa ry’ababikira bo mu Kamenge … none bigeze n’iwacu. Ndahamya ko n’ababikora ari bamwe. Kunigisha imigozi byo tubiheruka muri afurika y’epfo. Rwanda waragowe!
GUHANA BY’INTANGARUGERO BYABA UMUTI URAMBYE.IBYO GUSABA IMBABAZI KU CYAHA CYO KWICA BYIBAGIRANE, ABIBYE IBITOKI BAJYE BASABA IMBABAZI BABIGARURE, ARIKO UWISHE UMUNTU NKUKO ATASHOBORA KUMUGARURA ABE NAKO YISHYURA IBYO YAKOZE ATURE MURI GEREZA UBUZIMA BWE BWOSE.MURAKOZE NIKO MBIBONA.
A clever killer learns how to cover his tracks= umututsi wumuhanga ashobora kwica undi mututsi agakora kuburyo byitirirwa interahamwe, cyane cyane muri ibi bihe byagahinda turimo byokwibuka inzirakarengane zabatutsi zishwe n’abahutu babaziza gusa ko ari abatutsi
Ikindi==>.Mumategeko ahana ( droit pénal) haranditse ngo ACTORI INCUMBIT PROBATIO,CONTRA FACTUM NON DATUR ARGUMENT bisobanye ngo ntugashinje umuntu icyaha kandi ntagihamya ubifitiye ariko mugihe uwo ushinja wamufatiye mucyuho urubanza ruba rwiciye, Tujye twirinda guhubuka noguca imanza vuba vuba ahubwo tureke polisiibifitiye ubunyamwuga kandi ibisobanukiwe ikore iperereza tureke ubugenzacyaha bucukumbure bugaragaze abakoze amahano, tureke inkiko zerekane kumugaragaro abishe uyumudamu abo aribo, naho gukeka ngo ubwo uwishwe ari umututsikazi wumucikacumu ntakabuza yishwe nabahutu ibyo njye ndabyamaganye kumugaragaro, abahutu sibo bonyine babamo abicanyi kandi abatutsi bose siko bakundana hagati yabo, GUKEKA NIKO KUBESHYA,kwihutira kuvuga ngo uyu mudamu yishwe n’abahutu b’interahamwe nkuko comments hafi yazose zibivuga nsanga ari ubuhezanguni bamwe mubatutsi bibitsemo bwokumvako akabaye kumututsi kose kazajya kagerekwa kubahutu nkuko kera akabaga kumuhutu kose kahitaga kagerekwa kubatutsi, none se niba leta yubu itangiye kureka abaturage binjiji bagakora nkabo kuri leta yakera izo leta zombi zaba zitaniyehe? umututsi azajya yica undi byitirirwe abahutu, umuhutu niyica undi abahutu bati abatutsi batwiciye umuntu, imitekerereze nk’iyi ishobora gukurura umwiryane mugihugu kubera ubujiji nokudasobanukirwa n’amategeko!! abahutu bose sikobakundana hagati yabo kandi n’abatutsi bose siko bakundana hagati yabo, umuhutu ashobora kwica undi muhutu agakora kuburyo byitirirwa abatutsi, bityo akaba asibanganyije ibimenytso ari nako yinjije uburozi bwivanguramoko mumitima ya benewabo ugasanga umuhutu yishe undi bikitirirwa abatutsi noneho abahutu benewabo bagasigara bareba ikijisho abatutsi, umututsi nawe akica undi mututsi agakora kuburyo byitirirwa abahutu!!! MUBITEKEREZEHO NTIMUKABE NKIJIJI ZITAKANDAGIYE MWISHURI MUJYE MUFATA UMWANYA WOGCUKUMBURA,MURI INVESTIGATION CRIME nizeko habamo ibintu bita cyane cyane nk’umututsi wanga undi amwishe mugihe cyokwibuka ntahandi abantu batunga amaso usibye kbahutu kuko aribo interahamwe zikomokamo! iyo reta iyobowe nabanyabwenge nka kagame yirinda kugendera kumarangamutima, naho iyo igendeye kumarangamutima birangira abaturage basubiranyemo nkomuri central africa kubera ubwenge buke bw’abaturage akenshi bapfa ubusa bakagwa mumutego wibyo batanazi, ikindi kandi umuhutu ashobora kwica umututsi ariko bidaturutse kubuterahamwe kuko hari abatutsi barokotse bicwa nabazungu none se abo bazungu kuki batabita interaamwe? kuki zbahutu bicwa nabazungu kuki abo bazungu badahabwa izina ry’inynenzi??
BANYARWANDA MWAVUYE MUBUJIJI MUKIYAMBURA UWO MWAMBARO W’AMOKO KO NTACYO UZABAGEZAHO!! None se uriya mututsikazi wishwe kombona yari umuherwe kuki ataba yazize imitungo ye? niwe mututsi wambere se waba uishwe azira imitungo ye? kuki se ataba yishwe nabavandimwe be bahafi kugirango namara gupfa imitungo ye bayizungure? TUJYE TWIBUKAKO HARI NABAHUTU BAROKOYE ABATUTSI, TUJYE TWIBUKAKO HARI ABAHUTU BISHWE BAZIRA KWITANGIRA ABATUTSI, TUJYE TWIBUKAKO ABATUTSI BOSE HAGATI YABO ATARIKO BAKUNDANA
Byose birashoboka Tureke polisi n’inkiko bitugaragarize abakoze amahano kandi abishe uyumudamu nibaba ari abahutu bazahanwe byintangarugero, nibaba ari abatutsi nabwo bazahanwe byintangarugero kuko icyaha kitagira ubwoko, umwicanyi ninkundi
Ndangije nifatanyije numuryango wababuze umuntu kandi mbifuriza gukomera nokwihangana
Uvuze neza cyane. Nanjye niko mbyumva. Abanyarwanda dukomeze dukundane, dukomeze dufashanye, amoko yacu si kamara igikuru ni ukugira ubumuntu muri twe. Twe kugwa mu mitego y’abashaka ko dusubiranamo.
Ibi ni agahomamunwa! Ubu bugome buzagira iherezo.Ntamuntu n’umwe ufite uburenganzira bwo kuvutsa umuntu kubaho kuko Imana niyo yamuremye kandi ntizabura guhorerera amaraso y’inzirakarengane!Abakoze ibi bakwiriye kureberwa mundorerwamo y’inkora maraso ntabwo bakwiye kureberwa mundorerwamo y’amoko, kuko ibyanyuma ntahandi byaba biganisha igihugu atari mubyo cyavuyemo. Aa=bacitse kw’icumu usanga rimwe narimwe basabwa ibirenze: Kubabarira–ntabwo byoroshye keretse uwabashishijwe n’Imana. Agahinda n’ishavu duterwa no kubura abacu byegutuma tutabona aho duhanze amaso: gutera imbere no kubaho kandi kubaho neza! Abicanyi tubabone nk’abicanyi twekubabona nk’ubwoko. Ibibizadufasha kubana no gufatanya twibona nk’abanyarwanda ariko cyane cyane nk’aabantu kuko niko Imana yaturemye: Ntiyaturemye turi abatutsi, abahutu cyangwa abatwa, yewe ntiyanaturemye turi abanyarwanda–yaturemye turi abantu!
UYU MUBYEYI WISHWE IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHYIRA. TWARI TUZIKO DUKIZE INTERAHAMWE ARIKO NDABONA ZIKIRIHO! IMANA NIDUTABARE KUKO NIYO IFITE UBUSHOBOZI BWO KURENGANURA ABAROKOTSE GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994
POLICE NIKORE IBYAYO CYANGWA INGABO ZATUROKOYE ZISHAKIRE ABO BICANYI.
Uri Tushabe koko ! Abarokotse jenoside 94 nibo bazi neza uko interahamwe zikora. Zikoresha imihoro n’ubuhiri ntabwo ari ibyuma imigozi na buji.
Iyo wumva, uba wunguka ibindi bitekerezo utari uzi! ariko iyo urimo kuvuga, uba usohora ibitekerezo biba bikurimo imbere!
Muge muvuga bikeya ncuti zange, umunywa ni agace gatoya ugereranyije n’umuntu wese!
abagome nta bara bagira! mutegereze ababifite mu nshingano bazatanga ukuri kubyihishe inyuma.
Imana imwakire kandi niyo yonyine izi ukuri (RIP maman)
Nchigikiye ibyo abiyise Ana, Nkusi, Mbabazi, Patience na Sam bavuze Ariko ugaya umunyamakuru interuro yahaye inkuru simbyumva wagirango se inkuru ayite ate? Banyarwanda twisubireho kuko ningiombwa ngo tuzarubanemo nurwacu twese nka Abanyarwanda
Iyo nsomye article nk’iyi ibabaje,ndamanuka ngasoma n’ibitekerezo byatinzweho ariko iyo mbonye intambara y’ibitekerezo by’abantu bandika ikinyarwanda nezs mpita nibaza ibibazo bibiri.
1. Ese ubu uwaduhuriza ahantu turebana twisanzuye twaganira cg twskiranurwa na police?
2.Ese abanyarwanda twsriyunze koko cg ni mu bitabo gusa?
Iyi ntambara yo kuri social media irakakaye
Uwo mugore yishwe ni nzego za leta mureke kubica kuruhande niyihe nterahamwe yakwica umuntu ikanamuhambira ikanacana buggie iruhande rwigitanda kandi iziko igomba guhita ihunga? Ntabwo yakora ibyo byose kuko yaba ifite igihunga,abantu babikoze babikoze bitonze kuko bari baziko nta muntu wabafata,umuntu wabwiye itangazamakuru ko yabonye abagabo 2 hamwe nu mugore umwe nawe kuko yabonye abaribo nawe muraje muzumve ngo yaraphuye mu buryo bukunda gukoreshwa ngo yariyahuye cyangwa ngo yishwe kubera imitungo
Naho iperereza ryo bizamera nkayandi yose nta byavuyemo bajya batangaza
.Nshingiye ku bikorwa by’interahamwe aho byagejeje Urwanda n’abanyarwanda,ngshingira kandi ku myitwarire idahwitse igaragazwa na bamwe na bamwe yo’kwangiza indangagaciro za muntu,Ndasaba buri muntu wese wifitemo ubuntu ko agomba guha agaciro mu genzi we kandi akamuhugura igihe cyose abonye yataye umurongo w’ibyiza hatitawe ku moko n’icyo umuntu aricyo cyose.Yaba adahugurika ukamuteza mwene so cg hakitabazwa ibindi bihano hashingiwe ku itegeko
Rungano,muve mu moko.uwishe uwo mubyeyi wese hatiyawe ku cyo aricyo,iyaba yarafashwe agahanwa byanaba ngombwa nawe akicwa.Nta kiza cyimurimo kandi ikibi cyose baracyijugunya.RIP MUBYEYI.
Comments are closed.