Abakozi ba Banki y’ubucuruzi y’Abanyakenya (KCB) bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguwe mu rwibutso ruherereye mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga. Muri iki gikorwa Umuyobozi w’iyi Banki ishami rya Muhanga Bayiringire Louis yavuze ko kwibuka bitagomba guharirwa abarokotse gusa. Aba bakozi ba Banki y’ubucuruzi y’Abanyakenya bavuga ko batekereje kunamira inzirakarengane […]Irambuye
Tags : Kwibuka
Abanyeshuri n’abayobozi mu kigo cya IPRC-Kigali bibutse abahungiye muri iki kigo, bakicwa nyuma yo gukora urugendo rw’umusaraba rugana i Nyanza bitewe n’akagambane k’abategetsi bariho ndetse no gutereranwa umuryango w’abibumbye wari ufite ingabo mu Rwanda. Photos: BIRORI Eric ububiko.umusekehost.com Irambuye
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 25 Mata 2014, nibwo Ikigo nderabuzima cya Mbuye, giherereye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, kibutse abaganga, abarwayi, abarwaza, ndetse n’abandi bakozi bakoreraga icyo kigo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994. Icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20, kikaba gikozwe niki Kigo nderabuzima […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu Uruganda rukora ibinyobwa bitandukanye mu Rwanda, BRALIRWA, rwibutse abahoze ari abakozi baryio bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagera kuri 60. Muri iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cyayo kiri i Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, abayobozo ba BRALIRWA bemeye kuzafasha abana bakomoka kuri iriya miryango kuzabona akazi kababeshaho. Freddy Nyangezi Biniga ushinzwe […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri tariki 15 Mata, Abatuye mu murenge wa Rusororo n’incuti zabo bifatanyije mu muhango wo kwibuka ku ncuro ya 20 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, banashyingura mu cyubahiro imibiri 287 irimo 276 iherutse kubonwa mu cyobo kiri iruhande rw’ishuri. Bose hamwe bashyinguwe mu rwibutso ruri mu cyahoze ari urusengero rw’itorero Anglican ruherereye mu […]Irambuye