Tags : Kirehe

Umusaruro: i Nyanza bahuye na nkongwa, Kirehe, Gatsibo, Kayonza ubu

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yakusanyaga ibitekerezo mu bahagarariye abahinzi mu turere tunyuranye tw’igihugu, bamwe muri bo batanze amakuru y’uko umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo wifashe aho baturutse, Kirehe, Kayonza na Gatsibo nga nta nzara igihari kuko bireze, muri Nyanza bahuye na nkongwa bityo ubu ntibiteze umusaruro mwinshi, Rusizi na Kamonyi ho ngo hamwe bimeze […]Irambuye

Kirehe: Umushinga KWAMP wakoresheje  miliyari 45 ukura abaturage mu bukene

Kuri uyu wa gatatu nibwo imirimo ya nyuma yo guhererekanya impapuro zikubiyemo ibikorwa by’uyu mushinga wa KWAMP (Kirehe Community Based Watershed Management Project) zashyikirijwe Akarere ka Kirehe imbere y’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Nsengiyumva Fulgence wasabye ko ibikorwa by’umushinga byazabungabungwa neza. Uyu mushinga wari ufite ingengo y’imari ya miliyoni 50 $ (Miliyari 45 […]Irambuye

i Mahama: Mu cyumweru hashobora kubyarira abakobwa n’abagore 50 badafite

Inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe haravugwa ikibazo cy’ubwiyongera bw’abakobwa babyara n’abatwita inda z’indaro (zitateganyijwe). Iyi nkambi ya Mahama ibamo abasaga ibihumbi 50 biganjemo abagore n’abana n’urubyiruko, abayirimo baravuga ko hari ikibazo cy’uko abana bo bakomeje kwiyongera ku bwinshi, kuko ngo abangavu bayirimo babyara umusubirizo. Bavuga ko hari ubwo mu cyumweru […]Irambuye

Mahama: Impunzi z’Abarundi zicuruza zizahabwa Frw 120 000 nk’inyunganizi

*Impunzi 177 ni zo zizaherwaho buri umwe ahabwa 120 000 Rwf. Inkambi y’impunzi z’Abarundi ya Mahama iherereye mu karere ka Kirehe, icumbikiye impunzi zigera ku bihumbi 45, bamwe bakora imirimo itandukanye ibyara inyungu, nk’ubucuruzi n’ubukorikori kugira ngo ijye ibunganira mu mibereho badateze amaso ku byo bahabwa n’imiryango ntera nkunga gusa, nibo bazaherwaho mu guhabwa inyunganizi […]Irambuye

Kirehe: Abanyarwanda bafatanya n’Abarundi kwiba inka bakazijyana i Burundi

Mu murenge wa Gahara akarere ka Kirehe mu Burasirazuba bw’u Rwanda haravugwa ubujura bw’amatungo arimo inka, zibwa zikajyanwa mu gihugu cy’u Burundi. Abaturage twaganiriye batubwiye ko hari izimaze gufatirwa muri iki gihugu, ngo zibwa n’Abanyarwanda bafatanyije n’Abarundi. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gahara buvuga ko nta Murundi uza kwiba mu Rwanda, ahubwo ngo Abanyarwanda biba inka Abarundi […]Irambuye

Kirehe: Rusumo hagiye kuzamurwa umujyi w’ikitegererezo mu Karere

Nyuma y’uko imirimo yo kubaka Isoko ndengamipaka ku mupaka wa Rusumo itangiye, ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buratangaza ko bufite intego zo guteza imbere igice cyegereye umupaka w’u Rwanda na Tanzania kikaba icyitegererezo mu Karere. Mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwavuze ko bwishimira uburyo imwe mu mihigo bwahize muri […]Irambuye

Kirehe: Abayobozi ba koperative ihinga urutoki barashinjwa kunyereza umutungo wayo

Abaturage basaga 900 bo muri Koperative y’abahinzi b’urutoki yitwa KOBAMU yo mu murenge wa Musaza, akarere ka Kirehe, mu burasirazuba bw’u Rwanda,  barashinja ubuyobozi bw’iyi Koperative kuba haranyerejwe imitungo yabo irimo imirima yabo bahingamo ndetse n’imodoka bari baraguze. Ubuyobozi bubishinzwe  mu karere ka Kirehe butangaza ko ibi bibazo batari babizi ariko ngo bigiye gukurikiranwa kugira […]Irambuye

Kirehe: Abaturage barasabwa kwitondera abavuzi gakondo

Mu gihe ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda rigeregeza kubaha umurongo ngengamikorere, urwego rushizwe ubuzima mu Karere ka Kirehe rwo rurasaba abaturage kwitondera abavuzi gakondo banyanyagiye hirya no hino mu Mirenge kuko ngo hakirimo abitwikira ubu buvuzi bakangiza ubuzima. Mu Karere ka Kirehe, ubuvuzi gakondo ntiburagira umurongo ufatika, dore ko nta n’umubare ufatika w’ababukora uzwi. Abavuzi […]Irambuye

Kirehe: Ikamyo yo muri Tanzania yagonze Coaster ya Matunda

Ni impanuka yabaye ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri uyu wa kabiri mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe aho ikamyo yari ivuye muri Tanzania yagonze imodoka ya Toyota Coaster yari itwaye abantu umunani bagakomereka. Bose bajyanywe ku bitaro bya Kirehe, umushoferi w’iyi modoka niwe wakomeretse bikomeye cyane. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina avuga […]Irambuye

en_USEnglish