Digiqole ad

Umusaruro: i Nyanza bahuye na nkongwa, Kirehe, Gatsibo, Kayonza ubu nta nzara

 Umusaruro: i Nyanza bahuye na nkongwa, Kirehe, Gatsibo, Kayonza ubu nta nzara

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yakusanyaga ibitekerezo mu bahagarariye abahinzi mu turere tunyuranye tw’igihugu, bamwe muri bo batanze amakuru y’uko umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo wifashe aho baturutse, Kirehe, Kayonza na Gatsibo nga nta nzara igihari kuko bireze, muri Nyanza bahuye na nkongwa bityo ubu ntibiteze umusaruro mwinshi, Rusizi na Kamonyi ho ngo hamwe bimeze neza ahandi imvura ntiyahageze neza.

Ubwo Umuseke wasuraga mu Kinigi mu karere ka Musanze muri Kanama 2016 ibirayi byari bitangiye gushora

Ayinkamiye Fortunee, yari yaturutse mu Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba ati “Iwacu twabonye imvura bitinze, abahinze mbere imyaka irapfa, abahinze nyuma imyaka igiye kwera ndumva nta kibazo.”

Uyu muturage avuga ko abahinzi icyo bamenya cyangwa bafashwa kumenya cyane ari uguhinga ku gihe nyacyo.

Damascene Biziyaremye wo mu karere ka Kirehe, we ati “imvura iragwa ariko ntabwo igwa ahantu hose. Gusa, mu minsi ishize hari inzara nyinshi, ariko imvura imaze kugwa ibintu byagiye byera, imboga ziramera, bivuze ngo abaturage ntabwo bapfa, keretse wenda mu mirenge imwe n’imwe niho itagwa …, Ibishyimbo byari uko (ntibyeze neza) ariko dufite ikizere ko ibigori bishobora kuzera kubera ko imvura iri kuboneka.”

Uwaturutse mu karere ka Kayonza, we yavuze ko imyaka yaho imeze neza, ati “Ibishyimbo byareze abantu batangiye gusarura, ibigori bimeze neza ndumva tuzagira umusaruro mwiza.”

Mu karere ka Gatsibo, uwahaturutse ati “Batangiye gusarura ibishyimbo, ibigori na byo bimeze neza uretse ko abaturage baba biteguye gutanga amafaranga menshi ku itangira ry’amashuri.”

Umwe mu baturutse mu karere ka Nyanza, we ati “Mu by’ukuri iwacu ntabwo ibintu bimeze neza, turi muri Koperative y’ibigori ariko byajemo nkongwa ntibizera, ku rundi ruhande ibishyimbo bamwe bari gusarura ariko umusaruro ntuzamera neza.

Mu by’ukuri ikibazo cy’inzara kirahari, uretse ko tutacika intege, kuri ibyo by’ibigori nidutera imiti wenda hari icyo twazasarura ariko ntabwo umusaruro uzaba mwiza. Iyo ugeze ku isoko ukabona uko ibiciro bihagaze uhita ubona ko hari ikibazo.”

Masengesho Bea waturutse mu karere ka Kamonyi, ati “Ibintu byari bimaze gusobanuka neza, ku bihingwa bimwe na bimwe. Ibishyimbo bireze, ikibazo kigihari ni imyumbati idahari mu karere k’Amayaga, ariko urebye nta nzara ihari nk’uko mu minsi ishize byari bimeze.”

Uhagarariye ihuriro ry’abahinzi b’ibirayi muri Nyabihu, na we ati “Mu bihe bishize ibirayi byarabuze, navuga ko ubu habonetse ibirayi byinshi, umusaruro urashimishije, navuga ngo Uwiteka yadukoreye ibikomeye.”

I Rusizi ngo imvura yaguye itinze, mu mirenge imwe n’imwe yabashije guhinga bigaragara ko bazabona umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo, ariko nk’uko bitangazwa n’umwe mu bahagariye abahinzi muri umwe mu mirenge ngo hari umurenge wa Nzahaha ureba mu kibaya cya Bugarama, n’igice cy’Umurenge wa Rwimbogo niho ngo batabonye imvura.

Ati “Babuze imvura bagerageza guhinga imyumbati bakererewe niho hagaragara ko umusaruro utazaboneka, ariko dukurikije uko mu yindi mirenge bimeze abo bavandimwe tuzabafasha babone ibyo kurya.”

Umunyambanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi, Nsengiyumva Fulgence yabwiye aba bahinzi ko bikwe ko politiki y’Ubuhinzi ivugururwa, ubuhinzi bugatera imbere umusaruro ukiyongera bishingiye ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yashimiye Leta uko yagobotse abaturage mu Ntara y’Iburasirazuba bahuye n’amapfa.

Nsengiyumva Fulgence yavuze ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igiye kumanuka mu mirenge yose ikareba uko umusaruro uzaboneka wazabungabungwa, ugahunikwa kandi ukarindwa abashaka gukubirana abaturage mu byitwa ‘kotsa’ imyaka.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • HALI IBINTU BIMWE NA BIMWE BYANDIKWA N’ABA BANYAMAKURU NKABYISHISHA.

    • Nkuko nyakubahwa Fulgence abivuze,services zabo nizimanuke zikore évaluation zuko ikibazo cy’inzara kimeze mu gihugu..niba hari aho bejeje byinshi bahunike..Ariko sinunva n’ukuntu bahunika kandi mu duce tumwe tw’igihugu bakeneye ko bagenzi babo bo mu tundi turere babagoboka..

  • Erega inzara ntirangizwa n’amagambo cyangwa kuvuga gusa ngo yarangiye! Irangizwa no gukora! Amadisikuru yo kuvuga ngo ntidushonje nyamara rukinga babiri siyo azagabanya ibiciro by’ibiribwa kumasoko! Ikigaragaza ko inzara yagabanyutse ni igabanyuka ry’igiciro cy’ibyari byarabaye ingume kw’isoko ry’aharangwaga inzara. Naho kwambika umutaka umugezi ntabwo ari uguhisha ko urimo amazi!

Comments are closed.

en_USEnglish