Tags : Kirehe

Inama Njyanama yirukanye uwari Vice Mayor wa Kirehe uregwa Ruswa

Inama Njyanama idasanzwe y’Akarere ka Kirehe yateranye kuri uyu wa 16 Kamena 2015 yahagaritse ku mirimo Jean de Dieu Tihabyona wari umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu w’Akarere ka Kirehe kubera ibyaha bya ruswa akurikiranyweho bihesha isura mbi urwego rw’Akarere nk’uko bitangazwa n’ubuvugizi bw’aka karere. Tihabyona yatawe muri yombi i Kigali tariki 12 Gicurasi 2015 akurikiranyweho ibyaha […]Irambuye

Amb. Erica Barks wa USA yasuye impunzi z’Abarundi ‘azirema agatima’

Iburasirazuba – Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Erica Barks-Ruggles ubwo kuri uyu wa kane yasuraga inkambi iherereye mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe yabwiye amagambo akomeza izi mpunzi ko igihugu cye kiri gushyira igitutu kuri Perezida w’u Burundi ngo agarure amahoro mu gihugu, abahunze nabo batahe. Ambasaderi Barks-Ruggles yaje […]Irambuye

Kirehe: ‘Gitifu’ w’Umurenge wa Nyarubuye yatawe muri yombi

Antoine Karasira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe yatawe muri yombi na Police akurikiranyweho kugira uruhare mu micungire mibi y’amafaranga agenerwa abakene muri program ya VUP(Vision Umurenge Program). Gerard Muzungu Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye Umuseke ko koko uyu muyobozi afunze ariko iperereza rigikorwa ngo hamenyekane ayo mafaranga yacunze nabi uko angana. Inspector of Police Emmanuel […]Irambuye

Kirehe: Abaturage barashinja ubuyobozi kubahitiramo ibyiciro by’ubudehe

Mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba ubwo hasozwaga ukwezi kwahariwe   imiyoborere myiza, abaturage bo mu murenge wa Mahama bagaragaje ko batishimiye uko bashyizwe mu byiciro by’ubudehe, bavuga ko bashyizwemo   n’ubuyobozi ku ngufu. Abaturage bavuga ko ibyiciro by’ubudehe bakoreye mu nteko yabo y’umudugudu nyuma baje gusanga byarahinduwe n’ubuyobozi. Umwe mu baturage yabwiye Umuseke ati “Abaturage […]Irambuye

Kirehe:Abahinzi b’ibigori bababajwe cyane n’igiciro gito bagurirwaho

Abahinzi b’ibigori bo mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe bibumbiye muri koperative yitwa KOVAMIS bavuga ko bababazwa cyane n’igiciro bari kugurirwaho umusaruro wabo bejeje muri ‘season’ aho 1Kg imwe y’ibigori bahabwa amafaranga 178 umusaruro wageze ikigali ariko umuhinzi akagerwaho n’amafaranga 130 ku kilo. Aba bahinzi bavuga ko imbaraga bashora mu buhinzi atarizo babona […]Irambuye

Imyumvire yo ‘kuniganwa ijambo’ igenda icika – Min Kaboneka

Kigali, 20 Ukwakira 2014 – Mu nama nyunguranabitekerezo ku byavuye mu kwezi kw’imiyoborere kwatangiye kuwa 22/09/2014 kukaba kugiye gusozwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yavuze ko iby’imyumvire y’abayobozi badaha umwanya abaturage ngo bavuge ibitekerezo n’ibibazo byabo biri kugenda bihinduka. Yibukije abaturage ko nabo bagomba kumenya ko bafite uruhare runini mu kwikemurira ibibazo byabo. Muri rusange […]Irambuye

Min Kaboneka YARAKARIYE BIKOMEYE inzego z’ubuyobozi Iburasirazuba

Mu nama nyunguranabitekerezo y’Intara y’iburasirazuba yateranye kuri uyu wa 08 Ukwakira i Rwamagana, igahuriza hamwe abayobozi barenga 1500 b’iyi ntara kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza kuri Guverineri, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yagaragaje akababaro yatewe no gusanga hari abayobozi bamwe babujijwe kubaza ibibazo muri iyi nama kugeza ubwo ubwabo bamwoherereza ubutumwa bugufi (SMS) inama irimo. […]Irambuye

Ryumugabe wasambanyije UMUKOBWA WE ku ngufu yakatiwe imyaka 15

Iburasirazuba – Faustin Ryumugabe utuye mu kagali ka Nyankurazo Umurenge wa Kigarama Akarere ka Kirehe wari ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 17 yahamwe n’icyaha kuri uyu wa gatanu akatirwa igifungo cy’imyaka 15 no gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 100 y’u Rwanda. Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 76 y’tegeko ngenga numero 01/2012  ryo ku italiki ya […]Irambuye

Ryumugabe wafashe UMWANA WE ku ngufu yaburaniye aho yakoreye icyaha

16 Nzeri 2014 – Mu mudugudu wa Nyakabungo Akagali ka Nyankurazo Umurenge wa Kigarama mu karere ka Kirehe aha niho Faustin Ryumugabe atuye, ni naho yakoreye icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana we w’umukobwa w’imyaka 17, aha ni naho kuri uyu wa kabiri urubanza rwe rwatangiye kuburanishirizwa imbere y’abahatuye. Faustin Ryumugabe yambaye imyenda isanzwe, yambaye […]Irambuye

Muri Week End abagabo 4 bafashwe bakekwaho gufata abana ku

Polisi y’u Rwanda yongeye gufata umwanya wo gukangurira abantu kwirinda kugwa mu byaha bitandukanye, birimo icyo gufata abana n’abagore ku ngufu, kuko bigira ingaruka nyinshi kuwagikorewe ndetse no kuwagikoze, harimo kwangirika kw’imwe mu myanya ndangagitsina, kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na Sida n’izindi ngaruka zitandukanye. Polisi iraburira abantu nyuma y’aho kuri uyu wa […]Irambuye

en_USEnglish