Digiqole ad

Kirehe: Abayobozi ba koperative ihinga urutoki barashinjwa kunyereza umutungo wayo

 Kirehe: Abayobozi ba koperative ihinga urutoki barashinjwa kunyereza umutungo wayo

i Kirehe

Abaturage basaga 900 bo muri Koperative y’abahinzi b’urutoki yitwa KOBAMU yo mu murenge wa Musaza, akarere ka Kirehe, mu burasirazuba bw’u Rwanda,  barashinja ubuyobozi bw’iyi Koperative kuba haranyerejwe imitungo yabo irimo imirima yabo bahingamo ndetse n’imodoka bari baraguze.

i Kirehe
i Kirehe

Ubuyobozi bubishinzwe  mu karere ka Kirehe butangaza ko ibi bibazo batari babizi ariko ngo bigiye gukurikiranwa kugira ngo hamenyekane ukuri kuri ibyo bivugwa n’abanyamuryango b’iyi koperative.

Koperative KOBAMU ni iy’abahinzi b’urutoki ikorera mu murenge wa Musaza, imaze iminsi irangwamo n’ibibazo birimo kuburirwa irengero ry’imwe mu mitungo y’abanyamuryango.

Bamwe mu banyamuryango b’iyi koperative bemeza ko hari imitungo yabo yanyerejwe n’abayobozi b’iyi koperative irimo imodoka yari yaguzwe miliyoni zisaga 18 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’umurima uhinzwemo urutoki.

Umwe mu banyamuryango utifuje ko dutangaza amazina ye aragira ati “Kugeza na n’ubu ntabwo tuzi uko umutungo wacu unyerezwa. Ubu reba imodoka yacu yaburiwe irengero twumvise ngo yajyanywe mu Mutara bayikuramo moteri nshya bayishyiramo ishaje bituma iza no kugurishwa.”

Undi na we  ati “Hari umurima w’urutoki twari duhuriyeho twese nk’abanyamuryango none barawikubiye ngo ni uwa komite gusa.”

Aba banyamuryango bavuga ko bitabiriye kujya muri koperative bizeye ko bagiye kwiteza imbere, ariko ngo nta munyamuryango utera imbere ahubwo usanga abayobozi aribo batera imbere.

Nizeyimana Emanuel Perezida wa koperative KOBAMU, ntiyemeranya n’aba bahinzi b’urutoki, ahubwo yemeza ko ibyakozwe byose byari byumvikanyweho n’abanyamuryango, maze imodoka n’umurima byari byaguzwe biragurishwa ayo mafaranga asubizwa mu isanduka ya koperative.

Agira ati “Imodoka bemeye ko igurishwa (abanyamuryango) rero ibyo ni ukubeshya naho iby’umurima wagurishijwe milioni n’ibihumbi magana atanu (Frw 1 500 000) nayo arinjizwa ntabwo rero inyungu ziharirwa n’abayobozi ba koperative.”

Kabandana Patrick umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’ubucuruzi n’umurimo mu karere ka Kirehe yatangarije Umuseke ko ibi bibazo ntabyo azi, ariko ngo bigiye gukurikiranwa hafatwe imyanzuro.

Ati “Kano kanya ngiye kubanza menye uko ikibazo kimeze hanyuma nsabe ubuyobozi bw’akarere tubikurikirane turebe umwanzuro dufata tugendeye ku mategeko ya koperative, ariko muri rusange amakoperative ntafite isura nziza.”

KOBAMU(Cooperative des Agriculteurs de Bananes de Musaza), yatangiye mu mwaka wa 2011 ikaba ifite abanyamuryango bagera kuri 957.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish