Tags : Kicukiro

Kicukiro: Abaturage 16 000 ntibazi gusoma no kwandikwa

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Emmanuel Bayingana yabwiye abari bitabiriye Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Cyumweru ko kugeza ubu muri aka karere hari abaturage 16 000 batazi gusoma no kwandika, abasaba gukora ibishoboka byose uyu mubare ukagabanuka. Akarere ka Kicukiro gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 340 nk’uko ibarura rusange ryo muri […]Irambuye

Ndera: Umwana w’imyaka itatu yahiriye mu nzu arapfa

Iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi, yabereye mu mudugudu wa Gisura mu kagari ka Cyaruzinge mu murenge wa Ndera, ihitana umwana w’imyaka itatu witeguraga kuzuzuza imyaka ine muri Nzeri. Inzu yaraye ifashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa mbili za nijoro kuri uyu wa mbere tariki 4 Nyakanga 2016, abaturage baza kurangiza kuyizimya mu masaha ya saa […]Irambuye

Urubyiruko rwa Kicukiro rwinjiye mu gikorwa cyo kubakira imfubyi yasizwe

Urubyiruko rw’akarere ka Kicukiro mu mirenge yose, rwinjiye mu gikorwa cyo kubakira Iradukunda Pliomene, imfubyi yibana yasizwe na Jenoside, kuri uyu wa gatandatu uru rubyiruko rwabashije kubumba amatafari 520 asanga ay’abandi babumbye mbere, intego ngo ni ukumwubakira inzu iberanye n’umwari w’u Rwanda. Mutabazi Alain Nicolas umuhuzabikorwa w’Urubyiruko mu Murenge wa Gatenga, wari witabiriye iki gikorwa […]Irambuye

Mutabaruka w’imyaka 94 yabonye Leta zose, FPR ngo ni yo

Mu muhango wo kurahiza bamwe mu baturage bo mu murenge wa  Gahanga mu  Karere ka Kicukiro, kuba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, umusaza w’imyaka 94 y’amavuko, Stanislas Mutabaruka na we uri mu banyamuryango bashya barahiye, yatangarije Umuseke ko Leta zose zabayeho mu Rwanda yazibonye, ngo FPR ni yo yakuyeho urwikekwe mu Banyarwanda bari barabaswe n’amoko. Uyu […]Irambuye

Kicukiro: Ahubakwa Isoko rya Kigarama harengewe n’ibihuru, amafaranga yarabuze

Isoko rya Kigarama mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro bivugwa ko ryagombaga kubakwa kijyambere, abaturage barimurwa barikoreragamo, aho ryakagombye kuba ryarubatswe habaye amatongo. Iri soko rimaze guhabwa ba rwiyemezamirimo babiri imirimo ibananira, rishyirwa kuri cyamunara na byo birananirana, ariko Mayor mushya wa Kicukiro aremeza ko vuba rizubakwa, ngo habuze amafaranga. Mu 2014 ubwo […]Irambuye

Kicukiro: Mayor arasaba abakozi kwirinda kuzasenyera abaturage ku maherere

Mu ijambo yagejeje ku bakozi bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umukozi, Mayor w’Akarere ka Kicukiro, Dr Jeanne Nyirahabimana yabasabye kwirinda kuzasenyera umuturage  wabutse bamurebera ntibamubuze kandi bazi neza ko bitemewe. Kuri we ngo biriya ni ukumurenganya. Ku Cyumweru abakozi mu Karere ka Kicukiro ku nzego zitandukanye bari bateraniye hamwe kugira ngo bishimire ibyagezweho […]Irambuye

Kanombe: Urubyiruko rwatekereje gukoresha amaboko rufasha mugenzi wabo warokotse Jenoside

Kuri uyu wa gatandatu mu gikorwa cy’urukundo cyo gufasha umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, urubyiruko rugize komite mu midugudu 10 yo mu kagari ka Karama, mu murenge wa Kanombe ahazwi nko mu Busanza, rwahuriye hamwe mu kubumbira amatafari mugenzi wabo Iradukunda Philomene. Iradukunda Philomene ni umukobwa w’imyaka 24 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi atuye mu […]Irambuye

Abiciwe Kicukiro bababwiraga ko bagiye kubajugunya mu yindi myanda

Umugoroba wo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Kicukiro wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka inzira y’umusaraba Abatutsi bari bahungiye kuri ETO Kicukiro ku itariki 11 Mata 1994 banyuzemo. Ubwo bashorerwaga berekezwa i Nyanza ya Kicukira, ahamenwagwa imyanda, ngo babwirwaga ko bagiye kujugunywa aho indi myanda iri. Uru rugendo rwari rwitabiriwe n’Abanyarwanda […]Irambuye

Kicukiro: Inyubako y’uruganda yagwiriye abafundi umwe arapfa

Umuyaga mwinshi cyane wabanjirije imvura ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa kane watembagaje inkuta z’inzu yari iri kubakwa n’abafundi n’abayede benshi mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro umwe mu bubakaga ahasiga ubuzima abandi bagera kuri 16 barakomereka. Iyi nyubako yariho yubakwa imbere mu ruganda rwa Migongo Farm rutunganya ikawa ruherereye ku muhanda […]Irambuye

Uwamungu yafashije abagore b’i Karembure bacuruzaga agataro kwishyira hamwe

Uwamungu Theobald, umuturage w’i Karembure wakoze igihe kinini mu nzego z’umutekano, n’ubu akaba ari muri DASSO, yafashije abagore bacuruzaga agataro n’abahoraga mu makimbirane n’abagabo babo, kwishyira hamwe bacururiza mu gasoko gato, ubuzima bwaroroshye. Uyu Uwamungu, abaturage b’i Karembure bamufata nk’umuntu ukomeye, bitewe n’akamaro yabagiriye. Nk’umuntu wari ushinzwe umutekano, ngo yahoraga abona amakimbirane ari mu baturanyi, […]Irambuye

en_USEnglish