Ndera: Umwana w’imyaka itatu yahiriye mu nzu arapfa
Iyi mpanuka y’inkongi y’umuriro yatewe n’amashanyarazi, yabereye mu mudugudu wa Gisura mu kagari ka Cyaruzinge mu murenge wa Ndera, ihitana umwana w’imyaka itatu witeguraga kuzuzuza imyaka ine muri Nzeri.
Inzu yaraye ifashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa mbili za nijoro kuri uyu wa mbere tariki 4 Nyakanga 2016, abaturage baza kurangiza kuyizimya mu masaha ya saa ine z’ijoro ariko basanze umwana wari uryamye yahiriyemo.
Niwemwungeri Rachel nyina w’uyu mwana akora akazi ko gutekera abanyeshuri ku manywa nijoro akajya guteka muri Bambino, yabwiye Umuseke ko inzu ifatwa n’umuriro atari ahari kuko yari yagiye mu kazi.
Se w’abana na we akora mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe ntiyari ahari, abana ngo bari kumwe n’umwana w’imyaka 15 ariko inzu ifatwa yagiye mu bwiherero.
Abaturanyi ngo ni bo babonye umwotsi ucumba ari mwinshi baza gutabara, basanga inzitiramubu na matelas byizingiye ku mwana muto wari uryamye mu nzu yasinziriye yamaze gupfa.
Yavuze ko Polisi y’u Rwanda yahageze mu gicuku saa saba, bandika ibyijyanye n’iyi mpanuka. Uyu mwana arashyingurwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 5 Nyakanga 2016.
UM– USEKE.RW
2 Comments
RIP
Twihanganishije uyu muryango wagize ibyago.
Comments are closed.