Digiqole ad

Kicukiro: Abaturage 16 000 ntibazi gusoma no kwandikwa

 Kicukiro: Abaturage 16 000 ntibazi  gusoma no kwandikwa

Emmanuel Bayingana Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe Imibereho myiza

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Emmanuel Bayingana yabwiye abari bitabiriye Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku Cyumweru ko kugeza ubu muri aka karere hari abaturage 16 000 batazi gusoma no kwandika, abasaba gukora ibishoboka byose uyu mubare ukagabanuka.

Emmanuel Bayingana Umuyobozi w'akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe Imibereho myiza
Emmanuel Bayingana Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe Imibereho myiza

Akarere ka Kicukiro gatuwe n’abaturage barenga ibihumbi 340 nk’uko ibarura rusange ryo muri 2012 ryabigaragaraje.

Uyu muyobozi yasabye abitabiriye iyi Nteko rusange gukomeza imihigo bihaye kugira ngo umubare w’abatazi gusoma, kwandika no kubara  bagabanuke bitarenze umwaka wa 2017.

Yongeyeho ko abagize Inama y’Igihugu y’abagore bakwiye gukora ubukangurambaga mu ngo kugira ngo abaturage barusheho kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza kugira ngo bagire ubuzima bwiza.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Jeanne Nyirahabimana yabwiye abari muri iriya nama ko Akarere ka Kicukiro kari kureba ahantu hakubakwa kugira ngo abagore bacururiza ku dutaro babone aho bakorera akazi kabo bityo bave mu bucuruzi butemewe bwo mu muhanda.

Mayor Nyirahabimana yavuze ko uretse no kuba buriya bucuruzi bubangamira ubwemewe, ngo hari na bamwe mu bacuruza ku dutaro baba bafata ibiyobyabwenge bakabihisha mu mbuto cyangwa ahandi bityo umutekano ukaba wahungabana.

Yabwiye abagize Inama y’Igihugu y’Abagore mu Akarera ka Kicukiro ko mu mezi ari imbere Umujyi wa Kigali ugiye gutangiza isuzuma rizaba rigamije kureba uko imirenge irushanwa kugira isuku, umurenge uzaba uwa mbere ukazahembwa ikamyo.

Yakanguriye abari aho gushishikariza abagore nka ba mutima w’urugo kongera isuku bityo umurenge uzaba uwa mbere ukazaturuka mu Karere ka Kicukiro.

Mu karere ka Kicukiro kandi ngo hari ikibazo cy’abakobwa cyangwa abagore batwita inda batateguye bagahitamo kuzikuramo kandi ngo iki ni ikintu giteye inkeke ku mutekano w’abaturage.

IP Hamdun Twizerimana yabwiye abari mu nama ko mu bushakashatsi bwakoze basanze 65% by’ibyaha bijyana n’ihohoterwa bikorwa n’abagabo, imibare isigaye ikaba yerekana ko abagore na bo bakora ibyaha by’ihohotera.

Muri iyi nama hatowe Umuhuzabikorwa wa CNF mu Karere ka Kicukiro Christiane Umuhire akaba asimbuye uwari ubishinzwe wagiye ku Rwego rw’igihugu.

Mayor Nyirahabimana yasabye uwatorewe kuyobora CNF Kicukiro gukomereza aho bagenzi be bagejeje ariko akibanda ku kwiga imishinga yateza imbere abagore bo mu Karere ka Kicukiro.

Kuri we ngo Ikigo kitwa Kicukiro Women Training Center cyazabyazwa umusaruro cyane binyuze mu gushishikariza abakobwa n’abagore kwitabira amasomo y’imyuga ahatangirwa nko kudoda imyenda n’ubundi bukorikori.

IP Hamdun yavuze ko abagore bakora ibyaha by'ihohotera kugera kuri 35% asaba ubukangurambaga bwo kubyirinda
IP Hamdun yavuze ko abagore bakora ibyaha by’ihohotera kugera kuri 35% asaba ubukangurambaga bwo kubyirinda
Abagore bari bitabiriye inama rusange y'Urwego rubashinzwe
Abagore bari bitabiriye inama rusange y’Urwego rubashinzwe

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish