Digiqole ad

Kicukiro: Mayor arasaba abakozi kwirinda kuzasenyera abaturage ku maherere

 Kicukiro: Mayor arasaba abakozi kwirinda kuzasenyera abaturage ku maherere

Dr Nyirahabimana Jeanne Mayor wa Kicukiro ahemba umukozi w’indashyikirwa mu karere ke

Mu ijambo yagejeje ku bakozi bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umukozi, Mayor w’Akarere ka Kicukiro, Dr Jeanne Nyirahabimana yabasabye kwirinda kuzasenyera umuturage  wabutse bamurebera ntibamubuze kandi bazi neza ko bitemewe. Kuri we ngo biriya ni ukumurenganya.

Dr Nyirahabimana Jeanne Mayor wa Kicukiro ahemba umukozi w'indashyikirwa mu karere ke
Dr Nyirahabimana Jeanne Mayor wa Kicukiro ahemba umukozi w’indashyikirwa mu karere ke

Ku Cyumweru abakozi mu Karere ka Kicukiro ku nzego zitandukanye bari bateraniye hamwe kugira ngo bishimire ibyagezweho muri uyu mwaka w’umurimo kandi barebere hamwe uko banoza imikorere mu bihe biri imbere.

Mu ijambo rye ryari rikubiyemo inama zitadukanye, Mayor Nyirahabimana yagarutse ku ngingo y’uko hari bamwe mu bakozi b’Akarere mu nzego z’ibanze basenyera abaturage inzu kandi zarubatswe bareba bakanga gukumira ko zizamurwa ahubwo bakazazisenya bityo bigahombya umuturage kandi bigashyira isura mbi ku buyobozi muri rusange.

Yabibukije ko umuturage ari we babereyeho, ko bagomba kumuha serivise ashaka, zaba zidahari bakabimusobanurira aho kugira ngo bamusiragize.

Mayor Nyirahabimana yibukije abakozi ko kuba ‘baringa’ mu kazi ntacyo bimarira ubikora.

Ngo hari bamwe baza bagatera igikumwe cyerekana ko bageze mu kazi ariko bagera mu biro ntibatange umusaruro baba batezweho, asaba ko abakozi bagenzi be babyirinda.

Muri biriya birori hahembwe kandi umukozi wabaye indashyikirwa kubera kwitanga mu kazi. Theophile Bihindinkwaya wahembye yabwiye Umuseke ko yari amaze imyaka 19 ategereje igihembo.

Iyi myaka yose ayimaze ari umushoferi mu karere ka Kicukiro kuva katangira kuyoborwa na Theophile  Karinamaryo mu 1997.

Uyu mugabo  wubatse yavuze ko icyatumye adacika intege ari uko akunda akazi ke bityo akaba yarumvaga ko gukomeza kugakora aribyo bizamugeza ku gihembo cye.

Yahembwe amafaranga ibihumbi 300 kandi ifoto ye ikazashyirwa mu biro byose by’abakozi b’Akarere ka Kicukiro.

Yahawe kandi igihembo cy’icyubahiro cy’uko azajya yicara hafi y’abayobozi bakuru b’Akarere aho bazaba bakoreye inama.

Umunsi mpuzamahanga w’abakozi uba buri tariki ya 1 Gicurasi, mu buryo bwo guha abakozi n’abakoresha kuganira ku mikorere n’imikoranire hagati yabo hagamijwe kunoza ibitaragenze neza.

Abakozi b'abakere ka Kicukiro bari bitabiriye uyu munsi w'Abakozi
Abakozi b’abakere ka Kicukiro bari bitabiriye uyu munsi w’Abakozi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Nibura nawe

  • Mayor natubwirire na Horizon ifatanyije na WASAC barekeraho kuduteragirana. basane amazi baciye.
    Umuntu wamuzanira umuhanda, ukamwambura amazi yiyishyuriye, ukaba umuteje imbere?

  • Uzatubwirire abakozi bashinzwe iby’ ubutaka bareke kujya barebana umuntu isesemi, bamusobanurire ibyo ababajije bareke kumusiragiza ngo jya hariya yagerayo bati subira aho uvuye, abayobozi b’utugali nabo bareke guhora banditse ku miryango ngo bagiye munama n’ejo wagaruka ugasanga biracyanditseho bitagira n’itariki mbese icyo gipapuro gihora cyanditse ariko kukagali ka rukatsa byo ni ibindi bindi noneho naza numero bashyiraho ngo niwakirwa nabi uzihamagare nta nimwe burya iba icamo njye narumiwe rwose mayor dusabire abo bantu bikubite agashyi

  • Wekilo bazabikora wenda

  • Meyor narwanye abantu bubaka ahantu hataratangwa igishushanyo mbonera kirambuye (Detailed Master plan), urugero nko mu murenge wa Gahanga, Akagari ka Karembure, umudugudu wa Karembure, abantu barimo kubaka ibyo bishakiye, abayobozi barebera.

    Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish