Digiqole ad

Kicukiro: Inyubako y’uruganda yagwiriye abafundi umwe arapfa

 Kicukiro: Inyubako y’uruganda yagwiriye abafundi umwe arapfa

Inyubako yaguye ikagwira abubakaga batari bacye

Umuyaga mwinshi cyane wabanjirije imvura ahagana saa munani z’amanywa kuri uyu wa kane watembagaje inkuta z’inzu yari iri kubakwa n’abafundi n’abayede benshi mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro umwe mu bubakaga ahasiga ubuzima abandi bagera kuri 16 barakomereka.

Inyubako yaguye ikagwira abubakaga batari bacye
Inyubako yaguye ikagwira abubakaga batari bacye

Iyi nyubako yariho yubakwa imbere mu ruganda rwa Migongo Farm rutunganya ikawa ruherereye ku muhanda mugari werekeza i Rwamagana hafi y’ahakunze kwitwa kuri 12.

Iyi nzu yari isigaje gusakarwa inkuta zayo ebyiri cyane cyane urw’imbere zahirimye kubera umuyaga mwinshi cyane wabanjirije imvura yahise igwa nk’uko abo Umuseke wahasanze babivuga.

Nsabimana Paul umwe mu bakorera hafi aha yabwiye Umuseke ko bagiye kumva bakumva ikintu kituye hasi n’induru ziravuze bagatabara, avuga ko yasanze abenshi mu bafundi n’abayede bakiri hasi bagatangira gukiza abo byashobokaga.

Nyuma gato Police nayo yahise ihagera itabara abagwiriwe ndetse igeza kwa muganga abakomeretse.

Nsabimana avuga ko nta kabuza iyi nyubako yagushijwe n’umuyaga mwinshi cyane, gusa agatangarira ko inkingi z’iyi nzu nini yari iri kubakwa zubakishije fer a beton.

Abayobozi b’uru ruganda ntibari bahari ubwo iyi mpanuka yabaga.

Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko uwitabye Imana mu bari ku nzu yapfuye bageze ku bitaro, hakaba hari abandi babiri barembye cyane muri 16 bakomeretse.

Supt Richard Iyaremye Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko koko kuri iyi nyubako umuntu umwe ari we kugeza ubu wahasize ubuzima naho abandi 16 bagakomereka.

Abayobozi b’uturere twa Kicukiro na Gasabo bagaragaye nabo baje kuri uru ruganda kureba uko byagenze.

Byabaye ngombwa ko basanza urukuta rwaguye ngo bakize abo rwagiwiriye
Byabaye ngombwa ko basanza urukuta rwaguye ngo bakize abo rwagiwiriye
Urukuta rundi rwo ku ruhande (urebeye ku ruhande) narwo rwaguye
Urukuta rundi rwo ku ruhande (urebeye ku ruhande) narwo rwaguye
Usa n'urebeye ku ruhande rw'iyi nyubako yaguye imbere hari imbuga nini (iri kubakwamo) no hakurya aho umuyaga waturutse
Usa n’urebeye ku ruhande rw’iyi nyubako yaguye imbere hari imbuga nini (iri kubakwamo) no hakurya aho umuyaga waturutse
Uru ruganda ruherereye hafi y'ahitwa kuri 12 ku muhanda ujya Rwamagana
Uru ruganda ruherereye hafi y’ahitwa kuri 12 ku muhanda ujya Rwamagana

Photos/Umuseke

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ba experts mubyo kubaka barebe niba iyi nzu yari yujuje ibyangombwa! Tumenyereye ibisenge biguruka kuko biba bitaziritse neza, ariko inkuta zihirikwa n’umuyaga nti bisanzwe! Ko dusigaye dufite ba Engineers benshi harabura iki ngo bakore akazi kabo? Ushobora gusanga uwubakishaga ari muri babandi biyita engineer, kandi baratangiye ari abayede! Murakoze.

  • Hm!!! ni ibikoresho byakoreshwaga bidafite ubuziranenge, cywangw ni abafundi ba Rupigapiga ba makeya;nihangishije uwabihombeyemo wese.

    • Ubu se wowe urirurwa wibaza byinshi, ntubona ikibazo aho kiri ! Biragaragara ko fer a beton bakoresheje 4 gusa kandi nto (n’ubwo inzu itari kuba igeretse), aya mafoto kandi aragaragaza ko ciment yari nke cyane mu nkingi ndetse no hagati y’amatafari, kandi urabona ko inkingi zazamuwe nyuma, harimo ibimeze nk’ibigitose bari zitarakomera, ikindi ntabwo wakubaka inkuta zireshya gutya, udashyizemo beams zitambitse ngo wizere ko nta akibazo kizaba.

      Kubaka si ukugerekeranya amatafari, ahubwo ni ugutekereza ushingiye ku buryo bwashyizweho bwitwa engineering. Bafate uwabyubakaga, bafate nyirabyo (niba atari kibamba), bafate umukozi wa leta watanze ibyangombwa bose babe babafunze mu gihe bagikora iperereza.

  • Imvura numuyaga!! Rwanda vyose ni fake fake, umufundi yubaka yabanjekwigahumuyaga uzanana,……………..

  • Twihanganishije umuryango w’uwo yahitanye ndetse n’abakomeretse.Ubundi dutegereze ibizava mu iperereza

  • Ibyo Tiutus avuga nibyo rwose wasanga abashinzwe ibikorwaremezo mu karere ka Kicukiro baratamiye batiriwe bareba imiterere y’inyubako jye ndibuka amahugurwa Minisitiri w’ubutabera Busingye yagiranye na banoteri bose abihanangiriza kureba bene izi nyubako ariko ntabwo babikora none zigaritse ingogo

Comments are closed.

en_USEnglish