Digiqole ad

Kenya: Al Shabab yahitanye abantu 48

Abayobozi bo mu karwa ka Lamu muri Kenya bemeje ko intagondwa z’Abisilamu bo muri Al Shabab zagabye ibitero kuri Hoteli no ku cyicaro cya Polisi zikica abantu bamaze kubarirwa kuri 48 mu ijoro ryacyeye.

Ibitero bya Al Shabab byibasiye igihugu cya Kenya
Ibitero bya Al Shabab byibasiye igihugu cya Kenya

Abaturage b’ahitwa Mpeketoni babwiye BBC ko bumvise amasasu mu gihe cy’amasaha menshi kandi ngo n’amazu menshi yahiye arakokongoka.

BBC ivuga ko ibi bitero byagabwe igihe abantu bari barimo kureba umupira w’amaguru w’igikombe cy’Isi ahagana mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro.

Uyu Mujyi wa Mpeketoni uturanye n’ icyirwa cya Lamu kizwiho gusurwa na ba Mukerarugendo benshi.

Igihugu cya Kenya gisigaye kibasiwe n’ibyihebe byo muri Al-Shabab bisaba iki gihugu kuvana abasirikare bacyo muri Somaliya bagiyeyo muri  2011 gufasha ingabo za Somaliya kwirukana Al Shabab.

Ikirwa cya Lamu cyashyizwe n’Ishami rw’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bumenyi n’umuco( UNESCO) ku rutonde rw’ibintu nyaburanga bigize umurage w’isi, World Heritage.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Intagondwa z’abasilamu? Hahaha. Bahise bamenya ababarashe? Njya nibariza aba KAFFIRI: Ko Kenya na Somaliya byaturanye kuva kera, mwigeze mwumva izo ntagondwa zibatera mbere y’aho Kenya ishukiwe na Shitani USA kujya kwica abasilamu? Munsubize mutantuse batagatifu mwe? Ushaka amahoro ayaha abandi. na USA yarananiwe irataha za Iraq none abashaka ubutegetsi bwa Sharia bageze kure. Erega DemonsCrazy siyo system igomba kubaho kwisi gusa. Habaho na za Theocracy.

    • Ubwose kwica abanyakenya b’abaturage nibyo bidushimishije. Idiot

    • Ubwose kwica abanyakenya b’abaturage nibyo bigushimishije. Idiot

      • Nari nagusabye kunsubiza utantutse. hahahah

    • yewe cyokoze buri wese afite uko atekereza bitewe nimyemerereye ariko imyemerere ibwira aantu ko kwica abo badahuje bijyana mwijuru yo irapfuye pe. I am very sorry for saying that.

  • Sinshyigikiye approach ya “The Islamist” ariko ubwibone bwa US nange bungeze ahantu kabisa. Kugera naho bahatira isi ubutinganyi koko? Ngo utabwemera ni umunyagitugu, iyo niyo democracy? Asyii we!

    • Inzirakarengane z’abanyakenya muli ibyo byose muvuze se mwebwe @The Islamist na @agaciro peace mubona uruhare rwabo ari uruhe? Niba hali icyo wanaveba leta ya Kenya mwumva kweli abaturage babanyakenya basanzwe batigeze bagira uruhare muli ibyo byose bakwiye kubizira? Ese n’ubundi mwiyibagije yuko ingabo za Kenya zagiye Somaliya gusa nyuma yuko imitwe y’iterabwoba iva muli icyo gihugu yali imaze iminsi itera uduce twa Kenya twegeranye na Somaliya igashimuta abantu cyane cyane bamukerarugendo kugirango babacuruze babakame mo rancons batazibona bakica abo bantu? Ni leta ki yakwemera bene ibyo bikorwa? Muratekereza yuko iyacu yabyihanganira n’inshuro imwe? Simbetekereza kandi sinabyifuza. Na Kenya rero ntiyashoboye kubyihanganira.

  • the Islamist, wakoze gutanga igitekerezo cyawe kuko ni uburenganzira bwa buri wese kuvuga uko yumva ibntu. Kimwe nawe nanjye sinkunda ukuntu USA yivanga mu bibazo henshi biba bitayireba kandi akensi yo ikoresha ingufu zirenze. Aho tudahuza naho mpakubwire: Ukurikiye ibitekerezo utanga ugaragaza gushyigikira intagondwa cyane kurusha uko waba uri umu islam. Nonese nkwibarize, wemera sharia? iyo ujya kuba uri muri iyi hotel ukarasirwamo byari kugushimisha(n’ubwo waba wapfuye)? Mbwira impamvu wita abantu KAFFIRI cg unsobanurire icyo iri jambo risobanura. Nurangiza kugira reacton kuri ibi bibazo byanjye tuzaganira birambuye. Merci

Comments are closed.

en_USEnglish