Digiqole ad

Airport: Police yafashe umugore utwaye Cocaine ya miliyoni 85 avanye Brazil

Police y’u Rwanda yagaragaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mutarama 2015 umugore wo muri Kenya yataye muri yombi kuri uyu wa gatanu ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali atwaye 2Kg za Cocaine y’agaciro ka miliyoni 85 z’amanyarwanda avanye muri Brazil yerekeza muri Kenya. We avuga ko atari azi ko atwaye ibi biyobyabwenge.

Yahagurutse muri Brazil kuwa gatatu w'iki cyumweru
Yahagurutse muri Brazil kuwa gatatu w’iki cyumweru

Lovini Wanjiku Njoroge, w’imyaka 45 y’amavuko wafatanywe ibi biyobyabwenge byo ku rwego rwo hejuru asobanura ko akigera i Sao Paolo muri Brazil yahahuriye n’undi mugore wo muri Kenya witwa Wailimu akamuha amasakoshi agera kuri ane ngo azayahe umukobwa we uri muri Kenya.

Muri aya masakoshi ngo Lovini Wanjiku ntiyigeza amenya ko harimo Cocaine kuko uwo mugore wayamuhaye yabonaga akuze adashobora kumushora mu kibazo cyo gutwara ibiyobyabwenge.

Wanjiku asobanura ko yari yagiye muri Brazil kwivuza ibikomere n’uburwayi yatewe n’impanuka akaba yari yageze muri Brazil tariki 10 Mutarama 2015 akavayo kuwa 28 Mutarama 2015.

Yafashwe avuye i Adis Abeba muri Ethiopia yerekeza iwabo muri Kenya ariko akaba yari bunyure i Bujumbura mu Burundi ngo kurebayo umukobwa we.

Uyu mugore yavuze ko aribwo bwa mbere yari agiye muri Brazil kandi ngo akaba atari azi Cocaine uko isa kuko ngo yabimenye ariko polisi y’u Rwanda ivuze ko ibyo afite ari Cocaine.

Ati: “Umuhamya wanjye ni Imana yonyine ko iyi Cocaine atari iyanjye.”

CSP Celestin Twahirwa, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko icyatumye Lovini afatwa ari ubufatanye bwiza buri hagati ya polisi y’u Rwanda n’ibindi bihugu, dore ko bahawe amakuru na polisi yo hanze.

Twahirwa avuga ko abantu bacuruza bene ibi biyobyabwenge badapfa kwemera ko ari ibyabo kuko bose baza bavuga ko babihawe n’abandi bantu, gusa ngo gufatira ibi biyobyabwenge mu Rwanda ntibivuga ko mu Rwanda bikoreshwa ahubwo ngo ni inzira baba bashaka kubinyuzamo.

Umwaka ushize mu kwezi kwa munani Polisi yafashe umwongerezakazi atwaye nawe Cocaine yambariye ku myanya myibarukiro ye,  mu Uguhsyingo 2014 kandi Polisi yafashe abandi bantu babiri harimo n’umunyakenyakazi nabo bari batwaye Cocaine.

Lovini Wanjiku Njoroge avuga ko akora muri Salon de Coiffure no korora, avuga ko afite abana batatu, umugabo we ngo yaguye mu mpanuka.

Aramutse ahamwe n’icyaha cyo gukwirakwiza ibiyobyabwenge yahanishwa igihano cyo kuva ku mezi atandatu kugera ku myaka 10 n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni imwe kugera kuri miliyoni 10 nkuko biteganywa n’ingingo ya 594 mu gika cyayo cya gatatu mugitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Yazanye iyi Cocaine iri kumwe n'ibikapu by'abagore bishya
Yazanye iyi Cocaine iri kumwe n’ibikapu by’abagore bishya
Byari bigeretse kuri iyo mari yari yikoreye yangiza ubwenge bw'abantu
Byari bigeretse kuri iyo mari yari yikoreye yangiza ubwenge bw’abantu
Police yerekana ibi biyobyabwenge byo ku rwego rwo hejuru
Police yerekana ibi biyobyabwenge byo ku rwego rwo hejuru
Yabizanye biri hamwe n'amasakoshi y'abagore
Yabizanye biri hamwe n’amasakoshi y’abagore
Ngo ntiyari azi ko atwaye Cocaine mu rugendo rwe
Ngo ntiyari azi ko atwaye Cocaine mu rugendo rwe
Aho yaciye hose yaje gufatirwa i Kigali
Aho yaciye hose yaje gufatirwa i Kigali
CSP Celestin Twahirwa avuga ko Polisi y'u Rwanda nta munyabyaha bizorohera kuyicaho
CSP Celestin Twahirwa avuga ko Polisi y’u Rwanda nta munyabyaha bizorohera kuyicaho

Inkuru irambuye iri gutegurwa…..

Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Polisi z’u Rwanda ndazishima uburyo ziguma kuba maso.

  • Checking ya Kigali niyo ikomeye none niho bicira ..,ntibazi ibyo bakinisha

  • Komeza wese Imihigo Polisi yacu!

  • Ese iyo bamaze kuyifatwana ijyahe ? nabyo mujya mubikurikirana cg ikiza abayifashe ?

  • none se iyo caca muzayikoresha iki? ese mwayihera umuntu nkanjye wumukene nkayicururiza nkivana mu bukene igishoro nkagikoresha ibindi bikorwa byiza. ko njye ntayicuruza ntazanigera nyicuruza, ariko iyo aho kuyijugunya rwose mubitekerezeho.ayo mafaranga ni menshi cyane, ndumiwe.

  • Ese koko nkubu musanze arengana?

  • Polisi y’Urwanda ihora iri kwisonga kandi yesa imihigo…. Nimukomereze aho!
    Muturinde ibyaha, ibyago ni byorezo! Murakoze

  • Bravo police y’Urwanda. Hari abibeshya ngo turi agahugu gatoya,gakennye bakagira ngo gakennye no mu mikorere. Oya rwose, kuba umukene ntibisobanura ko udafite icyo uzi gukora kandi neza, kandi ntibinavuga ko uba uri umuswa.
    Na ba bandi bageze aho bajya ntibagafate umuntu w’umukene ko kuba akennye adafite icyo azi cg yashobora aramutse abonye uburyo; ahubwo twese ntitwaba ku rwego rumwe ngo bikunde( sorry n’ubwo bwose ntandukiriyeho gatoya, usoma anyihanganire kuko n’ibi nabyo si bibi,thanks.)

  • Police komera kumiheto

  • Ashobora kuba ayicuruza nk uko ashobora kuba yarayihawe atabizi. Plz banyarwanda muramenye ntimukemere imizigo muhawe n abantu ngo mubatwarire. In Asia ho ukatirwa urwo gupfa. An ex miss South africa yahawe umuzigo n uwari fiance we uturuka muri nigeria ngo amutwaririre, uyu mukobwa yari atwite. Yarafashwe afungwa abyarira muri prison umwana Ministere y ububanyi n amahanga South Africa iramucyura maze umugore amara imyaka 13 muri prison umu nigerian yigaramiye. Jye nta muzigo w umuntu numwe nkemera.

  • Barayishyira he se? syhuhuuuu, babonye imari! Yewe ndahamya ko n’abapasitori b’ibisambo batayijugunya! Naho Imana yavuga ite? Cyeretse umwana w’ubugingo niwe wayijugunya muri WC, cg se akayisukaho Lisansi! Nibayishyire umuyobozi wa Polisi n’umwungirije bicururize maze bazaheho n’abandi bamenye iyo nkuru nziza kuri bo!

  • Hadassa Mariya : ha ha ha uri uwa hatariiiii hoya kariya kamari se ntujya ubona bagatwika !!!!

  • Iyi cocaine iba nibuka neza si kiciro cya gatatu hifatiwe KIGALI INTERNAHIONAL AIRPORT raaa ???

    1- hari uwayifatanywe wu mugore
    2- hari abasore 3 bo mu bubiligi umwe wi gicumba nundi wafatiwe JOMO KENYATTA. INT’L AIRPORT
    3- NUYU MUGORE WA NONE

    none nkibaza :
    Ibitse he iyafashwe ? TEKINIKE SE ? HE azabantungurire ayibabaze ?
    Uziko imaze kugeza nko kuri 500.000.000Frw hafi 1 million USD

    ubundi nkibaza kwizi njiji zitazi gutegura akazi ..,ziyobewe yuko iyi line yavumbuwe koko ???

Comments are closed.

en_USEnglish