Digiqole ad

Ebola yatumye akora ‘graduation’ nta muntu w’iwabo uhari

Abba Abashi ni umunya Liberia akaba ari umunyeshuri muri Kaminuza muri Kenya uherutse kurangiza ikiciro cya kabiri cya kaminuza ariko nta muntu w’iwabo wari uhari kuko nta muntu ubu ushobora kuva muri Liberia ngo yemererwe kujya muri Kenya.

Abba Abashi umuryango we ugeramiwe na Ebola we yaheze muri Kenya
Abba Abashi umuryango we ugeramiwe na Ebola we yaheze muri Kenya

Abba ari i Nairobi aganira n’umunyamakuru Nuala McGovern yamubwiye agahinda kari iwabo ndetse n’uko biri kumugiraho ingaruka kubera Ebola.

Mu kwezi gushize yabonye amakuru ko mubyara wa nyina Ebola yaramwivuganye, hashize iminsi ibiri na murumuna wa nyina na we arapfa kubera Ebola.

Amakuru ababaje aheruka kumugeraho ni uko na mubyara we muto aherutse kwitaba Imana ndetse n’undi muvandimwe we bavukana munda ubu akaba ari kwa muganga.

Avuga ko nyina ari mu gahinda gakomeye ko kubura abo mu muryango we barenze bane mu cyumweru kimwe.

Uyu musore nawe ari mu gahinda ko kutagira icyo ashobora gukora.

Ati “Buri gihe iyo tuvuganye mba numva ari mu marira nanjye bikambabaza cyane kuko ndi kure kandi ntacyo nakora.”

Kugeza ubu Ebola mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Africa imaze guhitana abantu 2 909 ku bantu 6 185 banduye mu bihugu bya Liberia, Sierra Leone, Nigeria na Senegal.

Iwabo wa Abba Abashi muri Liberia abo imaze kwivugana ni 1 720 barimo n’aba bene wabo. Avuga ko afite ubwoba bwinshi ko na nyina azandura ikaba yamuhitana atongeye kumubona kubera ko atemerewe kuba yataha.

Mu bihugu bya Africa y’iburaasirazuba n’u Rwanda ubwoba no kwikanga ni byose, ingamba zarafashwe mu kwirinda ko iki cyorezo cyakwinjira.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Mwabantu mwe, nyamara iyindwara ntiyoroshye! iyi ndwara aho bukera irasiga Africa ari amatongo gusa! ahaa

Comments are closed.

en_USEnglish