CECAFA: APR FC bitoroshye nayo yabonye tike ya 1/4
Kuri Stade ya Kigali i Nyamirabo kuri uyu wa 15 Kanama 2015 APR FC yabashije kubona ticket yo gukomeza muri 1/4 cy’amarushanwa ya CECAFA Kagame Cup 2014 bitoroshye kuko yanganyije na Gor Mahia ibitego 2 – 2. Vital’o ifite iki gikombe yasezerewe rugikubita, Gor Mahia nayo yahise isezererwa none.
APR FC yasabwaga gutsinda uyu mukino ngo izamuke muri 1/4 yemye, nyuma yo gusatira cyane yahise ibona igitego cya mbere gitsinzwe na Jean Baptiste Mugiraneza muri iki gihe uri gukinishwa hagati hagana imbere aho gukina hagati afasha ab’inyuma nk’aho asanzwe akina.
Bobby Williamson utoza Gor Mahia mu gice cya kabiri yahinduye ibintu, Gor yica umukino wa APR FC ishyiraho umukino w’imipira miremire kandi yihuta cyane, nyuma gato Geoffrey Kizito Umunya Uganda ukinira iyi kipe yo muri Kenya ayobonera igitego cyo kwishyura.
Gor Mahia yakomeje gusatira APR FC ari nako bakorerwaho amakosa menshi, kuri ‘coup franc’ yatewe neza na Godfrey Walusimbi igitego cya kabiri Gor iba irakibonye, ibintu bikomeza kugora cyane APR FC.
Petrovic Ljubomir utoza APR FC yavanyemo Iranzi Jean Claude ashyiramo Ntamuhanga Tumaine, avanamo kandi Tibingana Charles Mwesigye ashyiramo Mubimbyi Barnabé ndetse mu bugarira avanamo Emery Bayisenge ashyiramo Hervé Rugwiro. APR ikomeza gushaka uko yishyura.
Mu minota ibiri yari yongewe kuri uyu mukino ngo urangire, Michel Ndahinduka yahaye umupira Mugiraneza Jean Baptiste nawe ahindura imbere y’izamu maze Mubumbyi Barnabé ahita ashyiramo igitego cyo kwishyura. Nyuma y’amasegonda macye umukino uhita urangira amakipe yombi anganyije 2 – 2.
Kunganya kwa APR byatumye ikomeza kuyobora itsinda B n’amanota 7, ikaba irusha KCCA ya Uganda inota rimwe mbere y’uko zihura mu mukino wanyuma w’itsinda B uzaba kuri iki cyumweru.
Atletico yatsinze Telecome ibitego 2-1 iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 6 mu gihe Telecom iri ku mwanya wa kane n’amanota 3. Mugihe Telecom yaba itsinze Gor Mahia ku cyumweru, Atletico nayo yahita isezererwa muri aya marushanwa.
Mbere y’uyu mukino ikipe ya Vital’o ifite iki gikombe mu mwaka ushize yari yanganyije n’ikipe ya El Mareikh 1 – 1 biyiviramo gusezererwa. Kuri uyu munsi kandi saa saba ikipe ya Atletico y’i Burundi yari yatsinze Telecom yo muri Djibouti 2 – 1.
Gahunda y’imikino yo kuri uyu wa 16 Kanama 2014 (Kigali Regional Stadium)
Adama city vs Azam FC 3.00pm
Rayon Sports vs Atlabara 5.00pm
Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
0 Comment
iriya kipe ya apr bahora bayibera none se ko mbere y’uko iranzi asimburwa yakubise umuntu udafite umupira mu kibuga ntahanwe ntago yagombaga kubona ikarita itukura binatanga amahirwe kuri Gor Mahia no kuyandi makipe agomba guhura na apr kuko biba bigaragaza ko umukinnyi wese ukoze ikosa bareba ikosa akoze batareba ikipe akinira nk’uko byagenze ku mukino wahuje apr na Gor Mahia aliko ubu amakipe azahura na apr ashobora kuzahura n’akaga kuko azaba avuga ati nunkinira nabi ndaguceka, ikindi uriya musifuzi kuki yanze igitego cya gatatu cya Gor Mahia buriya si uko yasanze apr irakishyura bimugoye rero maye numvise abanyamakuru batandukanye bavuga ngo yari yacanganyukiwe hanyuma se abo kuruhande bo shyashya iriya kipe irihangana kabisa. mpamya nta kipe yindi yagurishirizwa umukino kuriya
Umukino wawurebye wenyine se? Ibyo ko ntawundi wabibonye. Ishyari gusa
Comments are closed.