Digiqole ad

Kenya: Guverineri akukiranyweho uruhare mu bitero by’i Lamu

Umwe mu bakuru b’Intara zo mu gihugu cya Kenya witwa Issa Timany akurikiranyweho uruhare mu bitero by’iterabwoba byabereye mu gace kegereye inyanja ka Lamu mu byumweru bibiri bishize byahitanye abantu benshi.

Issa Timany uri mu idini rya Isilamu akurikiranyweho uruhare mu bitero bya Lamu
Issa Timany uri mu idini rya Isilamu akurikiranyweho uruhare mu bitero bya Lamu

Uyu mugabo arashinjwa uruhare rutaziguye mu bitero byahitanye abasivili mu gace ko mu Mujyi wa Lamu gaturanye inyanja kitwa  Mpeketoni. Mu byo ashinjwa harimo n’ubwicanyi.

Nubwo bwose ubuyobozi bw’Umutwe w’Iterabwoba wa Al Shabab bwemeye ko aribwo bufite uruhare muri biriya bikorwa, Umukuru w’igihugu wa Kenya Uhuru Kenyatta  yatunze agatoki ubuyobozi bwa Politiki ko nabwo bufite uruhare rugaragara mu gutegura no guha urwaho biriya bikorwa.

Abaturage bakunda guhitanwa na biriya bikorwa abenshi muri bo ni abo mu bwoko bw’AbaKikuyu Perezida Uhuru akomokamo bwiganjemo Abakirisitu.

Uyu muyobozi  Timamy akomoka mu ishyaka ryifatanyije n’iriri ku butegetsi rya Uhuru. Ubu afungiye kuri Polisi kugeza iperereza rirangiye, hakarebwa icyakurikiraho.

Ibitero biheruka muri Kenya byahitanye abarenga 60 bibasanze mu Mahoteli ndetse no ku byicaro bya Polisi.

BBC

ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish