Kenya ku mwanya wa 3 mu bihugu byamunzwe na Ruswa muri Afurika
Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ku isi, Transparancy International, kigaragaza ko mu bihugu 54 byo ku mugabane wa Afurika byakorewe ubushakashatsi mu kurangwamo ruswa Kenya ari iya gatatu, Uganda ni iya 10.
Iki cyegeranyo kigaragaza ko AbanyaKenya 74% mu babajijwe ku itangwa rya ruswa basubije ko batanze ‘Ruswa’ kugira ngo bahabwe serivisi mu nzego za Leta, naho 95% bavuze ko polisi yo muri iki gihugu yamunzwe na ruswa.
Babajijwe impamvu batanze iyi ruswa, abantu bagera kuri 56% bavuze ko bashakaga ko serivisi zabo zihuta naho 36% bavuze ko bayitanze kuko babonaga batemerewe guhabwa serivisi bifuzaga.
Igihugu cya Uganda kiza ku mwanya wa 10, iki cyegeranyo kivuga ko muri iki gihugu amashuri menshi yo mu cyaro akibarizwa mu bukene ndetse n’abarezi bayo bagihabwa umushahara ukiri hasi cyane.
Iki cyegeranyo kigaragaza ko muri iki gihugu cya Uganda urwego rw’ubuzima rugiciriritse kuko abadogiteri benshi bakorera mu bihugu byo hanze aho babasha guhabwa umushahara ufatika.
Transparency International ivuga ko buri mwaka iki gihugu gitakaza miliyoni 258.6 z’Amadolari hagendewe ku cyegeranyo cyasohotse muri 2007.
Mu bihugu byakorewemo ubu busha, abaturage bo muri Sierra Leone kiri ku mwanya wa mbere, abagera kuri 84% mu babajijwe basubije ko batanze bitugukwaha basaba serivisi mu nzego za Leta.
Muri iki gihugu, urwego rwa police ni rwo ruza ku isonga mu kuvugwaho ruswa aho abaturage bagera kuri 79% basubije bemeje ko uru rwego rwamunzwe na ruswa mu gihe abagera kuri 74% basubije ko inzego z’ubutabera (inkiko).
Uko ibihugu 10 bikurikirana mu kumungwa na Ruswa:
- Uganda
- Equatorial Guinea
- Angola
- Cameroon
- Mozambique
- Zimbabwe
- Libya
- Kenya
- Liberia
- Sierra Leone
Source : africacradle
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
4 Comments
Ubuse inkuru wanditse ihuriye he n’urutonde rw’ibihugu byamunzwe na ruswa werekana muri iyi nkuru? Ubuswa buracyabaranga rwose HE Paul Kagame azababwira ageze ryari? Agakuru kagufi gutya ugatangamo amakosa! Umurimo unoze ni ingenzi mubyo ukora byose.
@Ngirunsanga. Jye umujinya wanyishe. Ubu, aba banyamakuru bacu ahubwo ni ukubura professionalim gusa, cg bakwiye no kujya I Ndera?
uRwanda c ruri he
sinzi impamvu batashyizemo congo zombi
Comments are closed.