Digiqole ad

Jacques Tuyisenge yanyomoje ibivugwa ko yongeye kuvunika

 Jacques Tuyisenge yanyomoje ibivugwa ko yongeye kuvunika

Tuyisenge aranyomoza amakuru avuga ko yongeye kuvunika

Jacques Tuyisenge, aranyomoza amakuru yatangajwe na Televiziyo yo muri Kenya, ivuga ko yahawe ibindi byumweru bibiri ari hanze y’ikibuga kubera imvune.

Tuyisenge aranyomoza amakuru avuga ko yongeye kuvunika
Tuyisenge aranyomoza amakuru avuga ko yongeye kuvunika

Tuyisenge yakinnye umukino we wa mbere mu mpera z’icyumweru gishize, atanga umupira wavuyemo igitego cyatsinzwe na Enoch Agwanda, anatsinda igitego cye cya mbere muri shampiyona ya Kenya.

Nyuma yo gusimburwa ku munota wa 74 w’umukino, ibinyamakuru byo muri Kenya birimo televiziyo ya CitizenTV, byatangaje ko azongera kumara ibyumweru bibiri hanze y’ikibuga.

Uyu rutahizamu yanyomoje aya makuru, anabwira Umuseke ko umukino wa Gor Mahia na Thika United nagirirwa icyizere awukina.

Yagize ati: “Barabeshya. Nari nababaye gato ku kaguru mu mukino ushize. Abanyamakuru babonye mvuyemo bahita bahimba ibyumweru nzamara hanze y’ikibuga. Si byo rwose, njye meze neza, nahise nkomeza imyitozo. Ndaza no gukina umukino w’uyu munsi.”

Uyu mukino wa Thika United, Gor Mahia irawukina idafite kapiteni wayo Odhiambo wahawe ikarita itukura ku mukino uheruka, naho Tuyisenge Jacques we, araba ahari nta kabuza.

NGABO Roben
UM– USEKE.

1 Comment

  • Ababanyamakuru nabo nabo rwose, ngo azamara ibyumweru bibiri none ahubwo atsinze ibitego bibiri, courage Jacques

Comments are closed.

en_USEnglish