Tuyisenge yatsinze mu mukino wa Gor Mahia na Kakamega
Kenya – Rutahizamu w’Amavubi, Jacques Tuyisenge yatsinze igitego kimwe muri bitatu Gor Mahia yatsinze Kakamega Homeboyz. Uba umukino wa mbere iyi kipe itsinze muri uyu mwaka.
Mu mukino wa mbere w’amarushanwa Jacques Tuyisenge yakiniye Gor Mahia, yawukinnye kuri uyu wa gatandatu.
Uyu musore w’imyaka 24, yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere cya Enoch Agwanda ku munota wa kabiri w’umukino.
Ku munota wa 47, Tuyisenge yatsindiye Gor Mahia igitego cya mbere mu marushanwa. Nyuma y’imvune y’amezi abiri, Tuyisenge yakinnye iminota 74 muri uyu mukino.
Jacob Keli wasimbuye Jacques, na we yatsindiye Gor Mahia igitego cya gatatu byafashije Gor Mahia kuva ku mwanya wa 13 igera ku wa 11.
Uyu ni wo mukino wa mbere Gor Mhaia itsinze muri 2016 yatangiye nabi, kuko uyu mwaka yari iwukinnyemo imikino itandatu nta ntsinzi.
Abakinnyi umutoza w’umunya Brazil Zemaria (na we yatozaga umukino we wa mbere muri Gor Mahia) yabanje mu kibuga:
Umunyezamu: Fredrick Onyango (kapiteni)
Ba myugariro: Karim Nizigiyimana, Abouba Sibomana, Harun Shakava, Musa Mohammed,
Abo hagati: Ernest Wendo, Collins Okoth, Ronald Omino, George Odhiambo.
Ba rutahizamu: Jacques Tuyisenge, Enock Agwanda.
NGABO Roben
UM– USEKE.RW
2 Comments
Nibyiza banyarwanda mukomeze mutange umusaruro mwiza.
Nyamara ni uku twishakamo ibisubizo, turi kwiremamo abapro, kdi impano ntizidushiramo na Sugira araje ajye muri afurika y’epfo, maze u Rwanda ruhinduke isoko ry’abaprofessionel,
Comments are closed.