Digiqole ad

Jacques Tuyisenge yakinnye umukino we wa mbere muri Gor Mahia

 Jacques Tuyisenge yakinnye umukino we wa mbere muri Gor Mahia

Kuva bamugura mu mezi abiri ashize yari atarikina kubera imvune ariko ubu rutahizamu Jacques Tuyisenge wa Gor Mahia yo muri Kenya yagarutse mu kibuga mu mukino wa gicuti ikipe ye yatsinze Uropa FC 4-0 kuri iki cyumweru.

Jacques Tuyisege mu mukino we wa mbere muri Gor Mahia
Jacques Tuyisege mu mukino we wa mbere muri Gor Mahia

Jacques Tuyisenge wavuye muri Police FC, yakinnye umukino we wa mbere mu ikipe ye nshya, yaherukaga gukina tariki 30 Mutarama 2016, ubwo u Rwanda rwasezererwaga na DR Congo, muri CHAN2016.

Tuyisenge ukomoka i Rubavu yari yaravunitse akagombambari nyuma yo kugaruka mu kibuga yavuze ko yishimiye cyane.

Tuyisenge yabwiye Umuseke ati “Nishimiye kugaruka mu kibuga, sindasubira ku rwego rwanjye kuko ntaramera neza 100% ariko ni vuba. Ubwo nashoboye gukina iminota 90 ni intambwe ikomeye nateye kuko ndi kurwana no kumenyerana na bagenzi banjye.”

Uyu rutahizamu waguzwe miliyoni 35 y’amanyarwanda, muri uyu mukino yatanze umupira wavuyemo igitego cya kabiri cyatsinzwe n’umunyaKenya Enoch Agwanda muri bine Gor Mahia yatsinze.

Kubera imvune Tuyisenge yagize umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi ntiyamuhamagaye mu bakinnyi batangiye imyitozo kuri iki cyumweru bitegura ibirwa bya Maurice bazakina kuri uyu wa gatandatu tariki 26 Werurwe 2016.

Abenshi mu bahamagawe ni inshuti zanjye, nababwiye ko mbashyigikiye, nifuzaga kuba ndi kumwe nabo muri iyi mikino, ariko ntibyakunze kubera uburwayi. Gusa nzi neza ko abansimbura batabura, kandi mbafitiye ikizere.”- Tuyisenge Jacques

Tuyisenge avuga ko ashimira cyane mugenzi we Abouba Sibomana na Nizigiyimana Karim bita Makenzi (bakiniraga Rayon Sports) ngo bamwakiriye neza muri Kenya kandi bari kumufasha kugaruka vuba mu bihe byiza.

Tuyisenge wari waravunitse ubu agiye kwihatira gusubira ku bihe bye byiza
Tuyisenge wari waravunitse ubu agiye kwihatira gusubira ku bihe bye byiza

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish