Tags : Kaboneka

Umuyobozi ureka umuturage akubaka mu manegeka yahanwa nk’umucengezi – Maj

Umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba Maj Gen Mubarakh Muganga avuga ko abayobozi bemerera abaturage kubaka ahantu hateje akaga ikiiza cyaza kigatwara ubuzima bw’abantu ari nk’umucengezi. Ngo amategeko aramutse abyemeye bahanwa nk’uko abacengezi bahanwe. Hari mu nama yaguye y’abayobozi bose mu karere ka Kicukiro bari bahuriye i Gikondo kuri iki cyumweru […]Irambuye

Kaboneka yavuze ku iyirukanwa n’isezera ry’abakozi bo mu nzego z’ibanze

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Fancis Kaboneka avuga ko ibimaze iminsi biba mu nzego z’ibanze atari ukwegura ku bakozi n’abayobozi, ahubwo ngo habayeho kwirukanwa no gusezera ku mpamvu bwite kandi ngo nta gikuba cyacitse mu nzego zibanze bahora ‘bavugurura’. Ubwo Umunyamakuru w’Umuseke yabazaga Minisitiri Francis Kaboneka icyo atekereza ku gikorwa cyo kwegura kw’abayobozi babarirwa muri magana cyane […]Irambuye

Gatsibo: Bategereje inkunga y’ingoboka bemerewe none barahebye

Mu murenge wa Gatsibo akarere ka Gatsibo mu Burasirazuba, haravugwa ikibazo cy’abageze mu zabukuru bijejwe inkunga y’ingoboka, ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere. Iyi nkunga ngo hari hamwe yagiye itangwa, ariko ahandi ntiyatanzwe bibaza impamvu bo batayihawe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsibo kuri iki kibazo buratangaza ko uku gutinda kw’iyi ngoboka kwatewe no kudahuza kwabaye […]Irambuye

Uzatwitambika imbere atubuza umutekano bizamugwa nabi – Kagame

Mu rugendo rw’iminsi itatu arimo mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba, kuri uyu wa gatanu tariki 25 Werurwe, 2016, Perezida Paul Kagame yijeje abaturage umutekano usesuye abasaba gufatanya n’ubuyobozi avuga ko abashaka kubuza u Rwanda umutekano bagihari, ariko ngo “uzatwitambika imbere bizamugwa nabi.” Imbere y’imbaga y’abturage benshi bari bishimye, Perezida Kagame yatangiye ijambo rye akomoza ku byo […]Irambuye

Rusizi: Umukecuru atuye ku kirwa mu nzu imuviira, idahomye, nta

Mu mudugudu wa Budorozo  mu Kagali ka Gihaya, mu murenge wa Gihundwe, umukecuru Bariwabo Jeanette w’imyaka 60 we n’abana be batatu ubuzima burabakomereye cyane. Bari mu nzu y’amabati yatobaguritse, nta bwiherero bukwiye bafite, inzu ntabwo ihomye neza haro aho irangaye, kuri ibi hakiyongeraho no kugorwa no kubona ifunguro rimwe ku munsi. Ubuyobozi bw’Umurenge ngo ntabwo […]Irambuye

Ngoma: Bamwe mu batuye i Kazo bararana n’amatungo kubera ubujura

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda, baratangaza ko bararana n’amatungo mu nzu babizi ko bashobora guhura n’indwara ziterwa n’umwanda, ariko ngo babiterwa n’ubujura bwibasira amatungo. Aba baturage babiterwa n’ubujura bwugarije uyu murenge aho bavuga ko aho kugira ngo amatungo yabo yibwe bazemera bakararana nayo. Ubuyobozi […]Irambuye

Rubavu: Ikiraro cyubatswe kuri Sebeya ntikivugwaho rumwe

*Iki kiraro cyubatswe ku mugezi wa Sebeya mu murenge wa Kanama, *Cyubatswe ku bufatanye n’akarere ka Rubavu na Kompanyi ya OTP, *Bamwe mu baturage bavuga ko cyabakuye mu bwigunge abandi bakavuga ko OTP ariyo yungutse, *OTP n’ ubuyobozi bemeza ko cyubatswe mu nyungu rusange. Ikiraro cyubatswe ku mugezi wa Sebeya mu murenge wa Kanama gihuza […]Irambuye

Amagambo akomeye abadepite bavuze ku ‘Gukura Imana’ mu itegeko nshinga

Mu kwemeza umushinga w’itegeko nshinga rivuguruye, ku mugoroba wo kuwa kane tariki 29 Ukwakira, abadepite bagiye impaka zikaze ku ijambo ‘Imana’ ngo rigaragare mu irangashingiro ry’uyu mushinga, amatora akorwa kabiri habura ubwiganze, bisaba ko haba ikiruhuko ngo utorwe. Irangashingiro ry’uyu mushinga w’itegeko nshinga, harimo itsinda ry’amagambo agira ati “Twebwe, Abanyarwanda, tuzirikanye ko Imana isumba byose […]Irambuye

en_USEnglish