Digiqole ad

Rusizi: Umukecuru atuye ku kirwa mu nzu imuviira, idahomye, nta bwiherero…

 Rusizi: Umukecuru atuye ku kirwa mu nzu imuviira, idahomye, nta bwiherero…

Bariwabo Jeanette imbere y’umuryango w’inzu ye

Mu mudugudu wa Budorozo  mu Kagali ka Gihaya, mu murenge wa Gihundwe, umukecuru Bariwabo Jeanette w’imyaka 60 we n’abana be batatu ubuzima burabakomereye cyane. Bari mu nzu y’amabati yatobaguritse, nta bwiherero bukwiye bafite, inzu ntabwo ihomye neza haro aho irangaye, kuri ibi hakiyongeraho no kugorwa no kubona ifunguro rimwe ku munsi. Ubuyobozi bw’Umurenge ngo ntabwo bwari buzi ikibazo cy’uyu muryango.

Bariwabo Jeanette imbere y'umuryango w'inzu ye
Bariwabo Jeanette imbere y’umuryango w’inzu ye ku ruhande ufite ikirangara kidahomye

Hashize imyaka 20 apfakaye, umugabo we yari yamusigiye abana barindwi bane ubu bitabye Imana. Kuva umugabo we yapfa ubuzima ngo bwaramugoye cyane kuko yagombaga gushaka igitunga aba bana, bikagenda bimunanira bamwe bakanicwa n’indwara.

Atuye ku kirwa aho avuga ko abonye ubuzima bumugoye no kurera aba bana yiyambaje ubuyobozi bw’ibanze abusaba ubufasha bw’ibanze abubwira ko inzu ye iva cyane, nta bwiherero afite kandi inzu ye idahomye.

Ntacyo bamumariye kugeza ubu, imvura iyo iguye ni umusaraba kuri bo kuko barahunga bakajya kugama ku baturanyi kuko amabati yatobaguritse cyane, ubwiherero bwabo ntibukwiye n’inzu isa n’irangaye kuko hari igice kidahomye neza.

Aho barambika umusaya nijoro ni ku mifuka iriho ibikarito n’amashashi birengejeho igitambaro kimeze nk’ishuuka. Mu nzu imbere ntacyo bagira, habe n’urubaho rwo kwicaraho.

Ku muryango hari ikirangara kinini ushobora kwibaza ko ari umuryango wa kabiri.

Uhageze wibaza impamvu ubuyobozi bw’inzego z’ibanza budashobora no kumukorera umuganda nibura bugakoresha umuganda ibisaba amaboko gusa.

Abaturanyi be bo bashinja ubuyobozi ko bwarangaranye uyu mukecuru kuva yapfakara kuko ngo yabutakiye kenshi.

Vedaste Masumbuko Umuyobozi umwe mu kagari ka Gihaya yabwiye Umuseke ko uyu mukecuru koko ababaye, ariko ngo ubuyobozi bugenda bwubakira abababaye nkawe umwe umwe.

Abajijwe impamvu uyu mukecuru atafashijwe mu myaka 20, Masumbuko avuga ko batanze raporo, ko atazi impamvu  batarasubizwa.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Mugenga Alain Emmanuel avuga ko aya makuru ntayo yari azi, kuko ngo abantu bamubwiye bahawe ibiti n’amabati, ngo ni abari batuye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri 50m.

Mugenga Emmanuel avuga ko abo yasimbuye bashobora kuba bari bazi icyo kibazo cy’uyu muturage, ariko ngo we icyo kibazo nta cyo azi kuko ngo ni ubwa mbere abyumvise.

Inzu ye ku ruhande rw'umuryango harimo umwenge munini ku buryo aba asa n'uraye hanze
Inzu ye ku ruhande rw’umuryango hari ikirangara kidahomye wakwibaza ko ari undi muryango
Amabati asakaye inzu ye yaratobaguritse iyo imvura iguye aracumbika mu baturanyi
Amabati asakaye inzu ye yaratobaguritse iyo imvura iguye acumbika mu baturanyi
Ubwo ni bwo bwiherero bwe, ngo ni kimwe no ku gasozi
Ubwiherero bwabo ntibwubakiye kandi buteye inkeke
Aho ni mu cyumba araramo ku buriri bwe nta ntebe iba mu nze ye
Aho arara naho hari imyenge y’inzu ireba hanze aba afite impungenge ko hasenyuka kurushaho

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/RUSIZI

12 Comments

  • Aba bayobozi ra!! n’umuganda wamugani unanirwe kumusanira uwo muryango!
    Nkabona Mayor Rusizi bamufunga!!

  • Erega no kutamenya ikibazo nk’iki uri umuyobozi w’Umurenge ni ubugwari. Ntibikabe urwitwazo

  • kandi muri raporo y’abafite ubwiherero mu murenge ; ubwo ni 100% ,None ngo ntabyo bari bazi

  • uwo muryango nutabarwe byihuse kuko uri mu kaga.ubuyobozi nibukore iyo bwabaga bafatanye n’abaturage mu muganda babasanire kuko birababaje

  • reka daaa kandi urwanda rwarateye imbere?? uwari guhita agaragaza aho umuyobozi w’umurenge arara cyangwa imodoka agenda mo!!!!! rwanda is the second country world wide to have a great incom inequality,,,,!!! where executive secretary is able to get a car while some of his people don’t have shelters….

  • Ariko nk’ ibi ni ibiki koko? hanyuma ngo nk’ uyu nibamubaza azavuge ko yishimye ko ariho neza kdi ayobowe neza! mbega ishyano! ubu ibi ni byo amahanga aza kwigira ku Rda se? haaaaaaa! uwapfuye yarihuse kabisa! come on!

  • HAHIRWA ABAGIRA IMPUHWE KUKO NABO BAZ…….

  • Mutwandikire turebe uko twamwubakira 0788306453 murakoze

  • Abayobozi bose ntanumwe nari numva avuga ko ikibazo yarakizi,
    Ni kuki bose bahaka kweri!
    Uriya mucyecuru arababaje nukuri ubuyobozi nibugire icyo bubikoraho
    Kandi nabusaba kutarangarana abo bashinzwe kuyobora kuko niyo nzira nziza yo kuyobora.
    Thanks

  • ubuyobozi ni ubureberera abaturage, bukamenya uko babayeho umunsi ku munsi! kutamenya ikibazo cy’umuturage uyobora n’ubugwari kandi niwe ukwicaje aho uri.His Excellence ahora abisuramo inshuro nyinshi; Ese byari bikwiye ko umuntu ava imihanda yose aje gukemura ikibazo wakagombye kuba warakemuye kweli?? biteye isoni. Mwisubireho. Thanks

  • nibyo nanjye sindunva hari umuyobozi wemera ko ikibazo nkicyo akizi,invugo yabo nimwe,kd Imana izababaza ibintu nkibi byokwirengagiza abapfakazi ni ndushyi.ikindi nibaza abo bana buwo mukecuru 3 yasigaranye, ndibaza aribakuru,habuze numwe ukata icyondo agahoma iyo myenge nimba harimo abahungu?wenda amabati akayahabwa?ubu rero umugabo arigira yakwibura agapfa nubundi nibanamufasha numunsi umwe indi akimenya.

  • Nibintu biba bibabaje kubona abantu babayeho gutya ariko nabwo kuvugako aribintu bitangaje cg ko ubuyobozi budakora sibyo kuko nabwo harabantu bakagomye kwigaya kbsa wenda amabati n’ubwiherero bisaba ubushobozi ariko guhoma ukabona icyondo cyashize kunzu kandi kitagurwa ngo leta izaza igishyireho abantu bagomba kumenya kugira nabo ibyo bikorera leta ikabunganira aho bidashobotse nkahantu ntuye abaturage banga gutanga amafaranga ya cotisation ngo dusane ikiraro cyangiritse ngo leta izakidusanira kandi ubona ubushobozi buhari

Comments are closed.

en_USEnglish