Digiqole ad

Ngoma: Barashyira mu majwi banki mu kudindiza kwihangira imirimo

 Ngoma: Barashyira mu majwi banki mu kudindiza kwihangira imirimo

Nambaje Aphrodis Mayor wa Ngoma ubwo yahabwaga igihembo cy’uwaje muri abatu bambere mu kwesa imihigo ya 201415

Hashingiwe kuri gahunda ya Leta yo kwihangira imirimo idashingiye ku buhinzi, bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngoma  mu Burasirazuba bavuga ko iyi gahunda yabateje imbere gusa aba baturage baravuga ko imbogamizi barimo guhura na yo ari iyo kubona inguzanyo muri banki ngo kuko bitaborohera.

Nambaje Aphrodis Mayor wa Ngoma ubwo yahabwaga igihembo cy'uwaje muri abatu bambere mu kwesa imihigo ya 201415
Nambaje Aphrodis Mayor wa Ngoma ubwo yahabwaga igihembo cy’uwaje muri abatu bambere mu kwesa imihigo ya 201415

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma na cyane ko iyi gahunda ari n’umuhigo wabo, buratangaza ko umuhigo wo kwihangira imirimo idashingiye ku buhinzi ugeze kuri 65% ushyirwa mu bikorwa gusa ku bwabo ngo haracyashyirwamo ingufu ngo weswe 100%.

Akarer ka Ngoma kakunze gushishikariza abaturage muri uyu mwaka wa 2015-2016 kwihangira imirimo bakiteza imbere bidaturutse ku buhinzi nka kimwe mu bitunze Abanyarwanda benshi.

Bamwe mu batuye Ngoma twaganiriye bavuga ko iyi gahunda ya Leta bayiyobotse kandi ngo bamaze kwiteza imbere.

Niyonshuti Jackson w’imyaka 21 y’amavuko arasudira, tuganira yagize ati “Nshingiye ku mwuga nkora umfasha kubaho kandi ndateganya no kubaka inzu mu mwaka utaha, urumva rero ko hari aho nigejeje.”

Mujawimana Ernestine na we agira ati “Nashoye ibihumbi maganabiri (Frw 200 000), ndahomba sinakuramo n’igishoro mpita mbireka njya kwihangira imirimo ubu ndacuruza imbuto meze neza.”

Aba baturage ariko bavuga ko nubwo bihangira imirimo bakabona bigenda neza, ngo bahura n’ikibazo cy’amabanki yanga kubaha inguzanyo mu gihe ari kimwe mu nyunganizi ifatika bakeneye.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise atangaza ko uyu muhigo wo kwihangira imirimo idashingiye ku buhinzi, ubu ugeze ku kigero cya 65% ushyirwa mu bikorwa, gusa ku bwabo ngo haracyashyirwamo ingufu ngo weswe 100%.

Mayor Nambaje ati “Ubu mu kwesa uyu muhigo tugeze kuri 65%, gusa umuntu agereranyije ntabwo twavuga ngo byaranoze, turacyashyiramo ingufu ngo haboneke indi mirimo idashingiye ku buhinzi.”

Akarere ka Ngoma mu kwesa imihigo kamaze imyaka ibiri yikurikiranya kaza ku mwanya wa kabiri ku rwego rw’igihugu na n’ubu intero ikaba ari iyo ngiyo.

Akarere ka Ngoma ngo kageze kuri 65% kesa umuhigo wo guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi
Akarere ka Ngoma ngo kageze kuri 65% kesa umuhigo wo guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi

Amafoto/Umuseke/Archives

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • big up NGOMA dufatanije tuzagera kuri byinshi

Comments are closed.

en_USEnglish