Guverinoma ya Gambia iriho muri iki gihe iyobowe na Perezida Adam Barrow yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres imumenyesha ko yo idakomeje umugambi wo kwikura mu Rukukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) umugambi watangijwe na Perezida wavuyeho Yahya Jammeh. Ubutegetsi muri Gambia bwandikiye Antonio Guterres bumubwira ko Leta nshya ishyigikiye iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwa muntu, demokarasi, imiyoborere […]Irambuye
Tags : ICC
Abadepite bane bo mu ishyaka rya FDC (Forum for Democratic Change) ritavuga rumwe na Leta ya Uganda baregeye Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha ICC ikirego kirega Perezida Yoweri Kaguta Museveni ibyaha byibasiye inyokomuntu. Uru rukiko rwatangaje ko iki kirego cyakiriwe. Aba badepite bo mu gace ka Kasese ko mu burengerazuba bwa Uganda, barimo Winni Kiiza wabwiye ibinyamakuru […]Irambuye
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwongeye gukomwa mu nkokora, mu gihe hafunguwe inama ya 15 ihuza ibihugu bigize amasezerano y’i Roma ashyiraho uru rukiko, Perezida Vladimir Putin yashyize umukono ku nyandiko igaragaza ubushake igihugu cye gifite bwo kuva mu bihugu binyamuryango by’aya masezerano. U Burusiya bwari bwemeye gusinya amasezerano ashyiraho ICC mu 2000, nubwo mu 1998 bwari […]Irambuye
Umunyamategeko uhagarariye imiryango y’abaguye mu mvururu zabaye mu gihugu cy’u Burundi yatangaje ko we na bagenzi be bunganira iyi miryango bashyikirire Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kugira ngo bahabwe ubutabera bw’ababo baburiye ubuzima bwabo muri iyi midugararo yadutse muri Mata 2015. Muri Mata, I Hague, aho uru rukiko rukorera, rwatangaje ko rutangiye isuzuma ry’ibanze nyuma y’aho […]Irambuye
Africa y’Epfo na yo yatangije uburyo bwo kwivana mu bihugu byemeye kandi bisinya amasezerano ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha(ICC), nyuma y’ibindi bihugu nk’u Burundi. Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Africa y’Epfo bwamaze kwandikira Umuryango w’Abibumbye (UN) buyimenyesha ko butagishaka kugendera ku mategeko ahana ya ruriya rukiko kuko ngo rubogama kandi rukibanda ku gukurikirana abayobozi b’ibihugu bya […]Irambuye
Leta y’u Burundi yatangaje ko icyo gihugu cyiteguye kuva mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) bitewe n’ibirego bishinjwa abayobozi bakuru. Uyu mwanzuro w’U Burundi ije nyuma y’amezi atandatu Umushinjacyaha muri ICC atangaje ko azakora iperereza ku mvururu zabaye muri iki gihugu zikagwamo abantu benshi. Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo yagize ati “Twiteguye kwirengera ingaruka zo […]Irambuye
Ku mugoroba kuri uyu wa gatatu indege izanye Leopold Munyakazi uregwa ibyaha bya Jenoside ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Aje kuburanishwa ku byaha bya Jenoside. Polisi y’u Rwanda ku rubuga rwa Twitter ni yo ishyizeho iyo foto ya Munyakazi ari hagati y’abapolisi babiri bamutwaye acyururuka mu ndege, bavuga ko avuye muri USA. […]Irambuye
Jean Bosco Ntaganda wari ukuriye inyeshyamba za CNDP mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa yahagaritse imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yari amazemo ibyumweru bibiri mu cyumba cya gereza ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha mu mujyi wa Hague, mu Buholandi. AFP ivuga ko Ntaganda wari warahimbwe akazina ka “The Terminator” bitewe n’ibikorwa bibi akekwaho ko yakoreye muri Congo Kinshasa, […]Irambuye
Uwahonze ari umuyobonzi w’inyeshyamba za M23 zarwaniraga mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Bosco Ntaganda uri kuburanishirizwa mu rukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC, kuri uyu wa Kabiri yabwiye Umucamanza ko yiteguye gupfa. Mu cyumweru gishize, Jean Bosco Ntaganda yakoze imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara mu kwamagana uburyo afunzwemo. Jean Bosco Ntaganda wahoze ayobora […]Irambuye
Abanyamategeko bari bamaze iminsi itanu mu mahugurwa mu Ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and Development, ILPD) biyemeje kuzacunga neza amasezerano Leta igirana n’ibindi bigo byigenga no kurinda ibihombo biterwa n’imanza zitateguwe neza. Aya mahugurwa yasojwe ku wa gatanu tariki 16 Ukwakira 2015, i Nyanza ku cyicaro gikuru cy’iri shuri. Ndayisaba […]Irambuye