Muhanga: Umuyobozi wa ADPR ku rwego rw’igihugu yasabye imbabazi abarokotse
Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 21 Abatutsi 500 barenga biciwe ku rusengero rw’ADEPR i Nyabisindu, Pasiteri Sibomana Jean Umuvugizi w’iri torero ku rwego rw’igihugu, yasabye imbabazi abarokotse n’Abanyarwanda muri rusange kubera uruhare bamwe mu bayobozi b’iri torero bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu ijambo rye, Pasiteri Sibomana Jean yagarutse ku ruhare rwa bamwe mu bayobozi batandukanye b’amadini ndetse n’amatorero harimo n’iryo abereye Umuyobozi ryatije umurindi abicanyi bikagera n’aho batanga Abatutsi bari babahungiyeho bazi ko bagiye kurokoka ariko bakicwa.
Sibomana wavuze mu izina rya bagenzi be bafatanya kuyobora itorero rya ADEPR, yemeza ko hari umubare munini w’abari abayobozi b’itorero rye, bateshutse ku nshingano za Gikristo bica abashumba n’Abakristo bitwaza ko badasangiye icyo bitaga ubwoko icyo gihe.
Yavuze ko ibyabaye bitazongera kubaho haba mu buyobozi bw’itorero n’ahandi mu Rwanda, ati “Nsabye imbabazi mbikuye ku mutima, nongeye gusabira imbabazi bagenzi banjye dufatanyije uyu murimo, twateshutse ku nshingano.”
Ntagungira Francois, wavuze mu izina ry’abarokokeye i Nyabisindu, yatanze ubuhamya avuga ko, usibye kuba abayobozi baratanze Abakristo ngo bicwe, bagambaniye na bamwe mu ba pasiteri bari bafatanyije kuyobora itorero babica urupfu rw’agashinyaguro.
Yavuze ko hari bamwe muri abo bashyize mu ngorofani mbere yo kubica, bagenda babakurura kugeza umwuka ushyizemo, babaroha mu cyobo rusange.
Mutakwasuku Yvonne, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, wari waje kwifatanya n’Abakristo b’iri torero, yavuze ko hari bamwe mu Bakristo kugeza n’uyu munsi batari biyumvisha akamaro ko kwibuka, kuko hari ababikora nk’umuhango abandi bakabiterwa n’uko gusa abayobozi babo babyitabiriye.
Yasabye buri wese kwibaza impamvu ituma Abanyarwanda bibuka, avuga ko kwibuka ari uguha agaciro abakambuwe.
Usibye igikorwa cyo gusaba imbabazi ndetse n’ubuhamya byavugiwe muri uyu muhango, Umuvugizi w’Itorero ADEPR, yavuze ko muri iyi minsi 100 yahariwe kwibuka, hari ibyo bamaze gukora birimo kuremera abarokotse Jenoside batishoboye, ndetse no kwibuka Abatutsi bose biciwe mu matorero.
MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW
5 Comments
nabandi barebereho maze basabe imbabazi umuryango nyarwanda
A.D.P.R oyeeeeeeeee iyonintambwe ikomeye nabandi babibonereho urugero
Ibyo ndabyemera rwose mwakoze neza gusabimbabazi ariko mwongereho,gufata imyanzuro yakirabantu kimwee kdi mwigishe munigigize hirya cg mutangamakuru kubakristo cg abashumba babitse ingenga bitekerezoo! Ndetse banapfobya genocide mumyigishirize!
Gusaba imbabazi ni byiza ariko koko niba baba babivanye ku mutima bagire n’igikorwa gikorwa cyigaragara cyo kwegera imiryango yabasize ubuzima aho. n’ubundi kuyagira umuntu ni umuco wa kinyarwanda. Naho ubundi byaba ari silogan bisanzwe kuko leta ibibakangurira.
Ko basaba imbabazi ntibavuge abishe Abatutsi bigahekera mu magambo, n’ababikora bigsa nk’aho ari Politiki nibavuge abagize ruhare muri Jenoside mu bayobozi b’amatorero kuko baracyarimo kandi ni benshi cyane.
Comments are closed.