Digiqole ad

Mali: Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yarijijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

 Mali: Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga yarijijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Dr Abdramane Sylla Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga

Ubwo Abanyarwanda baba mu gihugu cya Mali bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu wari watumiwe muri uyu muhango, yarijijwe n’amahano yumvise muri Jenoside yakorewe Abatusi, asaba abaturage b’igihugu cye kunga ubumwe nk’uko mu Rwanda byakozwe nyuma ya 1994.

Dr Abdramane Sylla Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga
Dr Abdramane Sylla Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga

Dr Abdramane Sylla yasutse amarira yibutse inshuti ye biganye ndetse akaba yaranamufashije mu 1989, ariko aza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Emmanuel Bigenimana ukuriye umuryango w’Abanyarwanda baba muri Mali yasobanuriye abari aho uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yateguwe kurinda ishyirwa mu bikorwa muri Mata 1994.

Yavuze ko mu bantu bateraniyeho aho b’Abanyarwanda, buri umwe afite umubyeyi, umuvandimwe cyangwa abantu azi bishwe muri Jenoside.

Dr Abdramane Sylla mu ijambo rye yavuze ko yatakaje inshuti n’umuntu we wa hafi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umuntu bari mu myaka imwe y’amashuri ndetse yafashije mu 1989.

Yagize ati “Twafatanyije twese mu 1989 kugira ngo atahe ajye gukorera igihugu, nyuma aza kwicwa hashize imyaka ine gusa.”

Uyu mu Minisitiri muri Mali, yasuhuje Abanyarwanda mu izina rya Perezida w’icyo gihugu Ibrahim Boubacar Keita, ndetse yanashimye umubano w’u Rwanda na Mali.

Dr Sylla yasabye Abanyarwanda baba muri Mali kwibuka ibyabaye, ariko ntibabe imfungwa z’amateka ku iterambere ry’igihugu cy’u Rwanda.

Yasabye abatuye mur Mali, kubyaza umusaruro amasezerano y’amahoro basinye, bakunga ubumwe nk’uko mu Rwanda byakozwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

MaliActu.net

 

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Mukosore, Dr Abdramane Sylla ni Ministre des Maliens de l’Extérieur ntabwo ari Ministre w’ububanyi n’amahanga. Mwanakongeraho ko muri uwo muhango wo kwibuka witabiriwe n’aba Ministre 5 bo muri Mali, abayobozi bahagariye imiryango mpuzamahanga yose muri Mali ndetse n’abayobozi bo muri MINUSMA

  • exterieur bisobanuye iyihe minisiteri?

  • urakoze gukosora

Comments are closed.

en_USEnglish