Digiqole ad

Kibungo: AERG INATEK yaremeye imiryango ibiri amabati n’ibiribwa

 Kibungo: AERG INATEK yaremeye imiryango ibiri amabati n’ibiribwa

Bunamiye banashyira indabo kurwibutso banahavugira amasengesho yo gusabira inzirakarengane zazize Jenoside

Mu rwego rwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ku wa gatanu, abanyeshuri biga muri kaminuza ya Kibungo (INATEK) bibumbiye mu muryango wa AERG batanze amabati n’ibiribwa ku miryango itishoboye ibiri ituriye hafi y’aho biga.

Bunamiye banashyira indabo kurwibutso banahavugira amasengesho yo gusabira inzirakarengane zazize Jenoside
Bunamiye banashyira indabo kurwibutso banahavugira amasengesho yo gusabira inzirakarengane zazize Jenoside

Ubuyobozi bwa AERG INATEK buvuga ko ibikorwa byabo bitarangiriye aho ngo kuko bamaze kwiyubaka aho bigejeje bagomba kuhageza no ku bandi batitaye ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gusa.

Iki gikorwa cyatangijwe n’urugendo rwakozwe mu mutuzo ruhereye kuri INATEK rwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kibungo ahashyizwe indabo ku mva zirushyinguwemo.

Mu bikorwa abanyeshuri bo muri AERG INATEK bakoze, harimo gufasha abakecuru b’incike babiri batuye mu murenge wa Kibungo aho bahawe amabati n’ibiribwa ndetse banatanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku miryango itishoboye.

AERG INATEK bayemeje ko muri uyu mwaka bazatangira ubwisungane mu kwivuza abandi barakotse Jenocide yakorewe Abatutsi batishoboyee 100 nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa wayo Niyitugize David.

Mu bibazo uru rubyiruko rwibumbiye muri AERG rwagaragarije abayobozi harimo kuba bamwe mu rubyiruko bagipfobya Jenoside ndetse abandi muri uyu muryango bakaba bararangije amashuri ariko bakaba batarahabwa impamyabumenyi zabo kubera kubura amikoro.

Niyutugize yagize ati “Bayobozi bacu ni byo koko twariyubatse, ariko mwibuke ko hari bagenzi bacu bize hano FARG itaratangira gukorana namwe (INATEK). Abo rero mwarabihanganiye bariga, ariko ntibigeze bemererwa kudefanda (gusobanura ibitabo byabo) twabasabaga ko mureba uko mukemura icyo kibazo na bo bakabona dipolome zabo.”

Ngarambe Sylvere wari uhagarariye umuyobozi w’akarere ka Ngoma yibukije impamvu yo kwibuka avuga ko ari ukugira ngo n’abatarabonye Jenoside bamenye ububi bwayo n’uko yashegeshe u Rwanda n’Isi muri rusange.

Kugeza ubu AERG INATEK ifite imiryango ibyo bita mu Gifaransa (familles) igera kuri 25.

Babanje gukora urugendo rutuje rwatangiriye kuri Kiriziya Kibungo rwerekeza kurwibutso rwa Kibungo hanyuma basubira muri INATEK ahakomereje indi mihango
Babanje gukora urugendo rutuje rwatangiriye kuri Kiriziya Kibungo rwerekeza kurwibutso rwa Kibungo hanyuma basubira muri INATEK ahakomereje indi mihango
No muri campus ya INATEK hasyizwe indabo kurwibutso rwubatsemo bibuka abahoze bakora muri iki kigo
No muri campus ya INATEK hasyizwe indabo kurwibutso rwubatsemo bibuka abahoze bakora muri iki kigo

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Dukosore ikinyarwanda: Ijambo kuremera ntirikoreshwa hatanzwe ibiribwa, amabati,… rikoreshwa hatanzwe igishobora kunganira mu bukungu.urugero : inka n’andI matungo.

  • Niba koko abo barangije muri INATEK nta bushobozi bafite ngo babe babasha gusobanura ibitabo byabo,biracyari ikibazo gikomeye kuko byumvikana neza ko nta n’aho babasha kubona akazi dore ko nta diplome ubwo banafite.Gusa,na bo bari bakwiye kugirwa inama yo kwegera abandi bagenzi babo bo muri GAERG kugira ngo babafashe mu kubakorera ubuvugizi.

Comments are closed.

en_USEnglish